Digiqole ad

Perezida Kagame ngo ntanyuranya n’ibyo yavuze mu 2011 ku Itegeko Nshinga

 Perezida Kagame ngo ntanyuranya n’ibyo yavuze mu 2011 ku Itegeko Nshinga

Perezida Kagame aganira n’umunyamakuru Baffour Ankomah

Mu kiganiro kirambuye Perezida Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru New African Magazine yabajijwe ibibazo bitandukanye bireba we ubwe, ibireba uko u Rwanda rwahindutse mu myaka 21 ishize, ibireba gender, ibireba Africa batinda kandi ku bireba mandat ya gatatu abaturage benshi bamusabye ko yakomeza kubayobora. Kuri iki yasubije ko nta muntu yigeze asaba ko yamwongeza manda kandi ko azakomeza kubaha Itegeko Nshinga n’ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage.

Perezida Kagame aganira n'umunyamakuru Baffour Ankomah
Perezida Kagame aganira n’umunyamakuru Baffour Ankomah

Yabanje kubazwa ikintu kimubashisha gukomeza ingamba z’ubuzima abaho maze asubiza ko ibihe yanyuzemo bikomeye kuva mu bwana kugeza ari mukuru ndetse n’imiterere ye ubwe aribyo bituma akomeza kumva ko nta na kimwe umuntu ageraho ku buntu kandi ibihe byose umuntu agomba guhora yiteguye kubona ibisubizo by’ibibazo.

Perezida Kagame asubiza kandi ko ibisa n’ibi aribyo biri gutuma u Rwanda narwo ruri guhinduka mu buryo bugaragara, amateka mabi yo mu myaka 21 ishize n’ibibazo bikomeye abanyarwanda bose banyuze ngo nibyo bituma biteguye kudasubira inyuma.

Ati “Amateka yo kuva mu 1994 kugeza mu 2015 atangaza buri wese, nanjye ubwanjye. Byerekana ko nta kibazo na kimwe kidashobora gukemuka ndetse ko n’ibiri imbere bishobora gukemuka.”

Abajijwe niba abanyarwanda ubu noneho bizeranye kandi barahinduye amateka y’imibanire y’amacakubiri, yasubije ko nta kabuza ari ko bimeze kandi hari ibimenyetso bifatika ku bwiyunge, kubana mu mahoro, ikizere mu gukorana ugereranyije n’aho bavuye.

 

Ntiwasiga abagore kandi ari bo benshi

U Rwanda rwamamaye ku isi kubwo kugira umubare munini w’abashingamategeko mu Nteko, New Africa magazine yabajije Kagame niba koko abagore berekana itandukaniro mu gufata ibyemezo  mu gukora ibintu runaka.

Aha yongeye gusubira mubyo akunda kuvuga, ko umugabo ntacyo arusha umugore muri rusange ko ahubwo  icyo umugabo yaba arusha umugore cyungikanya n’icyo umugore arusha umugabo maze hakaba ubwuzuzanye mu gukora ibintu.

Ati “Mu Rwanda abagore ni 52% ntabwo umubare ungana gutyo twawusiga inyuma mubyo dukora byose. Umenya amateka yacu ashobora kubitwumvisha kurusha abandi. Abagore n’abagabo iwacu bafite uburenganzira bungana. Abagabo bagira uburyo bakoramo ibintu huti huti n’ibitari ngombwa bibwira ko babyemerewe ariko abagore bafite uko bakorana ibintu ubwitonzi bikagenda neza kurushaho

Ibyo byiza by’abagore rero byiyongera kubyo dukora. Kandi ntitunakwiye kuba tuvuga nk’itandukaniro abagore nk’aho ari abandi bantu bo kuruhande. Abo ni ba maama, ni abakobwa bacu, ni bashiki bacu n’abagore bacu. Ni bamwe muri twe. Ni ubujiji kubasiga inyuma.”

 

Gacaca ni isomo ku isi                         

Yabajijwe niba koko mu byo Africa ifite byo kwigisha isi harimo n’uburyo ikemura ibibazo byayo by’amakimbirane. Asubiza ko mu Isi  hari abantu bibwira ko baruta abandi ko ari bo bashyiraho umurongo ukwiye (standards) wo gukora ibintu runaka maze abandi bagakurikira. Gusa ibi ngo siko bimeze.

Kuri Perezida Kagame isi irimo abantu benshi batandukanye n’ahantu n’ibibazo bitandukanye ku buryo uko ibintu bigenda hano atari ko bikwiye kuba bigenda hariya.

Ati “Ariko si byo, bashyizeho imirongo ngenderwaho…ariko ntibishoboka kuko abantu bari gukora ku bibazo bitandukanye ahantu hatandukanye. Inzira zigushobokera wowe ntabwo bivuze ko arizo nanjye zanshobokera.”

Atanga urugero ku nkiko Gacaca, avuga ko umuryango mpuzamahanga wari wabuze ubundi buryo bwo gukemura ikibazo cyo guhana abakoze Jenoside kuko imanza zajyaga gufata imyaka amagana iyo bigendera ku mirongo mpuzamahanga y’ubutabera busanzwe bukoramo. Nyamara ngo inkiko Gacaca zakoze ibyo uburyo busanzwe bw’ubutabera butashoboraga kuzarangiza gukora.

Ati “Mu gihe bari bakomeje kwanga no kwibaza ku Nkiko Gacaca izi nkiko bashiutse zimaze guca imanza hafi miliyoni ebyiri, guhana, kubabarira no kubanisha abanyarwanda nanone. Niyo mpamvu uyu munsi dufite amahoro mu gihugu atuma abantu bajya mu bikorwa byabo by’iterambere.”

Umunyamakuru   Baffour Ankomah bagiranaga ikiganiro ati “Nizere ko Africa yaza kubigiraho kuko buri gihe Africa itakomeza kujuragizwa n’abanyamahanga.”

Perezida Kagame ati “Si buri gihe, si kuri buri kintu kireba ubuzima bwacu. Ntabwo buri gihe abanyafrica aribo bazahora bunamira buri kimwe na buri umwe bagira ibyo bamusaba, bakwiye gufata inyamaswa ku mahembe bakarwana n’ibibazo byabo mu buryo bwabo. Niyo mpamvu ntajya numva ko wamfata nkaho ari njye rugero rw’uko ibintu bikwiye kugenda.”

 

Perezida Kagame ngo ntanyuranya n’ibyo yavuze mu 2011 ku Itegeko Nshinga  

Mu 2011 Perezida Kagame yavuze ko azubaha Itegeko Nshinga cyane mu ngingo zigena mandat z’umukuru w’igihugu, ubu abaturage miliyoni 3,7 bamwandikiye basaba ko ingingo zimubuza gukomeza kuguma ku butegetsi zavugururwa akagumaho, ndetse ubu uyu mukoro uri gukorwa, umunyamakuru aramubaza niba atari kunyuranya n’ibyo yavuze mu 2011.

 Perezida Kagame avuga ko ibyo yavuze ku Itegeko Nshinga mu 2011 n’ubu kuri we bikiri ukuri, avuga ko nta muntu n’umwe yigeze asaba ko ahindura Itegeko Nshinga ku bwe, ndetse ko atari mu mukoro uri gukorwa wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ati “ Mbona abantu bandika ko Kagame ashaka manda ya gatatu…Oya, nta kintu na kimwe nasabye.

 Kandi abantu miliyoni 3,7 basinye basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka nibo ubwabo babikoze. Ntabwo ari njyewe! Ibyo guhindura Itegeko Nshinga rero birabareba. Nubaha Itegeko Itegeko Nshinga kandi nzakomeza kubaha Itegeko Nshinga ryakozwe n’abaturage.”

Perezida Kagame avuga ko Itegeko Nshinga nirihinduka akiyamamariza Manda ya gatatu azaba yubashye ibisabwa bishya n’Itegeko Nshinga kuko iryo Tegeko ari ikintu gishyirwaho n’abaturage. Akavuga ko itandukaniro riri aha ari ko ari abaturage ubwabo bifuza izo mpinduka.

Umunyamakuru ariko aribaza uburyo ibi byakumvikanira buri wese ko iyi nkubiri ya manda ya gatatu itaba ikiyiri inyuma ari Perezida ubwe uyisunika ngo ibeho.

