Digiqole ad

Mahama: Abaturage barasabwa guhinga ibihingwa biberanye n’iki gihembwe cy’ihinga

 Mahama: Abaturage barasabwa guhinga ibihingwa biberanye n’iki gihembwe cy’ihinga

I Mahama barasabwa guhinga ku gihe kugira ngo batazongera kwicwa n’inzara

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe burasaba abaturage kugira uruhare rufatika mu kwikura mu bibazo by’inzara bahuye na byo mu mwaka ushize ubwo bahuraga n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatse rigatuma imyaka ipfira mu mirima.

I Mahama barasabwa guhinga ku gihe kugira ngo batazongera kwicwa n’inzara

Kuri ubu imvura iragwa neza hano i Mahama, akaba ari yo mpamvu umuyobozi w’uyu murenge Hakizamungu Adelite aheraho asaba abaturage gukoresha neza aya mahirwe kandi bakibuka kuzigama ibyo bejeje.

Mu Murenge wa Mahama hahingwa cyane igihingwa cy’ibigori ndetse bikera neza iyo izuba ritabavangiye ngo ribe ryinshi.

Ubuyobozi bw’uyu murenge burasanga aya mahirwe yo kuba noneho barabonye imvura irimo igwa neza bakwiye kuyabyaza umusaruro bagahinga ku buryo bashobora no kwizigama bikabagoboka mu gihe haramuka habaye ikibazo nk’icyo baherutse guhura na cyo mu mwaka ushize wa 2016.

Umuyobozi w’umurenge Hakizamungu Adelite agira ati “Muri rusange ndihanganisha abaturage ku kibazo bahuye na cyo cy’inzara cyatumye abaturage bazahara nubwo nyuma baje guhabwa ibyo kurya, nyuma y’ibi rero ndasaba abaturage kubyaza ibi bihe byiza dufite muri iyi minsi kuko imvura igwa.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama ariko buraburira abaturage ko hari bimwe mu bihingwa badakwiye guhinga ngo kuko bishobora kutazera bitewe n’iki gihembwe cy’ihinga cyitaba kirekire cyane.

Hakizamungu agira ati “Nibashyiremo ingufu bahinge cyane cyane ibishyimbo na soya n’imboga. Ibi abaturage bashyiramo imbaraga gusa ibigori byo bishobora kudatanga icyizere neza kuko ntituragira ahantu huhirwa.”

Abahinzi bo muri Mahama kugeza ubu bahinga mu gice cy’ubutaka buhuje, ariko hari hamwe na hamwe hatahuje ubutaka aha akaba ari ho usanga hahingwa bimwe mu bihingwa bitatoranyijwe birimo amasaka, imyumbati n’ibindi.

Hakizamungu uyobora umurenge wa Mahama

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nta bigori byigeze byera Gitarama ahubwo ninzara mushaka ko itazahava mureke abaturage bihingire ibijumba soya nibindi kuko nibyo byabazahuRa vuba naho niba mwongeye kubategeka guhinga ibyi binyagwa byishe igihugu ngo nibigori nikazi kanyu nibabura ibuo barya bazabarya

    • Baravuga Mahama muri Kirehe nawe ngo GItarama! Uteye uturuka hehe ra?

  • “Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugesera ariko buraburira abaturage ko hari bimwe mu bihingwa badakwiye guhinga ngo kuko bishobora kutazera bitewe n’iki gihembwe cy’ihinga cyitaba kirekire cyane.” KO MBONA IMIRENGE IBAYE IBIRI IYOBORWA N’UMUNTU UMWE(MAHAMA NA MUGESERA) BAKORA COPY AND PASTE NTA EDITING. AHAAAA!

Comments are closed.

en_USEnglish