Digiqole ad

Nyanza: Ubuhinzi bujyanye n’amakuru yizewe y’iteganyagihe mu gace k’Amayaga

 Nyanza: Ubuhinzi bujyanye n’amakuru yizewe y’iteganyagihe mu gace k’Amayaga

*Abaturage bagira uruhare mu guhitamo imyaka bazahinga bagafatanya n’ushinzwe ubuhinzi.

Mu Rwanda imbogamizi ikomeye mu buhinzi ni ukubura amakuru y’uko ikirere kizaramuka bituma bamwe mu bahinzi bahombywa no kurumba kw’imyaka bitewe no kutamenya icyo bazahinga bijyanye n’ingano y’imvura izagwa, mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage basobanuriwe ingano y’imvura ihari banumvikana ku bihingwa bazahinga bagendeye ku makuru yizewe y’iteganyagihe.

Dr Kagabo Desire ushinzwe ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere muri CIAT yereka abahinzi igishushanyo cy’ingano y’imvura ihari

Iki ni igikorwa, cyakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga kita ku buhinzi, CIAT (International Center for Tropical Agriculture), Ikigo gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Mukazarukundo Clarisse wo muri Meto Rwanda, avuga ko mu bipimo bigereranya imvura mu myaka 30 ishize, bigaragaza ko muri uyu mwaka imvura isagwa mu gihugu hose mu buryo busanzwe.

Muri rusange mu gihugu hose, imvura izagwa iri hagati ya mm 300 na mm 400 muri iki gihe cy’itumba. Imvura izagwa mu itumba, mu Ntara y’Iburasirazuba, no mu Majyepfo hazagwa imvura isanzwe ariko ishobora no kugabanuka, mu gihe mu Mujyi wa Kigali, uduce tumwe tw’Amajyepfo, Nyagatare, Gatsibo, harimo n’igice kimwe cya Nyanza imvura ishobora kuziyongera.

Ku wa kane w’icyumweru gishize, ubwo iki gikorwa cyakorerwaga mu murenge wa Muyira, hari n’abaturage bo mu mirenge ya Busoro na Kibirizi, Umukozi mu murenge wa Muyira ushinzwe ubuhinzi (Agronome), Dusengimana Jacques yavuze ko igihembwe cya kabiri cy’ihinga (turimo) cyatangiye tariki ya 1 Mutarama kikazarangira tariki 15 Werurwe nibura buri wese akazaba yamaze gutera.

Muri aka gace k’Amayaga amakuru y’iteganyagihe ni ngombwa kuko ubushize mu gihembwe cy’ihinga A, abakurikije amakuru y’iteganyagihe n’inama bagiriwe barerejeje abandi imvura icika ibigori biteze.

Dusengimana Jacques ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Muyira agira ati “Amakuru y’iteganyagihe yatworohereje akazi kuko gutegura igihe cy’ihinga bisigaye byihuta bitewe n’amakuru umuturage aba yahawe bisigaye bitu tuma dutegura kare intabire haba hazaba n’ikibazo tukabimenya, igihe cy’izuba umuturage atangira guhinga akanasanza, imvura ya mbere yagwa agatera intabire, ayo makuru yaradufashije kandi ni amakuru yizewe, kuko mu gihembwe gishize twabonye ahura ku kigereranyo cya 90% ndetse gishobora kuba kirengaho, ibyo twabwiwe byose twarabibonye uwahinze mbere yarerejeje abahinze nyuma bararumbya.”

Ayo makuru y’iteganyagihe yizewe ni yo Gahigi Aimable umukozi wo kigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) agenderaho agakorana imyitozo n’abahinzi agamije kubereka ibihingwa bakwiye guhinga n’imbuto nziza yakwerera igihe hagendewe ku bipimo by’imvura izagwa.

 

Dusangire umwitozo Gahigi yakoranye n’abahinzi mu gutoranya imbuto y’ibigori, ibishyimbo n’imyumbati bazahinga

Muri iyi mirenge y’Amayaga, ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori, ibishyimbo n’imyumbati. Hagendewe ku bipimo by’imyaka 30 ku migwire y’imvura, itumba rizamara iminsi 76, ayo makuru ni ingenzi kugira ngo umuturage ahitemo imbuto.

