Tags : #Kagame

Kirehe: Indwara z’imirire mibi zugarije bamwe mu bana n’abakuze

Mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba haravugwa ikibazo cy’abana ndetse n’abakuze bagaragaraho imirire mibi, ibi bikaba byahagurukije inzego zitandukanye zirimo amatorero n’amadini ndetse n’ibigonderabuzima muri aka karere n’abandi barimo abafatanyabikorwa hagamijwe guhangana n’iki kibazo. Abaturage ba Kirehe basabwa kwita ku mirire myiza y’abana na cyane ko hari bamwe bashinjwa kugurisha imfashanyo baba bahawe n’ibigonderabuzima […]Irambuye

Perezida Kagame ngo ntanyuranya n’ibyo yavuze mu 2011 ku Itegeko

Mu kiganiro kirambuye Perezida Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru New African Magazine yabajijwe ibibazo bitandukanye bireba we ubwe, ibireba uko u Rwanda rwahindutse mu myaka 21 ishize, ibireba gender, ibireba Africa batinda kandi ku bireba mandat ya gatatu abaturage benshi bamusabye ko yakomeza kubayobora. Kuri iki yasubije ko nta muntu yigeze asaba ko yamwongeza manda kandi […]Irambuye

Mbarushimana uregwa Jenoside yavuze ko ‘adafitiye ubwoba ibyo aregwa’

*Yanze Abavoka yahawe, avuga ko bagenwe n’uwatowe mu mariganya; *Avuga ko guhabwa urutonde rw’Abavoka 66 mu bagera mu 1000 bikwiye gukemangwa; *Abavoka yahawe avuga ko bataharanira inyungu ze ahubwo baharanira iz’uwabashyizeho. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 19 Ukwakira uregwa yavuze ko nta bwoba […]Irambuye

ILPD, Abanyamategeko bahize kugabanya imanza Leta itsindwa

Abanyamategeko bari bamaze iminsi itanu mu mahugurwa mu Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) biyemeje kuzacunga neza amasezerano Leta igirana n’ibindi bigo byigenga no kurinda ibihombo biterwa n’imanza zitateguwe neza. Aya mahugurwa yasojwe ku wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2015, i Nyanza ku cyicaro gikuru cy’iri shuri. Ndayisaba […]Irambuye

“Siruduwiri” z’agaciro ka frw 17 000 000 zafashwe zicuruzwa magendu

Izi nzoga zafatiwe mu mujyi wa Kayonza na Kabarondo, ni amakarito agera ku 1971, muri zo amakarito 985 nta kirango cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yari afite, Umukuru w’akanama gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko hanafashwe amasashe atemewe mu Rwanda, afite agaciro k’asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri uyu wa gatanu tariki […]Irambuye

Paapa yanenze uburyo abantu bahindutse imbata z’amafaranga

Mu kiganiro Umushumba wa Kiliziya Gatolika yagiranye n’ikinyamakuru Paris Match, yasabye abatuye Isi (Icumbi rusange rya twese) kuyirinda ibiyihumanya no kureka gusenga no gushyira amafaranga imbere y’ibindi byose. Mu kiganiro kirekire kiri kuri paji zisaga 10, Papa Francis yanenze bikomeye uburyo umurongo w’ubukungu uyoboye isi ‘Capitalisme’ wahinduye abantu. Papa avuga ko umurongo w’ubukungu wa ‘Capitalisme’ […]Irambuye

Mu muganda udasanzwe Urubyiruko ruzasana inzu 2 148 z’abatishoboye

Mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, (video conference), abayobozi b’inzego z’ibanze n’Umunyamabanga wa Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, wari kumwe n’abayobozi muri Minisiteri zitandukanye, mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko, ingabo na Polisi, biyemeje ko mu muganda udasanzwe uzaba ku wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira mu gihugu hose hazasanwa inzu 2 148 z’imiryango itishoboye. Umunyamabanga uhoraho muri […]Irambuye

Rwamagana: Abafunzwe ari bato bafashijwe gutangira ubuzima

Mu rwego rwo gusubiza mu buzima busanzwe ababa barafunzwe bakiri bato, urwego rushinzwe Amagereza mu Rwanda rufatanyije n’abafatanyabikorwa bateye inkunga abafunguwe bo mu karere ka Rwamagana babafasha kwinjira mu buzima busanzwe nyuma yo gufungurwa barigishijwe imyuga. Aba bana   bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano byabo barishimira ibikoresho bahawe bitewe n’umwuga buri wese yigishijwe, bakaba bavuga ko […]Irambuye

Burundi: Abahanganye bashyize intwaro hasi bibuka Louis Rwagasore

Abayobozi bakuru n’abaturage b’u Burundi ndetse n’impande zombi zishyamiranye kuri uyu wa kabiri bashyize hamwe umutima bibuka Umuganwa (Igikomangoma) Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu akaza kwicwa arashwe, n’uyu munsi urupfu rwe ruracyagibwaho impaka. Umuganwa Louis Rwagasore nk’uko Abarundi bamwita, yibutswe ku nshuro ya 54, ibirori byabereye kuri Kiliziya nini yitwa Cathedrale Régina Mundi mu […]Irambuye

en_USEnglish