Tags : MINAGRI

Abize ubuhinzi 250 bagiye kwifashishwa kubuvugurura bahereye iwabo

Ni gahunda yo kuvugurura ubuhinzi binyuze mu kubukundisha ababwize bakajya mu muterere bakomokamo gufasha abahinzi baho, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence yavuze ko iyi gahunda igamije kugira ubuhinzi umwuga ukorwa n’ababyize. Kuri uyu wa gatatu nibwo aba barangije Kaminuza mu bifitanye isano n’ubuhinzi ariko ntibahite babona akazi, bakabasha kugira amahirwe yo […]Irambuye

Mwitende uregwa kwishyuza ay’ikirenga Leta, MINAGRI yamwishyuye miliyoni 339 kandi

*Abamwunganira bavuga ko MINAGRI imurega itazi ingano y’amafaranga imwishyuza *Intumwa ya Leta ntyumva uko Mwitende yishyuwe “miliyoni 322” z’ikirenga *Umucuruzi Nkubiri Alfred ngo ni we wareze Mwitende kwiba Leta * Mwitende yabyise “ishyari n’ubugambanyi” * Ngo hari gukorwa iperereza bareba niba nta bafatanyacyaha muri MINAGRI Kuri uyu wa gatatu, Urukiko Rukuru rwaburanishije urubanza ruregwamo umunyemari […]Irambuye

Ngororero: ‘Umumamyi’ yabibye miliyoni 5 Frw…Ubuyobozi buti “Babonye isomo”

*Bababazwa n’uko ihazabu yaciwe uwafashwe yigiriye mu isanduku ya Leta, *Muri sizeni yakurikiyeho ntibabonye uko bahinga *Ubuyobozi buti “Nabo babonye isomo…” Abahinzi b’ingano mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero bavuga mu minsi ishize batekewe umutwe n’uwiyitiriraga kompanyi irangura imyaka, akabatwara umusururo w’ingano ufite agaciro ka 5 450 000 Frw bakamuburira irengero. Umukozi ushinzwe […]Irambuye

Umusaruro w’ibigori ushobora kuzagabanukaho 5% – Dr Bagabe/RAB

Mu minsi ishize igihingwa cy’ibigori kibasiwe n’udukoko twa nkongwa twiraye mu mirima y’ibigori dukegeta amababi yabyo. Abahinzi b’iki gihingwa bakunze kugaragaza impungenge z’umusaruro muto kubera ibi byonnyi. Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko ibigori byari byahinzwe muri iyi sezeni ari bicye bityo ko n’umusaruro wabyo utazagabanuka cyane, akagereranya ko ushobora […]Irambuye

Raporo ku mikoreshereze y’inguzanyo n’impano Leta ihabwa n’amahanga ihishe byinshi

*Abadepite bavuga ko amafaranga y’inguzanyo Leta yaka akwiye gucungwa neza kuko azishyurwa, *Inzego z’ibanze ahenshi ntizimenya ibyo ba rwiyemezamirimo bumvikanye na Leta, *Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga yasize abadepite bibaza byinshi. *Umudepite ati “Umuturage umubaza iterambere yagezeho, ati ‘natanze mutuelle, najyanye abana mu ishuri’.” Kuri uyu wa gatanu, ubwo Inteko rusange y’Abadepite yakiraga raporo ya […]Irambuye

Burera: Inanda n’Urusimba bibangamiye abahinzi b’ibirayi

*Inanda (abahinzi bayita inandi) ngo ifitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe, *Muri Burera nta bundi buryo bayirwanya uretse gushakisha mu butaka aho yariye ikirayi, *Barasaba ko imbuto yajya ibagereraho igihe kuko basigaye bahinga batanguranwa n’imvura. Imihindagurikire y’ikirere izana ibyayo, abatuye Burera bemeza ko mbere batajyaga bahura n’ikibazo mu buhinzi, haba ubushyuhe cyangwa izindi ndwara zifata ibihingwa, ubu […]Irambuye

Nyanza: Ubuhinzi bujyanye n’amakuru yizewe y’iteganyagihe mu gace k’Amayaga

*Abaturage bagira uruhare mu guhitamo imyaka bazahinga bagafatanya n’ushinzwe ubuhinzi. Mu Rwanda imbogamizi ikomeye mu buhinzi ni ukubura amakuru y’uko ikirere kizaramuka bituma bamwe mu bahinzi bahombywa no kurumba kw’imyaka bitewe no kutamenya icyo bazahinga bijyanye n’ingano y’imvura izagwa, mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage basobanuriwe ingano y’imvura ihari banumvikana ku bihingwa […]Irambuye

Mahama: Abaturage barasabwa guhinga ibihingwa biberanye n’iki gihembwe cy’ihinga

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe burasaba abaturage kugira uruhare rufatika mu kwikura mu bibazo by’inzara bahuye na byo mu mwaka ushize ubwo bahuraga n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatse rigatuma imyaka ipfira mu mirima. Kuri ubu imvura iragwa neza hano i Mahama, akaba ari yo mpamvu umuyobozi w’uyu murenge Hakizamungu Adelite aheraho asaba abaturage […]Irambuye

en_USEnglish