Digiqole ad

Ngororero: ‘Umumamyi’ yabibye miliyoni 5 Frw…Ubuyobozi buti “Babonye isomo”

 Ngororero: ‘Umumamyi’ yabibye miliyoni 5 Frw…Ubuyobozi buti “Babonye isomo”

Abanyamuryango ba KABKM bavuga ko bakomwe mu nkokora n’uyu wabibye miliyoni 5 Frw

*Bababazwa n’uko ihazabu yaciwe uwafashwe yigiriye mu isanduku ya Leta,
*Muri sizeni yakurikiyeho ntibabonye uko bahinga
*Ubuyobozi buti “Nabo babonye isomo…”

Abahinzi b’ingano mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero bavuga mu minsi ishize batekewe umutwe n’uwiyitiriraga kompanyi irangura imyaka, akabatwara umusururo w’ingano ufite agaciro ka 5 450 000 Frw bakamuburira irengero. Umukozi ushinzwe ubworozi n’ubuhinzi muri uyu murenge we avuga ko aba bahinzi basigiwe isomo n’iki gikorwa ku buryo batazongera gupfa kugurirwa n’uwo babonye wese

Abanyamuryango ba KABKM bavuga ko bakomwe mu nkokora n'uyu wabibye miliyoni 5 Frw
Abanyamuryango ba KABKM bavuga ko bakomwe mu nkokora n’uyu wabibye miliyoni 5 Frw

Aba bahinzi biganjemo abo mu kagari ka Mwendo bibumbiye muri koperative KABKM (Koperative y’Abahinzi-Borozi mu Kagari ka Mwendo) y’abahinzi b’ingano bavuga ko bamenyereye kugurirwa n’abamamyi (abaguzi b’umusaruro batemewe) kuko nta soko rihamye bagira.

Umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative, Nyirahabimana Bonifirida avuga ko abamamyi babagurira ku giciro cyo hasi kitajyanye n’imbaraga baba bakoresheje.

Ati  “ Nk’ubu baraza bakatwihugikana hano bakatugurira ku giciro cyo hasi kuko nta soko n’ubundi tuba dufite twagemuramo uyu musaruro wacu bityo umuhinzi akaba yashiduka asanze amafaranga yashoye mu guhinga ari nayo akuye mu musaruro.”

Bavuga ko aba bamamamyi batunzwe n’imitsi yabo kuko ibiciro babaguriraho bitandukanye n’ibyo bo bagurishaho.

Aba bahinzi bavuga ko Mu Ukwakira 2016 hari uwaje yiyitirira Kompanyi irangura umusaruro w’abahinzi agatwara toni icyenda z’ingano bari bejeje zifite agaciro ka 5 450 000 Frw banagirana amasezerano y’uko azabishyura mu byiciro.

Uyu bita ‘umutekamutwe’, bavuga ko yari yanabasezeranyije kuzakomeza gukorana na bo akajya aza kubagurira umusaruro bakuye mu buhinzi bwabo.

Habimana Jean Damascene uyobora iyi koperative ya KABKM avuga ko ubu butekamutwe bakorewe bwabagushije mu gihombo kuko batabashije no guhinga mu gihembwe cy’ihinga cyakurikiye ubu buriganya bakorewekuko babuze amafaranga yo kugura imbuto. Gusa ngo ubu bahawe imbuto barongeye barahinga.

Umwe mu bari bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubu bujura bushukana yafashwe ndetse agahamwa n’icyaha agahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu.

Aba bahinzi bavuga batuma ukuntu aya mafaranga yaciwe uyu wahamijwe kunyereza ibyabo atashyizwe mu isanduku yabo ngo bayagabane ahubwo agashyirwa mu isanduku ya Leta.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Kabaya, Fulgence Ndikubwimana avuga ko iki kibazo kiri mu nkiko gusa agasaba abahinzi gufungura amaso kugira ngo batazongera gutekerwa umutwe n’abajura.

Ati “ Bakuyemo isomo kuko bagiranye amasezerano n’abantu ubuyobozi butabizi n’isomo na bo barabimenye ntabwo bazongera kubikora ndetse n’ab’ahandi barabimenye ibi bikaba byaradufashije mu kubabwirako batagomba kujya bagurisha n’abantu bose babonye.»

Aba banyamuryango 93 ba KABKM bari basanzwe bakora ubuhinzi bw’ingano bakaza gukomwa mu nkokora n’uyu wiyitaga umuguzi, bavuga ko byose byatewe no kutagira isoko rihamye ry’umusaruro wabo.

Jean Damascene uyobora KABKM avuga ko mu gihembwe cyakurikiyeho batabashije kongera guhinga
Jean Damascene uyobora KABKM avuga ko mu gihembwe cyakurikiyeho batabashije kongera guhinga
Umukozi ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu murenge wa Kabaya, Ndikubwimana avuga ko aba bahinzi nabo babonye isomo
Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Kabaya, Ndikubwimana avuga ko aba bahinzi nabo babonye isomo
Bahawe imbuto ubu barongeye barisuganya
Bahawe imbuto ubu barongeye barisuganya

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • NAMWE NIMUNYUNVIRE BARANGIZA BAKIBAZA AHO INZARA ITUTUKA ?? UBU SE leta ntifite uruhare kuli iyi nzara no gukenesha abaturarwanda

  • Ngo babonye isomo wallah!!!!!! Bazumvaryari ni umwana w’umunyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish