Digiqole ad

Kayonza: Haravugwa umuti w’amatungo ukemangwa ku buziranenge

 Kayonza: Haravugwa umuti w’amatungo ukemangwa ku buziranenge

Ngo amatungo yibasiwe n’udusimba kubera uyu muti utari gukora neza

Bamwe mu borozi bo mu karere ka Kayonza  baravuga ko umuti bakoresha mu koza amatungo yabo witwa Nortraz ushobora kuba wariganywe kuko utakica ibirondwe n’utundi dusimba dukunze kwibasira amatungo kandi wari usanzwe ukora neza.

Ngo amatungo yibasiwe n'udusimba kubera uyu muti utari gukora neza
Ngo amatungo yibasiwe n’udusimba kubera uyu muti utari gukora neza

Ibi kandi binemezwa na bamwe mu basanzwe bacuruza imiti y’amatungo muri aka gace bavuga ko amwe mu mazu acuruza imiti hagaragara umuti witiranwa n’uyu ariko utariho ibirango bigaragaza aho wakorewe.

Aba bacuruzi n’abarozi basaba ko hakorwa ubugenzuzi kugira ngo batahure icyaba kihishe inyuma uyu muti bakeka wakozwe mu buryo butemewe.

Bamwe mu borosi bo mu karere ka Kayonza bavuga ko amatungo yabo yibasiwe n’udukoko turimo uburondwe kuko uyu muti utagikora nk’uko wari usanzwe.

Uwitwa Musabyimana Annonciata utuye i Gahini ati “ Isazi zaratuzengereje kandi twoza buri gihe uwo twakoreshaga (umuti) usa n’uwapiraswe kuko twoza kensi ariko ntibibuze amasazi cyangwa ibirondwe kujya ku nka.”

Mugenzi we w’umworozi witwa Mushakamba John agira ati “ Nortraz tuzi ntabwo ari yo tubona ubu bigaragare ko yapiraswe ntigikora nta bukana igifite.”

Rwemera David Ucuruza imiti y’amatungo mu karere ka Kayonza avuga ko uyu muti nubwo wazanywe uri ku isoko riko utujuje ubuziranenge, akavuga ko ufite itandukaniro n’uwari usanzwe uri ku isoko.

Ati “ Dufite amakuru ko hari Nortraz basohoye itujuje ubuziranenge kuko hari bimwe mu bimenyetso twari dusanwe tuwuziho bitariho nkaho wakorewe naho ntihagaragara.”

Umuyobozi ushinzwe ubworozi mu ntara y’Uburasirazuba mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Zimurinda Justin avuga ko ubusanzwe iki kigo gifite abakozi bakorera ku mipaka baba bashinzwe kugenzura imiti nk’iyi yinjira mu gihugu kugira ngo batahure iba itujuje ubuziranenge.

Avuga ko hari igihe abinjiza ibicuruzwa mu buryo butemewe bajya babaca mu rihumye bakinjiza imiti nk’iyi iza ikangiza amatungo y’abaturarwanda.

Ati “ Hari ukuntu abantu bajya bapirata utuntu ukabona umuti w’ubworozi urakora mu buhinzi, uw’ubuhinzi urakora mu bworozi ni byo rero bijya bibaho.”

Uyu muyobozi avuga ko bagiye gukora igenzura mu mazu acuruza imiti y’amatungo yose kugira ngo imiti nk’iyi itujuje ubuziranenge ihagarikwe.

Asaba abacuruzi b’imiti y’amatungo mu ntara y’Uburasirazuba kujya bashishoza mbere yo kurangura iyi miti kugira ngo birinde ko bashobora kugwa mu bihombo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish