Digiqole ad

Mwitende uregwa kwishyuza ay’ikirenga Leta, MINAGRI yamwishyuye miliyoni 339 kandi afunze

 Mwitende uregwa kwishyuza ay’ikirenga Leta, MINAGRI yamwishyuye miliyoni 339 kandi afunze

*Abamwunganira bavuga ko MINAGRI imurega itazi ingano y’amafaranga imwishyuza
*Intumwa ya Leta ntyumva uko Mwitende yishyuwe “miliyoni 322” z’ikirenga
*Umucuruzi Nkubiri Alfred ngo ni we wareze Mwitende kwiba Leta
* Mwitende yabyise “ishyari n’ubugambanyi”
* Ngo hari gukorwa iperereza bareba niba nta bafatanyacyaha muri MINAGRI

Kuri uyu wa gatatu, Urukiko Rukuru rwaburanishije urubanza ruregwamo umunyemari Ladislas Mwitende, wakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo igifungo cy’imyaka irindwi no gusubiza Leta amafaranga miliyoni 430, ku bwo kunyereza amafaranga ya Leta binyuze mu isoko ryo gutumiza ifumbire.

Isomwa ry’Urubanza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iregamo umushoramari Mwitende Ladislas nyiri Sosiyete Top Service Ltd itumiza inyongeramusaruro ryasubitswe tariki 12 Gicurasi 2017, Ubushinjacyaha buvuga ko ngo bwabonye ibindi bimenyetso bimushinja.

Uyu munsi Umushinjacyaha yasomeye imbere y’Urukiko ibaruwa yanditswe n’umunyemari Nkubiri Alfred na we ukuriye Company ANAS Ltd itumiza ifumbire, tariki ya 28 Nyakanga 2015 abwira Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi ko mu Majyaruguru (aho Mwitende Ladislas atanga ifumbire) hagaragaye imikoreshereze itanoze y’ifumbire.

Nkubiri Alfred yabwiraga Minisitiri ko abitwa Agro-Dealer (bacuruza ifumbire) bakoze urutonde baringa bituma hishyurwa amafaranga atari yo.

Ikindi kimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze ngo ni inyandiko yandikishije intoki, uwitwa Makuza Jean Paul uvugwa ko yacungaga stock ya Top Service mu karere ka Gakenke nk’umukozi wayo (gusa Mwitende yahakanye ko atamukoresheje), ngo yabwiye Nkubiri ko amuhaye dosiye ya Company yitwa IDF nayo yatumizaga ifumbire, ikaba (iyo dosiye) ngo yarabafungishije mu gihe cy’ihinga A na B muri 2015.

Yavugaga ko amakosa ngo bakoze ari ayo kongera amafaranga 30 kuri buri kilogarama imwe (1Kg) y’ifumbire bagurishaga aba Agro-Dealers.

Ikimenyetso cya gatatu cy’Ubushinjacyaha ni inyandiko y’umwe mu ba Agro-Dealers wakoranaga na Top Service ya Mwitende Ladislas wishyuwe amafaranga y’umurengera na MINAGRI aho ku ifumbire ya DAP, uyu yari afite 62 500Kg ariko MINAGRI imwishyura nkunganire ya 102 400Kg, kuri NPK aho kwishyurwa 66 300Kg  MINAGRI yishyuye 95 150Kg, naho ku ifumbire ya IREE MINAGRI yishyuye 47 575Kg  aho kwishyura Kg 30 150 kandi ngo byabaye no ku bandi.

Ibyo byose ngo ni ibimenyetso byiyongera ku byatumye Mwitende Ladislas akatirwa gufungwa imyaka irindwi no gusubiza Leta miliyoni 430 z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha inyungu zitemewe.

 

“Ishayari n’akagambane” nibyo we arega mugenzi we Nkubiri Alfred

Ubwo yireguraga, Mwitende Ladislas umugabo uri mu myaka nka 55 y’amavuko, yari mu rukiko yambaye umwenda uranga imfungwa n’inkweto za souplesse, yavuze ko imyanzuro y’Umushinjacyaha atayemera.

Ati “Nkubiri twarakoranaga, yandika ibaruwa ntiyampaye kopi ngo nisobanure, ni ishyari n’ubugambanyi  ngo bankure mu bucuruzi bw’amafumbire.”

Mwitende yabwiye Urukiko ko mu nyandikomvugo Polisi yakoresheje umunyemari Nkubiri Alfred, asabwe kugira ibyo yongera ku byo  yari amaze kuvuga, ngo Nkubiri yagize ati “MINECOFIN yishyuye Top Service miliyari ntiyayasaranganya abandi batanu na njye ndimo. Ibyo bintu byaba birimo amanyanga.”

Mwitende yavuze ko nta manyanga yakoze, kuko ngo kuva tariki 15 Mata 2013 ubwo Top Service yatsindiraga isoko rya MINAGRI ryo kujya itumiza ifumbire, ngo amasezerano bagiranye arasobanutse, ni ay’uko igihe ifumbire yinjijwe mu gihugu igenzurwa hari umukozi wa Minisiteri ushinzwe iby’ifumbire, ikagezwa kuri ba Agro-Dealers hagakorwa raporo, nyuma Top Service ikishyurwa 60% andi 40% ikazayahabwa ifumbire yamaze gucuruzwa.

Ati “Minisiteri y’Ubuhinzi yakoraga igenzura nta na rimwe yavuze ko closing (ni bordereaux yatangwaga na Top Service iherekejwe na raporo y’uko ifumbire yagurishijwe n’abayiguze n’ingano batwaye n’imyirondoro yabo, nyuma bakishyurwa 40% yasigaye) yakozwe nabi.”

Me Zitoni Pierre Claver na Me Niyomugabo Christopher bunganira Mwitende babwiye urukiko ko ibimenyetso byatanzwe atari ikintu gishya mu rubanza kuko byaburanwe mbere.

Basabye Ubushinjacyaha kutarega Mwitende Ladislas nk’umuntu ku giti cye kuko ngo ibyo bamurega nta na hamwe avugwa ahubwo havugwa company ye Top Service.

Me Zitoni yavuze ko atari byo guhuza ibaruwa ya Nkubiri n’umukiliya we, kuko ngo Nkubiri n’abo avuga bari kumwe bakoze inama muri Gicurasi 2015 bagaragaza ko hari amafaranga miliyoni 75 101 075 yanyerejwe mu mafumbire, barabyibutsa ngo muri Nyakanga 2015 bandikira Minisiteri babitwerera Ladislas kandi ngo muri bo nta n’umwe wakurikiranwe n’ubutabera.

Muri make ibimenyetso bishya bavuze ko nta gaciro na gake byahabwa kuko nta n’ikimenyetso na kimwe kibiherekeje.

Bagaragaje Makuza Jean Paul na Uwamariya Fortunee bashinja Mwitende nk’abanyacyaha barezwe gukoresha inyandiko mpimbano mu kunyereza amafumbire mu rubanza LP-262/15/TJ/18/11/2015.

Me Zitoni ati “Ni amatiku yo kunaga agapapuro mu kiyaga ugamije kurushya abazagashaka kuzakabona.”

Me Niyomugabo Christopher we yavuze ko ibirego ku wo bunganira ari “Ishyari no gushaka kugerera byose kuri Ladislas”, mu gihe muri ba Agro-Dealers bavugwa nta n’umwe wakurikiranwe kandi “Nkubiri Alfred” abashinja.

Yavuze ko bidasobanutse uko Mwitende yari kwishyuza amafaranga menshi kandi byabaga bizwi ko MINAGRI yamwishyuye 60% nyuma izamwishyura 40% by’ingano y’ifmbire izwi, yarimo icuruzwa mu baturage.

Intumwa ya Leta muri uru rubanza, Me Ntarugera Nicolas we yavuze ko “Nkubiri yamennye ibanga agashyirishamo umucuruzi mugenzi we”, ariko ngo muri Audit (igenzura) yakozwe bisabwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ngo basanze hari ikibazo.

Yasabye ko Mwitende Urukiko rwamutegeka kwishyura Leta indishyi y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50, akiyongera ku yo yari yaciwe mbere agera kuri miliyoni 430 kuko ngo arakomeza gushora Leta mu manza.

Gusa, Me Nicolas abajijwe ku ruhare rw’abafashije Mwitende kwishyurwa amafaranga y’ikirenga,  yavuze ko ngo hagikorwa iperereza ngo n’abandi bazabiryozwa. Kuko ngo haracyarebwa niba harabayemo ubufatanyacyaha bw’abakozi ba MINAGRI cyangwa kurangara.

Mwitende Ladislas aregwa kwishyuza Frw 454 859 694 no kuba yarishyuwe amafaranga y’ikirenga Frw 322 520 994. Ibi bitera urujijo abamwunganira bavuga ko harebwe ku ifishe y’uko ifumbire yagurishijwe harengaho Toni 1 946 zifite agaciro ka Frw 168 050 000, bakavuga ko ayo miliyoni 322 batazi aho MINAGRI iyakura.

Basabye urukiko kuzakoresha ingingo ya 165 irengera umuntu uregwa n’umuntu udafite ibimenyetso kandi ushidikanya, kuko ngo MINAGRI ntizi ibyo iregera.

 

Mwitende afunze yishyuwe miliyini 339

Abunganira Mwitende Ladislas bagaragarije urukiko ko MINAGRI irega Mwitende kuyishyuza amafaranga y’ikirenga itaranarangiza kumwishyura na 1/2 cya 40% by’umwenda imufitiye.

Bavuze ko company ye ya Top Service, MINAGRI yayishyuye Frw 261 859 533 muri Gashyantare 2017, kandi Mwitende afunze, ndetse tariki ya 17 Mutarama 2017, indi konti y’iyi company yishyuweho 77 450 832, ndetse ngo hari n’andi mafaranga ari muri MINECOFIN ya Mwitende azishyurwa vuba agera kuri Frw 323 254 318.

Bakibaza impamvu atafatiriwe kuko ari ayo Mwitende akurikiranyweho. Me Christopher ati “Kuki umuntu wakoze over billing bakomeza kumwishyura. Bazi neza ko ibyo bavuga muri conscience yabo atari byo.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Muzasangamo igifi kinini kiruta crocodile

  • Yaramaze yaramaze kuba yarakureze,ikibazo ni uko yari kuba akubeshyera.Igihugu iyo kibagifite abandi nkawe 3000 twatera imbere

Comments are closed.

en_USEnglish