Digiqole ad

Kirehe: Imirima yabo leta yateyemo ikawa babura aho bahinga…Leta ngo nibazihingemo

 Kirehe: Imirima yabo leta yateyemo ikawa babura aho bahinga…Leta ngo nibazihingemo

Ubuyobozi buvuga ko izi kawa zatewe mu nyungu z’abaturage

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe baravuga ko babuze aho guhinga kuko Leta yafatiriye ubutaka bwabo ikabuteramo ikawa. Ubuyobozi buvuga ko izi kawa zatewe mu nyungu z’abaturage buvuga ko aba baturage badakwiye kuvuga ko babuze aho bahinga kuko izi kawa ntawababujije kuzihingamo mu gihe zitarakura.

Ubuyobozi buvuga ko izi kawa zatewe mu nyungu z'abaturage
Ubuyobozi buvuga ko izi kawa zatewe mu nyungu z’abaturage

Bamwe muri aba baturage bo mu murenge wa Gatore bavuga ko ubutaka bwabo bwose bwatewemo ikawa, mu gihe abandi bavuga ko iki gihingwa ngengabukungu cyatewe mu gice kinini cy’ubutaka bwa buri muturage.

Ntawumenya Welars  ati ” Nk’ubu leta yateye kawa mu mirima yacu none ntidufute aho guhinga kandi batwangiye guhingamo cyeretse kujya kuzihingira gusa.”

Mugenzi we witwa Munyuza Alexis avuga ko bari basanzwe batunzwe n’ubuhinzi bakoreraga mu butaka bwabo bagahinga ibihingwa bitandukanye none ubu bakaba bafite impungenge yo kuzicwa n’inzara kuko n’iyi kawa itazabaramira vuba.

Ati ” Tubayeho dutunzwe n’ubuhinzi aho twahingaga leta yahateye ikawa ubu tubayeho nabi kandi iyi kawa nayo ntiteze kwera vuba ngo igire icyo itumarira ubu twishwe n’inzara.”

Aba baturage bavuga ko abashonje bajya bafashwa bagahabwa ibiribwa cyangwa bagahwa ingurane z’indi mirima kugira ngo bakomeze bitunge nk’uko basanzwe babeshwaho n’ubuhinzi bwabo.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kirehe ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nsengiyumva J. Damascene ahakana aya makuru ko abaturage babujijwe guhinga zikiri nto kuko ikigero zigezemo byemewe kuzihingamo.

Ati ” Bafite imyumvire ko ubutaka bwabo bwatwawe ariko sibyo kuko ubutaka bwabo n’ikawa irimo bazabisubizwa mu kwa cyenda babe aribo bakomeza kuyikurikiranira ikindi ni uko ntawababujije guhinga by’umwihariko ibishyimbo bidashingiriye, soya, ibirayi,…”

Avuga ko n’ubwo aba bahinzi bemerewe guhinga muri izi kawa ariko bakwiye kwirinda gukoresha ifumbire yagenewe I Kawa mu bindi bihingwa.

Ati ” Amakosa bakora ni uko ya fumbire yagiye ku ikawa bahita bayisanza bakayishyira mu murima hose kandi ikawa ariyo yari iyikeneye urumva rero ko uwayishyizemo batazabyumva kimwe.”

Ubu butaka bwahinzwe ikawa mumurenge wa Gatore bwatanzwe na leta hagamijwe gufasha abaturage kuzatungwa n’ikawa mu buryo burambye.

Ntawumenya Welars umwe muri aba baturage aravuga ko bakwiye guhabwa ubundi bufasha bakabona imibereho
Ntawumenya Welars umwe muri aba baturage aravuga ko bakwiye guhabwa ubundi bufasha bakabona imibereho
Igice kinini cy'umurenge wa Gatore cyatewemo ikawa ndetse zimwe ziracyamera
Igice kinini cy’umurenge wa Gatore cyatewemo ikawa ndetse zimwe ziracyamera

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Niba abo baturage bafite ubushobozi bwo guharanira uburenganzira bwabo nibabikore. Niba ntabwo, nibaceceke bahebere urwaje nk’uko ingaruzwamuheto zose zibigenza, cyangwa se basuhuke nka bagenzi babo ba Kayonza.

  • Ikibabaje nuko kawa bahata ibice bya Gisaka, Bugesera n’Amayaga, ubundi zitanagombye kuhahingwa kuko ubutumburuke bwaho n’imvura ihangwa bitaberanye n’igihingwa cya kawa. Ni kimwe n’uriya muceri batsindagiye za Rugeramigozi utageza kuri toni eshatu kuri hegitari z’umusaruro.

  • Igitugu cy’abategetsi kiba mu Ntara y’Uburasirazuba ni injyanmuntu. Wagira ngo ni agace k’u Rwanda kagengwa n’amategeko-teka yihariye.

  • Kubuza abantu guhinga ibyo barya, ukabahingisha ibyo batarya, warangiza ugatungurwa n’uko bahora bugarijwe n’inzara za hato na hato. Nako si inzara ngo aba ari amapfa mumbabarire.

  • Ntacyo mvuze ntiteranya…

Comments are closed.

en_USEnglish