Digiqole ad

Kanimba afasha abana bafite ubumuga abinyujije mu bworozi bw’inzuki

 Kanimba afasha abana bafite ubumuga abinyujije mu bworozi bw’inzuki

Kanimba Marcellin ufasha abana batavuga batanumva abinyujije mu bworozi bw’inzuki

*Muri mwaka yigisha abana 30 bo muri ADB uko bakora imizinga ya kijyambere,
*Ubu afasha abana bagera kuri 16, bamwe yabahaye akazi abandi abafasha kubaho.

Kanimba Marcellin yahisemo kwikorera abinyujije mu bworozi bw’inzuki, ubumenyi bwe abusangiza abana biga imyuga mu ishuri rya ADB aho abigisha gukora imizinga ya kijyambere abandi muri abo bana batumva yabahaye akazi.

Kanimba Marcellin ufasha abana batavuga batanumva abinyujije mu bworozi bw’inzuki

Mu kiganiro Kanimba yagiranye n’Umuseke mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, avuga ko ibyo akora abikora nka Company K + H Hilltop Honey Ltd itagamije inyungu, ahubwo igamije gufasha.

Binyuze muri ubwo bufasha, iyi company ye yigisha abanyeshuri hagati ya 25 na 30 biga muri ADB – (Nyarutarama i Kigali) ibijyanye no gukora imitiba ya kizungu, bikaba ubumenyi bwiyongera ku masomo yo kubaza biga.

Kanimba Marcellin agira ati “Nigishabana kumenya uko inzuki zikora, uko ubuki buboneka. Ntabwo ushobora kugera ku buki utabanje kuba ufite umutiba, aho zigomba kuba n’aho zigomba gukorera. Ni bumwe mu bumenyi bwiyongera ku byo biga mu ishuri bashobora gukoresha bageze hanze mu buzima busanzwe.”

Avuga ko yatekereje ibyo kuko urubyiruko rwiga muri ADB ruturuka ahantu hatandukanye hegereye amashyamba, aho iwabo bagikoresha ubuvumvu gakondo, ku buryo ubwo bumenyi bahakura baba bazi uko bakorora inzuki mu buryo bugezweho bakabona ubuki bwinshi kandi bitabagoye.

Nyuma y’imyaka itatu n’igice Kanimba atangije iyo Company, bakora imitiba ya kijyambere bakayigurisha indi mitiba bakayagika yamara kwinjira bakazagurisha.

Afasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubigisha gukora imitiba ya kijyambere, amafaranga bayigurishije akayabafashisha mu buzima busanzwe haba mu kubabonera aho bababa no kubatunga.

Ati “Babasha kubona ibyo bakenera mu buzima, hari amafaranga babona bashobora kwibikira ubwabo cyane ko buri muntu wese mu bana icyenda dukorana buri wese afite konti ye yokwizigama, buri wese ashobora kubika amafaranga yo kwizigama.”

Imitiba bakora bayigurisha bitewe n’ingano yayo n’ibiyigize

Imitiba yitwa Langstroth (Hive) umwe ushobora kwera ubuki bugera kuri Kg 20 na Kg 35, ugirishwa Frw 35 000, wera vuba bitewe n’ingano yawo. Hakaba inzi yitwa Special yo muri ubu bwoko ishobora kugurishwa Frw 45 000 cyangwa Frw 50 000 bitewe n’udukoryo bongeyeho.

Imitiba yitwa Kenyan (Hive) iteye nk’ikinyampande cya trapez, ikaba ari minini ugurwa amafaranga agera ku 45 000. Igihe wagitswe (gutereka umuzinga ahantu utegereje ko inzuki ziwujyamo), iyo weze ushobora kugeza kuri Kg 60 na Kg 80.

Inzuki tubona zigendera kuri “Demokarasi” y’ubwumvikane busesuye (Consensus)

Kanimba Marcellin yize ubuvuzi bw’amatungo mu mashuri yisumbuye, ariko abuze ayo masomo muri Kaminuza akurikirana iby’icungamutungo, gusa yize amasomo menshi kuri Internet no mu mahugurwa ajyanye n’iby’ubworozi bw’inzuki ari nayo mpamvu abihugukiwe.

Agitangira gushaka korora inzuki (Kuba Umuvumvu), bamukoreye imizinga nabi arahomba bituma ajya kubyiga muri Kenya.

Avuga ko inzuki ari umuryango ugizwe n’ubwoko butatu, umwamikazi, izishinzwe gutara no gukora ubuki (inzazi cyangwa impashyi) n’inzuki z’ibigabo (mpingwe).

Mu mutiba izishishwe gutara ubuki ni ari zo bita impashyi, ziba ari zo nyinshi. Ibigabo (mpingwe) biba bike hakiyongeraho n’Umwamikazi umwe.

Umwamikazi wa kabiri aboneka binyuze mu bwumvikane bw’inzuki, zihitamo igi rimwe mu yatewe n’Umwamikazi, zikarirera zirigaburira ibiryo byihariye byitwa (La gelée royale) izindi nzuki ziba zitemerewe gukoraho.

Umwamikazi wa kabiri iyo amaze kuboneka wa wundi ushaje arasohoka hagasigaramo umutoya. Umwamikazi ukuze ntasohoka wenyine, hari inzuki zijyana na we, hakaba  n’izirinda Umwamikazi mushya.

Korora inzuki ni “Business”

Kanimba agurisha ubuki, ibishashara akabikoramo ibindi bintu birimo buji zirukana imibu mu nzu, ndetse n’amavuta. Avuga ko kora inzuki ari ibintu byakwinjiriza umuntu amafaranga akibeshaho.

Ahereye ku ruhererekane rw’abantu batandukanye batanga ibivamo imitiba, harimo imbaho, amarangi, imisumari n’imashini, ku gera ku mukozi wawukoze akawugurisha, ngo biba byatanze akazi ku bantu benshi.

Kanimba agira ati “Ubuki bufite agaciro kanini, ni ibiryo bikundwa na buri wese, ni umuti, ubuki ni ikintu umwana akunda, ukuze akunda kandi ubashije gukoresha ubuki nta ngaruka bimugiraho nk’isukari yo mu nganda, ubuki ni ikintu gikenewe cyane ku isoko na buri muntu wese haba mu buryo bwo kuvura, no mu kurya, niba kg 1 y’ubuki igura Frw 4000 cyangwa Frw 5000 bitandukanye n’ikilo cy’isukari cyangwa icy’ibindi bintu, urumva ko ubuvumvu bugezweho bwatunga umuntu cyangwa abantu benshi.”

Aba ni urubyiruko yahaye ubumenyi bwo gukora ibyima (Hive) bya kijyambere
Uyu arimo gusena neza umwe mu mitiba (bakita body)
Aha ni muri stock y’imitiba/ibyima ya kijyambere yuzuye, iri kuri ADB – Nyarutarama
Kanimba Marcellin uretse gutunganya ubuki, ibisigazwa by’ibishashara bibakoramo ibintu bitandukanye

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish