Digiqole ad

Abize ubuhinzi 250 bagiye kwifashishwa kubuvugurura bahereye iwabo

 Abize ubuhinzi 250 bagiye kwifashishwa kubuvugurura bahereye iwabo

Ni gahunda yo kuvugurura ubuhinzi binyuze mu kubukundisha ababwize bakajya mu muterere bakomokamo gufasha abahinzi baho, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence yavuze ko iyi gahunda igamije kugira ubuhinzi umwuga ukorwa n’ababyize.

Umunyambanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence avuga ko iyi gahunda igamije kuzagabanya umubare w’abakora ubuhinzi

Kuri uyu wa gatatu nibwo aba barangije Kaminuza mu bifitanye isano n’ubuhinzi ariko ntibahite babona akazi, bakabasha kugira amahirwe yo gutoranywa ngo bajye kwimenyereza “internship” muri Koperative z’ubuhinzi mu turere tw’iwabo, bahawe ubutumwa bw’akazi basabwa gukora.
Nsengiyumva Fulgence Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko aba bantu bazaba umusemburo w’impinduka mu buhinzi bakazakoresha ubumenyi bafite bize muri Kaminuza mu gufasha abahinzi bakibikora mu buryo bwa gakondo.
Ati “Muzi ko mu bantu bafite ibyo bakora mu Rwanda, batubwira ko abagera kuri 70% bakora mu rwego rw’ubuhinzi, ariko nk’uko mubizi niba maama, ba data, bashiki bacu, badasobanukiwe n’umwuga barimo bakora, ariko abo nubwo bameze gutyo, 90% y’ibiribwa mu gihugu bituruka mu maboko yabo, murumva uruhare bafite mu bukungu bw’igihugu, 30% by’umusaruro w’igihugu biva mu buhinzi n’ubworozi, niba abantu babikora batabisobanukiwe, uwakwinjizamo noneho abantu babisobanukiwe.”
Avuga ko kuri aba barangije Kaminuza bafite ubumenyi mu buhinzi, nibajya hariya bukorerwa, bakaganira n’ababikora na bo hari abazatinyuka bagashora imari mu buhinzi, abandi bakigaragaza bakabonamo akazi.
Aba 250 batoranyijwe mu bandi benshi badafite akazi bakaba biyongereye ku bandi 1 125 na bo bari hirya no hino mu gihugu bakorana na Koperative z’ubuhinzi, mu bijyanye no kuberekera uko bakoresha neza inyongeramusaruro, kubabwira igikenewe ku myaka yabo ngo ikure neza n’ibindi.
Ubusanzwe iyi gahunda yo kwimenyereza yamaraga amezi atandatu, ariko ku busabwe bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiranye amasezerano n’ikigo gishinzwe kongera ubumenyi, CDE muri Nyakanga 2017, ko aba bazajya bamara umwaka, bakajya bahabwa frw 50 000 yo kwifashisha buri kwezi.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko aya mafaranga atari umushahara ahubwo ari ayo kubafasha igihe bazaba bari muri kiriya gikorwa.
Iki gikorwa cyatewe inkunga n’ikigo cy’Abanyamerika, USAID, kikaba gikurikiranwa n’ibigo bya Capacity Building (CDE) na Rwanda Youth in Agribusiness Forum (RYAF).
Iyi gahunda ntiharamenyekana umusaruro nyawo imaze gutanga kuko hatarakorwa ubushakashatsi kuriyo, gusa ngo aho ikorwa abahinzi bemeza ko umusaruro wazamutse, uretse ko mu gihe kirekire iyi gahunda ngo iazatanga umusaruro w’uko aba bize ubuhinzi bazabukunda bagasimbura ababukora batarabwize.
Nsenguyumva Fulgence ati “Icyo twiteze ku musaruro ni uguhindura ubuhinzi bukaba ubw’umwuga bukungura ubukora.”
Ngo bizafasha Ministeri n’igihugu kugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa no gukora ubuhinzi bugira uruhare mu bucuruzi bw’igihugu.
Nyangezi Janvier umwe mu barangije mu Buhinzi i Busogo mu mwaka ushize, nta kazi yabonye muri iki gihe kuri we ngo ni amahirwe yagize yo kubona aho azimenyereza, ngo bizamufasha kugira ngo ibyo yize biri mu mutwe abishyire mu bikorwa, aniyungure ubundi bumenyi.
Avuga ko akazi ari gake ndetse ngo n’akazi babwirwa kwihangira bakabura igishoro cyo gutangira. Uyu musore ukomoka mu karere ka Huye, azakorera muri RAB i Huye.
Undi twaganiriye ukomoka i Kayonza we akaba yarize ibijyanye no kuhira imyaka no gukamura ibishanga, ngo yarangije mu 2012 ariko ntiyigeze abona akazi gahoraho, yatubwiye ko iyi gahunda izatuma baba bari ku kibuga cy’akazi ku buryo hari ubundi burambe buziyongera ku byo bize.
RYAF na CDE nibo bagenzura abasabye kwimenyereza biciye kuri Internet

Uyu na we ari mu barangije mu buhinzi bagiye gufasha aho bakomoka

Uru rubyiruko ruzamara umwaka muri ibi bikorwa

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish