Digiqole ad

Burera: Inanda n’Urusimba bibangamiye abahinzi b’ibirayi

 Burera: Inanda n’Urusimba bibangamiye abahinzi b’ibirayi

Hakizimana Justin umwe mu baturage ba Burera uguka ko imbogo zirenga uruzitiro zikabonera

*Inanda (abahinzi bayita inandi) ngo ifitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe,
*Muri Burera nta bundi buryo bayirwanya uretse gushakisha mu butaka aho yariye ikirayi,
*Barasaba ko imbuto yajya ibagereraho igihe kuko basigaye bahinga batanguranwa n’imvura.

Imihindagurikire y’ikirere izana ibyayo, abatuye Burera bemeza ko mbere batajyaga bahura n’ikibazo mu buhinzi, haba ubushyuhe cyangwa izindi ndwara zifata ibihingwa, ubu bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Gahunga bavuga ko ‘Inandi’ n’ ‘Urusimba’ bimereye nabi ibirayi ariko ngo inandi irabahangayikishije kurushaho.

Hakizimana Justin umwe mu baturage ba Burera

Abaturage bo mu mirenge ya Gahunga, Kinoni na Rugarama bavuga ko bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, na bo igihe bajyaga bahingira cyahindutse.

Rugango Gaspard w’imyaka 71 wo mu mudugudu wa Buramba, mu kagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera avuga ko mbere bahingaga ibishyimbo mu kwezi kwa kane, ariko ubu ngo basigaye bahinga ibishyimbo mu kwezi kwa gatatu, bikera mu kwa gatandatu kandi barasaruraga mu kwa munani.

Agira ati “Byatewe n’izuba risigaye riva imvura yo mu kwagatandatu ikabura, bigatuma abantu bahinga kare ngo barebe ko bazabona umusaruro.”

Uyu muturage avuga ko amakuru y’iteganyagihe yabafasha kuko ngo babwiwe igihe imvura izagwa bahinga kare cyangwa bagahinga batinzeho.

Uretse ubuhinzi bw’ibishyimbo bwabaye nk’ubuhindura igihe bwakorerwaga, mu mirenge ya Gahunga, Kinoni na Rugarama bahinga ibirayi. Ubu bamaze gutera ibirayi, bimaze amezi abiri mu butaka, bavuga ko bimeze neza uretse ko ngo hateye ibyonnyi kubera ubushyuhe.

Ibirayi ngo byugarijwe n’udusimba tubiri, akitwa ‘Inandi’ gacamo ikirayi inshuro ebyiri aho kiri mu butaka, kaba gashaka amazi, ngo iyo imvura iguye na ko karagenda. Akandi kitwa ‘Urusimba’ ko ngo kona amababi y’ibirayi ariko gaterwa umuti kagapfa.

Gaspard Gasigo avuga ko ikirere cy’ubu gifite byinshi ngo iyo izuba rivuye ryenda kwica abantu. Iwabo ngo izuba ntiryavaga mu kwezi kwa kabiri ngo ryavaga mu kwezi kwa mbere, ngo n’iyo imvura igize ngo iragwa izana ibindi birimo umuyaga.

Uyu mugabo ukuze, asa n’utizera amakuru y’iteganyagihe kuko avuga ko rimwe iyo bababwiye igihe imvura izagwira hari ubwo itagwa, ubundi igihe bavuze ko itazaba ihari ikaba ari bwo igwa.

Muri ako gace ngo bafite igihombo cy’uko imbuto y’ibigori yabagezeho itinze, abahinze imvura icika batejeje bigeze igihe cyo guheka.

Hakizimana Justin wo mu murenge wa Rugarama, ati “Ikintu dusaba ni uko baduha imbuto kare, kuko baduha imbuto igihe cyararenze. Hari ibihe duhingamo ibirayi kuko ni byo dukunze guhinga, duhura n’igihe kibi cy’izuba bitewe n’uko ibihe bimeze, ubu hari udusimba twateye twitwa inandi iza mu gihe cy’izuba, ubu hateye urusimba, turaza tukarya uruyange rw’ibirayi, bigatuma bitabasha gushora.”

Inandi ngo imeze nk’ikinyabwoya kinjira mu butaka, naho Urusimba ngo ni udusazi duto tujya ku mababi y’ibirayi n’uruyange tukabirya. Uyu muturage avuga ko ibyo bakora mu kurwanya inandi ari ukuzitoragura bakazishyira mu macupa bakazitwika.

Agira ati “Mu gihe cy’ihinga 2016/2017 inandi yari yaje, ariko noneho yakabije, iri kuza iyo izuba rije, imvura yagwa igapfa, ibura amazi ikajya muri byabirayi.”

Ku bwa’amahirwe, muri Burera ngo ibirayi bahinze muri Kanama 2016 byareze kuri bose, ariko ubu ngo ibyo bateye muri Mutarama byabanje guhura n’izuba.

Mbitezimana Jean wo mu kagari ka Kidakama mu mudugudu wa Songa mu murenge wa Gahunga avuga ko abajyanama b’ubuhinzi aho batangiriye kubagira inama ku mbuto bakoresha no kubaha inama bituma abakoresha ifumbire bariyongereye, kandi ngo aho bezaga ibirayi kuri Ha 1 umusaruro wikubye inshuro eshanu.

Avuga ko ifumbire ibonekera igihe, ariko ngo umuhinzi afite inzitizi y’uko imbuto y’ibirayi ayigura Frw 600, igihe byeze akabigurisha ku ijana na mirongo, bityo ngo igiciro cy’imbuto kigabanutse byaba ari byiza.

Nzitangimfura Vedaste ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera

Nzitangimfura Vedaste ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Rugarama, avuga ko ako gasimba kona ibirayi kitwa ‘Inanda’ (larve, (Soil born larva)), ngo kabeshwaho n’amazi, bityo iyo imvura yabuze gatungwa n’amazi y’ibihingwa kajya kurya.

Agira ati “Uburyo bwo kukirwanya ni bubiri, umuhinzi aragishaka akagikubita ku gasuka, kigapfa ni bwo buryo bukomeye. Kuko aho cyaciye igihingwa uragishakisha ukakibona, aho kitaragica ntiwakibona, kandi ntabwo ushobora kugera kuri buri gihingwa, bivuze ngo biragusaba gusura umurima buri munsi.”

Ubundi buryo ngo ni uguhinduranya ibihingwa mu murima, ugahindura imyaka ishobora kwakira inanda, kuko hari ubwo igera igahinduka ikinyabwoya, ubundi buryo ngo ni uko abahinzi bashyiramo udukoko mu mirima twabasha kurya inanda.

Nzitangimfura avuga ko inanda ifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere kubera ko ngo iyo izuba ryabaye ryinshi ziraza, ngo iyo imvura igwa zinywa amazi zikagira ikitwa ‘perte de l’espace’ zigashwanyuka zigapfa ngo iyo imvura iguye ni igisubizo ku muhinzi. Muri Burera ngo nta yindi nzira bafite yo kuzirwanya uretse buriya buryo bwa mbere.

Utu dusimba ngo tugira ingaruka ku musaruro w’ibirayi kubera ko igihingwa bigisaba gushibuka.

Agronome Nziturimfura agira ati “Igihingwa kigira imizi ikazamura ‘seve brute’ (ibitunga igihingwa) mu mababi hakaba photo synthese (kwakira urumuri ku gihingwa bigatanga amababi y’icyatsi atuma igihingwa kimererwa neza),… bivuze ngo iyo igihingwa gicitsemo kabiri, kikabura amababi, ya photo synthese ntishoboka, bityo ibitunga igihingwa bikabura, cyakora biri amahire iyo ikirayi cyariwe n’inzanda kirashibuka ariko umusaruro uragabanuka ku ijanisha ntavuga.”

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubuhinzi (CIAT) kivuga ko kizakomeza gufasha abaturage b’u Rwanda kubona amakuru yizewe y’iteganyagihe rya buri gace (intera nto ni iteganyagihe ry’ahareshya na km 4).

Dr Kagabo Desire wo mu kigo CIAT
Abaturage bo mu mirenge wa Kinoni, Gahunga na Rugarama bari bahuriye ku murenge wa Kinoni tariki ya 22 Gashyantare2107

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish