Digiqole ad

Umucuruzi ukomeye i Kigali yahanishijwe gufungwa imyaka 7 no gutanga indishyi ya miliyoni 430 Frw

 Umucuruzi ukomeye i Kigali yahanishijwe gufungwa imyaka 7 no gutanga indishyi ya miliyoni 430 Frw

Mu rubanza rwo kwiba amafaranga ya Leta yari agenewe kugura ifumbire mvaruganda, umugabo witwa Mwitende Ladislas wagemuriraraga ifumbire mvaruganda Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba kuri uyu wa kane Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije icyaha, rumuhanisha gufungwa imyaka 7 mu munyururu no kwishyura miliyoni 430 Frw.

Mwitende yashyikirijwe Parike tariki ya 3 Gicurasi 2016, akekwaho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse no kunyereza ibya Leta, ariko iki cyaha Urukiko rwasanze kigomba guhindurirwa inyito kikitwa icyo kwiha inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umucamanza asoma imikirize y’urubanza RP00 310/2016/TGI/GSBO NPPA C/Mwitende Ladislas aregwamo na Leta y’u Rwanda, yavuze ko hari ibimenyetso bifatika bimuhamya icyaha.

Abatangabuhamya barimo abaturage Company ya Mwitende yitwa Top Service Ltd yahaga ifumbire, abakozi bayo n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bose bashinja Mwitende guhindura lisiti zabaga zijyanye n’ifumbire yatanzwe, akongeramo abantu batabonye ifumbire no kuri bamwe akongera ingano y’ifumbire babonye abandi akabandikaho ko bayifashe kandi ntayo babonye.

Kuri lisiti nyinshi nk’uko byasomwe, Umucamanza yagarukaga ku mazi y’abatangabuhamya barimo abacuruzi bakoranaga na Mwitende Ladislas abaha ifumbire, abaturage b’aho yakoreraga n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), bose bavugaga ubujura bukomeye bwakozwe.

Hari abaturage babaga bafite ifumbire ingana na Kg 100, ugasanga bahawe Kg 1000, abandi ugasanga nta fumbire bafashe ariko handitswe ko bahawe ifumbire, kuva kuri Kg 10 kugera kuri Kg 14 000 kandi ngo umuturage ntiyari yemerewe guhabwa ifumbire irenga Kg 300.

Mwitende we yaburanye ahakana ibyo byaha, avuga ko Lisiti zabaga zakozwe n’abakozi ba Top Service Ltd we akajya kwishyuza MINAGRI.

Umucamanza yavuze ko Urukiko rusanga Mwitende ahamwa n’ibyaha bibiri aregwa, icyo gucura no gukoresha inyandiko mpimbano, n’icyo kwiha inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko Mwitende kuba ahamwa n’icyaha cy’impurirane agomba guhanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo ihana icyo cyaha.

Icyemezo cy’urukiko ni uko Mwitende Ladislas ahamwa n’icyaha, akaba ahanishijwe gufungwa imyaka irindwi n’indishyi y’amafaranga miliyoni 322 520 994 nk’amafaranga yari yaramaze kwishyurwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), kongeraho 8% by’inyungu ikatwa na Bank Nkuru y’Igihugu mu gihe cy’imyaka ine uhereye mu 2013 aho bikekwa ko ubwo bujura bwatangiye gukorwa.

Muri rusange Mwitende Ladislas agomba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 430 727 712, akanafungwa imyaka irindwi. Urukiko rwavuze ko Mwitende afite iminsi 30 yo kujurira.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Nwutende yarafunzwe yari yaratinze

  • Iki gihugu cyuzuye ibisambo pe. Akenshi aba ba rwiyemezamirimo amanyanga yose y’ubujura baba bayaziranyeho n’abishyura izo factures zitekinitse noneho bakagabana. Ubwo rero murebe neza no ku ruhande rwa minagri muzasangayo andi masiha. Bivugwa ko business y’ifumbire rwose ari imari iryoshye muri iriya ministeri.

  • Eeeeeee, biragaragara ko uyu mugabo afite abantu bamukingira ikibaba muri Minagri ahubwo naho ubugenzacyaha ni butangire bukurikirane abantu bashinzwe ibijyanye no gukwirakwiza amafumbire. Imyaka itatu yose !!!!!!!!!!!!!!

  • Umenya aho bigeze hakenewe “Parquet financier” yihariye,ikurikirana umunsi ku munsi ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, kuko ubona abayobozi benshi wagira ngo gahunda ni ukwiba utwagenewe abaturage! Kuko ntibishoboka ko aba bacuruzi bakora ibi nta muyobozi bakorana muri Minagri! Polisi rwose ikomeze iperereza ryimbitse, iyi misoro yacu iba yatuvunnye.

  • Nibyo muri MINAGRI harimo “isiha rusahuzi” nyishi, cyane cyane mu bijyanye n’amafumbire, ibyo rwose birazwi.

  • Umucuruzi “ukomeye” ni utunze guhera kuri angahe?

    • @Kam, umucuruzi ukomeye ni uwigererayo, akanahabwa inguzanyo zose ashaka, agatsindira amasoko yose yifuza, akanasora uko abyumva.

  • Mwitende aradadiwe, yaradadiwe mu minsi ishize Nkubiri w’u Burasirazuba nawe azira amafumbire, ese ubundi bariya bantu izi monopoles baba bazihawe na nde? Binyuze mu ipiganwa rimeze gute? Bariya basanze ari bo bujuje ibya ngombwa kurusha abandi, cyane cyane mu rwego rw’ubumenyi kuby’amafumbire? Umva ko barwanya ruswa, ica ibintu mu mishinga na programu za MINAGRI yo ni injyanamuntu.

    • @ Akumiro: Ndumva nta makuru uzi. Ibya Nkubili ubiheruka kera kdi burya nawe yararenganaga. Nyuma yo kubona Mwitende afunzwe kandi yarasangiraga n’ibifi byo muri Minagri bahise bakuzaho Nkubili kuko we atazi kwiba. Ubu hagezweho YARA niyo icuruza ifumbire yonyine mu gihugu. Nzaba mbarirwa iyi miyoborere “myiza” ya Minagri!!!!

  • Ese ko nta mukozi wa MINAGRI urafatwa ???
    Koko uyu mugabo yagiye kwiba za miliyoni nta ba kibamba babiri inyuma ????

Comments are closed.

en_USEnglish