Digiqole ad

Raporo ku mikoreshereze y’inguzanyo n’impano Leta ihabwa n’amahanga ihishe byinshi

 Raporo ku mikoreshereze y’inguzanyo n’impano Leta ihabwa n’amahanga ihishe byinshi

Hon Mutimura Zeno ni uwa gatatu uhere iburyo ni Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga yatanze Raporo

*Abadepite bavuga ko amafaranga y’inguzanyo Leta yaka akwiye gucungwa neza kuko azishyurwa,
*Inzego z’ibanze ahenshi ntizimenya ibyo ba rwiyemezamirimo bumvikanye na Leta,
*Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga yasize abadepite bibaza byinshi.
*Umudepite ati “Umuturage umubaza iterambere yagezeho, ati ‘natanze mutuelle, najyanye abana mu ishuri’.”

Kuri uyu wa gatanu, ubwo Inteko rusange y’Abadepite yakiraga raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, ku bijyanye n’akamaro amafaranga y’inguzanyo n’impano Leta y’u Rwanda ihabwa, agirira abaturage n’uko akurikiranwa, Abadepite bayivugaho byinshi bagaragaza ko itabamaze amatsiko.

Hon Mutimura Zeno ni uwa gatatu uhere iburyo ni Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga yatanze Raporo

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yakoze ingendo mu Turere tunyuranye tw’Igihugu kuva tariki 20 Ukwakira – ku ya 03 Ugushyingo 2016, isuzuma uko amafaranga y’inguzanyo n’impanu akubiye mu mategeko atandatu yemejwe n’Inteko, zakoreshejwe n’akamaro zagize ku baturage.

Imishinga yasuwe ni iyo muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ujyanye no guteza imbere ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga muri za Kaminuza, Umushinga wa Minisiteri y’Uburezi wo guteza imbere kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, hanasuwe imishanga yo muri Ministeri y’Ubuhinzi.

Iyo mishanga yarimo uw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, ubuhinzi bw’icyayi, uw’ubuhinzi bw’ikawa, uw’ubworozi bw’amagweja n’ubuhinzi bwa boberi n’umushinga wo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga witwa PAPSTA (Support Project to the Strategic Plan for the Agriculture Transformation (PAPSTA).

Abadepite barangajwe imbere na Hon Mutimura Zeno, bagenzuye iyo mishanga ifite agaciro ka miliyoni zisaga 80 z’amadolari ya America na miliyoni esheshatu z’agaciro ka Unity of Accounts (Ni agaciro kabarwamo amafaranga mu bijyanye n’ubukungu, mu kugena agaciro k’ikintu).

Basanze mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga hari iyagenze neza n’iyagenze nabi. Hari aho abafatanyabikorwa batavugana n’inzego bagiye gutera inkunga, aho byabaye mu Ishuri ryigisha Imyuga i Musanze, aho ibikoresho byari kujya muri hoteli y’ishuri abanyeshuri bari kwigiraho byahageze mbere y’uko ishuri ryubakwa.

Mu buhinzi Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) hari aho yatanze amafaranga y’inguzanyo ku baturage bagombaga guhinga icyayi ku buso busaga Ha 400 yo itanga inguzanyo ingana n’iyo yari gutanga kandi ubuso bwahinzwe ari Ha 100 na mirongo, ibyo abadepite babona ko biteye isoni kuri banki.

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko igihe kigeze ngo Umugenzuzi w’Imari ya Leta akurikirane imikoreshereze y’amafaranga akoreshwa mu makoperative n’izindi nzego Leta iba yahaye amafaranga agamije guteza imbere abaturage kubera ko ngo usanga abo ateza imbere aria bantu bake.

Ati “Hariya mu cyayi ndasaba ko hazaba ubushishozi kuko niba utanze inguzanyo yo guhinga Ha 400 hagahingwa Ha 190, amafaranga yandi yasubiye muri banki? Niba atarasubiyeyo, uzasanga bariya bahinzi barasinye ‘caution solidaire’ (ubufatanye mu kwishyura inguzanyo), banki kuba itarakurikiranye iriya nguzanyo abantu benshi bishyize hamwe, bakishyurira hamwe inguzanyo ku mafaranga y’icyayi bejeje, mu yandi magambo hari abantu bazishyura inguzanyo batarahinze icyayi amafaranga yarakoreshejwe ibindi, hari n’abazishyura inguzanyo bishyurira abandi batabashije kubona umusaruro.”

Yavuze ko bigomba gukorwaho ubugenzuzi bwimbitse kuko hari bamwe bariye amafaranga n’abandi babishyurira.

Hon Depite Kalisa yavuze ko arebye imishinga Komisiyo yasuye n’inguzanyo n’impano Leta y’u Rwanda ihabwa ari bike cyane, agasaba ko haba umwanya wihariye wo kugenzura imikoreshereze y’ayo mafaranga kandi bakagaragaza ibipimo u Rwanda rugeze ugereranyije n’uko igihugu kiba gifite umubare runaka w’inguzanyo kitagomba kurenza n’uko ayo mafaranga yishyurwa.

Hon Nyabyenda avuga ko imitangire y’inguzanyo za BRD ku mushinga wo guhinga icyayi avuga ko bitumvikana uko byakozwe kugira umuntu udafite ubutaka bwo guhingaho icyayi ahabwe inguzanyo n’ufite ubutaka buto ahabwe inguzanyo nini.

Ati “N’umuntu ku giti cye ntashobora gutanga amafaranga mu buryo nka buriya, birantangaza kuba ari banki, banki itanga amafaranga itazi icyo agiye gukora, itanga amafaranga ku bantu bagiye guhinga icyayi kandi nta butaka bagira.”

Hon Henriette avuga abaturage iyo babajijwe iterambere bagezeho, bakunda kuvuga ngo yabashije kubona mutuelle, kurihira abana ishuri, bikaba bigoranye kumva neza iterambere baba bagejejweho n’amafaranga ajya mu makoperative no mu yindi mishanga.

Ati “Mfite ikibazo mu bijyanye n’iterambere ry’abaturage, uburyo bava mu bukene, ahantu hose tunyura, iyo umuturage akubwira ngo yateye imbere, afite aho ava n’aho agana, ni ukukubwira ngo nashoboye kwirihira mutuelle, najyanye abana mu ishuri ni cyo buri wese avuga, ukibaza ngo mutuelle ya Frw 3000, cyangwa niba avuye mu kiciro cya mbere akaba agiye mu cya kabiri, ariko mu by’ukuri n’iyo bari mu makoperative n’imishinga bakora kuki nta kundi umuturage agaragaza atera imbere uretse kwitangira mutuelle? Kiriya ni ikihe kibazo twagisesengura gute?”

Kuri Hon Nyirahirwa we ngo ibyo yari yiteze muri raporo ntabyo yabonyemo kuko icyari kigamijwe kwari ukureba imbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga kuko ngo inguzanyo zifatwa kugira ngo zizamure umuturage kandi ngo ntabwo hibanzwe mu kureba icyo izo mpano n’inguzanyo zisanzwe ari umuzigo kuri Leta zazamuye abaturage.

Uyu mudepite avuga ko hakwiye kubaho uburyo bwo kumenyesha inzego z’ibanze uburyo iyo mishanga ishyirwa mu bikorwa n’impamvu yahawe kanaka ngo abe ari we uyikora, kuko byafasha ko hatakongera kuba amakosa yo guha umuntu inguzanyo adafite ubutaka kuko inzego z’ibanze ziba zibizi.

Ati “Dufite icyizere kingana iki ko iyo mishanga igera ku baturage mu gihe n’ababareberera baba batabizi, bagakorana n’abaturage n’ubahagarariye atabizi, hagakorwa amakosa angana kuriya yo gutanga inguzanyo ntacyo zishingiyeho, BRD, MINAGRI basobanura uburyo begera abaturage, bagashyira mu bikorwa iyo mishanga ntinagere ku nshingano, bakwiye kwitaba Inteko bakadusobanurira uburyo bagenda baturutse i Kigali, bakinjira mu murenge, mu kagari ukuriye urwo rwego atazi ibyo bagiye gukora, ni naho bihera bihomba kuko nta we uba ubikurikirana.”

Hon Mutimura Zeno Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga avuga ko akurikije ibyo basanze aho basuye hari ibyakozwe neza nko gukundisha abantu imyuga n’ubumenyingiro no gukundisha abantu ubuhinzi bw’amagweja kuko ngo butanga umusaruro mu gihe gito.

Yavuze ko hakwiye gushyirwa imbere mu kumenyesha inzego z’ibanze ibikorwa bijyiye kubegera. Nyuma yo kwakira raporo, inzego zavuzwe zizatumizwa mu Nteko gusobanura bimw emu bibazo byagaragaye.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • IJAMBO “ITERAMBERE” NGO NI RIMWE MU MAGAMBO AGOYE KURUSHA AYANDI KU ISI KUYASOBANURA.
    (UBUNDI SE IMBERE NI HE? IKINDI NUKO ABAZI GUCUKUMBURA BAHAMYA KO UYU MUNSI NTA GIHUGU NAKIMWE CYARI “CYAGERA” KU ITERAMBERE! HARYA NGO ITERAMBERE “RIRAMBYE” BIVUZE KO HABA HAJEMO GUTEKEREZA KU BAZADUKOMOKAHO? IBI SE BIJYA BIBAHO? NI DANGER!)

  • Ngo iyo raporo ihishe iki se? Za V8 cyangwa amagorofa y’abayobozi biba aho abantu tutareba ntitubinyuraho buri munsi?

  • Ari abakora raporo, ari abazihabwa, bose kimwe. Kurega uwo uregera se bifata iki? Kuva kuri dosiye ya Rukarara, ntawukibyibeshyaho na busa.

  • Mureke birire igihugu barakirwaniye, uwobidashimishije nawe nafate iyishyamba.

Comments are closed.

en_USEnglish