Gahigi Aimable wo muri RAB akorana imyitozo n’abaturage yo kurobanura no guhitamo imbuto bazahinga

Ibishyimbo: Muri ako gace bagira imbuto yitwa Coltan, Shyushya (year vuba) n’indi yitwa Rugondo itangwa na Koperative.

Abaturage na Gahigi bafashe imbuto ya Coltan yera itinze aho imara iminsi 85 kugira ngo ibe yeze neza inasaruwe. Basanze muri iyo minsi 85 bavanyemo 15 bisaba ngo ibyo bishyimbo byumure mu murima bisarurwe, hasigara iminsi 70 bizakeneramo imvura, bagereranya nay a minis 76 imvura y’itumba izamara, basanga guhinga ibishyimbo bishoboka babiha amahirwe ya 90%.

Imyumbati: Iki gihingwa na cyo basanze hegendewe ku ngano y’imvura ihari imbuto ibonekeye igihe, abaturage bagafata neza ubutaka babushyiramo ifumbire y’imborera ivanze n’imvaruganda, imvura yazajya gucika imyumbati ari mikuru ibasha guhangana n’izuba ryo muri Kamena.

Ibigori: Mu gace k’Amayaga bahinga imbuto ebyiri inini year itinze yitwa SC 503 imara iminsi hagati ya 135 na 140 nindi yitwa SC 403 year mbere.

Bafashe iminsi 135 ibigori bimara ngo bibe byumiye mu murima, bibone gusarurwa, bakuramo iminsi 30 bashaka kumenya igihe ibigori bizaba bitagikenera imvura, basanga nibura igihe bizaba byatewe nibimara iminsi 105 bizaba byeze bisigaje cya gihe cyo kuma. Bagereranyije n’iminsi 76 imvura y’itumba izamara basanze harimo ikinyuranyo cy’iminsi isaga hafi 29 ibigori bishobora kuzaba bikeneyemo imvura kandi idahari.

Ingamba, bafashe iyo gukoresha ifumbire y’imborera bakayivanga n’imvaruganda, bagasasira kandi bagahinga cyane ahegereye inkuka, (hari amazi) ngo icyo gihe ibigori nta kibazo byazagira, bizera.

Dr Kagabo Desire ushinzwe ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere muri CIAT, agishimishije ari uko amakuru bahaye abahinzi mu gihe cy’ihinga gishize abaturage bavuga ko yahuje n’ukuri kandi bakaba babivuga.

Avuga ko iyi gahunda yo kuba hafi abaturage mu bijyanye n’iteganyagihe izakomeza kubageraho binyuze mu matsinda y’abahinzi ya twigiremuhinzi.

Dr Kagabo agira ati “Tuzakorera n’ahandi mu gihugu hose, tuzagera ku bajyanama bose b’ubuhinzi aya makuru azabageraho na bo bayageze ku bahinzi, kandi ni igikorwa kizahoraho kuko si igikorwa cya MINAGRI, si igikorwa cya CIAT si igikorwa cya nde, ni igikorwa gihuza abantu bose, inzego za Leta zubakitse neza urumva ko ari igikorwa kizahoraho.”

Mukazarukundo Clarisse wo muri Meto Rwanda asobanura ingano y’imvura u Rwanda ruzagusha
Dusengimana Jacques ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Muyira
Umwe mu baturage azamuye akaboko asaba umwanya ngo atange igitekerezo

Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Amakuru y’iteganyagihe yizewe ntabaho! Ibyo wateganyije nyine bishobora kuba cg ntibibe! Ni kangahe se bavuga ngo aha n’aha imvura iragwa kandi ntigwe! Ni kangahe bavuga ngo harava izuba wajya kubona ukabona imvura iraguye! Nta mugoronome n’umwe urusha umuhinzi kumenya itariki yo gutera. Mbona icya ngombwa ari ukwegereza umuhinzi imbuto mbere y’igihe k’itera ibindi azi ibyo akora. Tureke rero kujya dushyira abahinzi mu gihirahiro ngo bategereje kumva icyo itegenyagihe rivuga.

  • Nk’ubu Bari baravuze ko imvura izagwa mu kwa gatatu ariko ndebera muri uku kwa kabiri ukuntu yabigenje wagize ngo umuturage utarahinze hari icyo azikuriramo?

Comments are closed.

en_USEnglish