Digiqole ad

Nyamagabe: Yaretse ubwarimu ajya mu buhinzi n’ubworozi ubu ngo abayeho neza

 Nyamagabe: Yaretse ubwarimu ajya mu buhinzi n’ubworozi ubu ngo abayeho neza

Munyemana Aloys wahoze ari umwarimu akaza kubivamo ubu ni umuhinzi-mworozi wabigize umwuga mu murenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe, avuga ko nyuma yo kuyoboka uyu mwuga w’ubuhinzi ubuzima bwahindutse ku buryo ubu abasha kwita ku muryango we no kuwuhaza muri byose.

Munyemana ngo yavuye mu bwarimu yigira mu buhinzi ariko ngo hari byinshi byahindutse
Munyemana ngo yavuye mu bwarimu yigira mu buhinzi ariko ngo hari byinshi byahindutse

Uyu mugabo umaze imyaka 11 avuye mu burezi akayoboka ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko imibereho ye yahindutse kuko abasha kwihaza mu biribwa akanasagurira isoko. Ngo yahereye ku bihumbi 28 gusa.

Munyemana wibanda ku buhinzi bw’ibishyimbo n’ibigori, avuga ko iyo ibihe byagenze neza ashobora kweza hagati ya 600  na 800 Kg z’ibishyimbo.

Ngo umusaruro w’ibishyimbo wonyine ashobora kuwukuramo inyungu y’ibihumbi 600 Frw yakuyemo ay’indi mirimo n’ayo guhemba abakozi.

Uyu muhinzi-mworozi wabigize umwuga, yoroye inka Esheshatu avuga ko zimufasha kubona ifumbire yo gufumbiza imirima ye.

Avuga ko izi nka Esheshatu za kijyambere zitanga umukamo ku buryo imwe ikamwa litiro 15 ku munsi, akavuga ko ayagemura bakamugurira kuri 200 Frw kuri litiro.

Izi nka esheshatu zose zarabyaye, gusa izikamwa muri iyi minsi ni eshatu, ariko ngo igihe cyose aba afite nibura inka eshatu zikamwa, rimwe na rimwe zose zikaba zikamwa.

Uyu mugabo uvuga ko akiri umwarimu yahembwaga ibihumbi 38 Frw, avuga ko nyuma yo kwishakamo ibisubizo ubu bworozi bwe bwonyine bushobora kumwinjiriza akubye inshuro eshanu aya mafaranga.

Ati ” Muri iyi minsi nkama Inka eshatu nshobora kwinjiza ibihumbi 180 bya buri kwezi, kandi natwe twanyoye.”  

Munyemana uvuga ko abayeho neza n’umuryango we, avuga ko afite abakozi batandatu bahoraho bita kuri aya matungo kandi bose bakaba batunzwe n’umushahara abahemba.

Uyu mugabo ufite umuryango ugizwe n’umugore n’abana batandatu, avuga ko atarinjira muri uyu mwuga w’ubuhinzi n’ubworozi bitamworoheraga kubona ibyakenerwaga mu rugo ariko ko ubu nta kijya kibura.

Ati ” Mbasha kurihira amashuri abana banjye bose batatu biga secondaire (amashuri yisumbuye), abandi baracyari mu mashuri abanza kandi nta n’umwe ugira ikibazo na kimwe.”

Munyemana uvuga ko atasebya umwuga w’ubwarimu kuko hari benshi utunze, avuga ko nyuma kubuvamo hari byinshi byahindutse ku mibereho ye n’abo mu muryango we.

Ati ” Nahagaritse akazi ngeze ku mafaranga ibihumbi 38 Frw, ariko n’ubundi ntacyo yamariraga kuko kenshi wasangaga ntabasha kubona ibyo nkeneye, ntashobora kuba nakwigurira imyambaro yose nkeneye cyangwa ngo ngurire umugore igitenge cyose ashaka, ariko ubu icyo aricyo cyose ndakibona.”

Mu buhinzi bwe yibanda ku bishyimbo bya mushingiriro
Mu buhinzi bwe yibanda ku bishyimbo bya mushingiriro
Inka ze afite abakozi bazitaho kandi ngo abahemba neza ku buryo ari byo bibatunze
Inka ze afite abakozi bazitaho kandi ngo abahemba neza ku buryo ari byo bibatunze
Yoroye inka za Kijyambere zitanga umukamo
Yoroye inka za Kijyambere zitanga umukamo

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/NYAMAGABE

3 Comments

  • bishatse kuvugango abarimu nibabireke bigire guhinga? hanyuma abana bacu bazaba abande?ahubwo nibareke ibigo byose bibe prive nibwo abarimu bazajya bahembwa ni bura agaragara

  • Icyakora inkuru ziragwira pe! ubu se isomo nyamukuru iri muri iyi nkuru ni iyihe? Ko abantu bareka kwigisha bakayoboka ubuhinzi n’ubworozi! Njyewe ubu byanyobeye kbs.

  • @Mahoro na vava..ndabumva kandi birababaje cyane ese nkajye nandika abankomokaho bazigishwa nande? Ese Aho si leta itangiye kunanirwa inshingano zayo? Uburezi,ubuvuzi,umutekano?

Comments are closed.

en_USEnglish