Digiqole ad

Umusaruro w’ibigori ushobora kuzagabanukaho 5% – Dr Bagabe/RAB

 Umusaruro w’ibigori ushobora kuzagabanukaho 5% – Dr Bagabe/RAB

Nkongwa mu bigori yabaye ikibazo cyahagurukije inzego zitandukanye

Mu minsi ishize igihingwa cy’ibigori kibasiwe n’udukoko twa nkongwa twiraye mu mirima y’ibigori dukegeta amababi yabyo. Abahinzi b’iki gihingwa bakunze kugaragaza impungenge z’umusaruro muto kubera ibi byonnyi. Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko ibigori byari byahinzwe muri iyi sezeni ari bicye bityo ko n’umusaruro wabyo utazagabanuka cyane, akagereranya ko ushobora kuzagabanukaho 5%.

Nkongwa mu bigori yabaye ikibazo cyahagurukije inzego zitandukanye
Nkongwa mu bigori yabaye ikibazo cyahagurukije inzego zitandukanye

Umwaka ushize waranzwe n’izuba ryinshi ryacanye mu duce dutandukanye tw’igihugu by’umwihariko mu ntara y’Uburasirazuba yahuye n’iki kibazo bigatuma aka gace kibasirwa n’amapfa yanatumye bamwe mu bagatuye basuhukira mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda.

Dr Bagabe uyobora RAB avuga ko iri zuba ryanakomeje mu gihembwe cy’ihinga A ariko ko Leta yashyizeho ingamba zo guhangana n’ibura ry’imvura ku buryo umusaruro uri gusarurwa ushimishije.

Ati ” Ikintu gishimishije ni uko ku butaka bwegeranyije (consolidated land), umusaruro wabaye mwiza cyane, ugiye nka Nyagatare ahantu bita za Matimba, Kagitumba, abahinze ibigori babonye Toni 7 kuri Ha.”

Mu gihemwe cy’ihinga B nacyo cyaranzwe n’ibibazo birimo ibyonnyi by’udukoko twa Nkongwa twibasiye igihingwa cy’ibigori.

Uyu muyobozi wa RAB avuga ko nta mpungenge zihari kuko hari hatewe ibigori bicye ugereranyije n’ibindi bihingwa dore ko n’ubundi atari igihe cy’ihingwa ryabyo.

Ati ” twabihinze ahantu hangana na hegitari (Ha)  hafi 69, ubutaka bwose buhinze bugera kuri hegitari miliyoni imwe na 300.”

Dr Bagabe udahakana ko umusaruro w’ibigori uzagabanuka, avuga ko Leta yagerageje guhangana n’ibi byonnyi ku buryo umusaruro w’ibigori ushobora kuzagabanukaho nka 5% gusa.

Ati ” Ufashe Ha 69 zahinzweho ibigori n’izagaragayeho uburwayi kandi nabwo twashoboye gufasha birazanzamuka ntabwo birenga Ha 17, urumva rero ubishyize mu ishusho y’igihugu cyose ntabwo bizahungabanya umusaruro w’ubuhinzi, Ndetse n’umusaruro w’ibigori ubwawo ntabwo navuga ko bizagira ingaruka cyane.”

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

 

2 Comments

  • Guhinga igihingwa kimwe ngiyo ingaruka yambere.

  • Muti ibigori bihinze kuri hegitari 69 gusa muri uru Rwanda? Ku butaka bwose buhinze bungana na hegitari miliyoni imwe na 300? Ubu se hegitari 69 gusa nizo zahagurukije igihugu cyose ngo kirahangana n’ibyonnyi? Come on

Comments are closed.

en_USEnglish