Amusubiza, Perezida Kagame ati “Reka nkubwire, hamwe na hamwe muri Africa uzabona umuyobozi ushaka kwerekana nk’aho ari abaturage bashaka ko agumaho, ariko mu by’ukuri bashaka ko agenda. Ashobora gutsimbarara akavuga ko abaturage bamushaka. Ibi ni ibintu bitera ibibazo mu bihugu bimwe.    

Ariko niba mu by’ukuri koko abaturage bamushaka, nta kibazo kibirimo. Ikibazo kiba iyo abayobozi bamwe, inshuti zabo n’imiryango yabo ari bo bari gusunikiriza ngo agumeho. Ariko ndakubwiza ukuri ko iwacu ubwo bushake ntiburi kuva kuri njye, mu muryango wanjye cyangwa mu nshuti zanjye.

 Kuri Perezida Kagame ngo niba abantu ubwabo bavuga ko bashaka umuntu ibyo ntabibonamo ikibazo, kuri we ngo niyo mpamvu yanagiye ku ruhande rw’ibiba byose kuri iyi ngingo kugira ngo amenye neza koko niba abaturage bamushaka.

Kuri Perezida Kagame amateka n’ubukoloni byangije byinshi ku mitekerereze y’abanyafrica bituma Africa itumva na rimwe ko ifite uburenganzira bwayo no kuba mu kuri na rimwe. Africa ikumva ko iby’ukuri ari ibikorerwa ahandi, ariyo mpamvu ngo Africa isa n’ihora ishaka ko ibyo ikoze bibanza kwemerwa n’amahanga.

Perezida Kagame avuga ko manda z’umukuru w’igihugu zidakwiye kuba umurongo ngenderwaho mu kubaka ibihugu byose bya Africa kandi nyamara no mu Bwongereza, Ubudage n’ahandi mu burayi na Australia izo manda ntazo bagira.

Ati “Ugasanga bamwe mu banyafrica barabyemera batyo, bati ohh urabona hanze ya Africa bakora ibyo bashaka koko ariko muri Africa ntabwo ibintu byagenda gutyo. Hatabayeho igihe ntarengwa ku mukuru w’igihugu umuyobozi mubi yaza akagenzura ibintu akikomeza ku butegetsi bikagorana kumukuraho.

Ugasanga abantu baheze muri ibyo ariko ntibibazo ngo ‘mu Budage bigenda bite? Mu Bwongereza bikorwa bite? Kuki twe tutakora ibyacu natwe bigakunda?’. Tukiyima uburenganzira bwo kugera ku bintu kubwo kwibwira gusa ngo ‘Oya…urabona turi igihugu runaka…turi abanyantege nke…umuntu yaza akatuyobora iteka nubwo yaba akora amabi, none nimureke tugendere ku by’abazungu dushyireho manda mu buryo bwo kwirinda bamwe muri twe.”

Perezida Kagame avuga ko atabona icyo Africa yakora ku byitwa amahame mpuzamahanga y’imiyoborere, kuko ngo ntabona icyo Africa yahitamo kugenderaho ari Amerika ifite umubare runaka ntarengwa wa za manda cyangwa hafi ibihugu byose by’uburayi bitagira uwo mubare ntarengwa.

Perezida Kagame avuga kandi ko Africa cyangwa u Rwanda bidakwiye kujya mu nzira nk’iy’ibihugu bya Aziya byateye imbere vuba kuko byanyuze inzira yabyo yihariye. Akavuga ko u Rwanda by’umwihariko ruri mu nzura yarwo ubwarwo.

 

Abaturage nibamara kuvugurura Itegeko Nshinga bagusaba kugumaho, uzakora iki?   

Perezida Kagame yasubije ati “Ndacyafunguye kuri ibi. Yewe no kubyo navuze mu 2011 mukiganiro na mugenzi wawe, navuze ko nzubaha Itegeko Nshinga. Kubaha Itegeko Nshinga bivuze kubaha Itegeko Nshinga rihari muri icyo gihe, ryashyizweho n’abantu batabihatiwe kandi batabishishikarijwe. Urumva icyo mvuga?

Urabaza niba nzagumaho abantu nibabinsaba, ndafunguye kuri ibi mu gihe cyose ibyo navuze byemewe n’amategeko kandi ari ukuri. Nindamuka nsanze hari uguhatirwa kuri kubaho, ngasanga hari umuntu uri gukina umukino wo kungumisha mu byo ashaka, nzababwira nti nimubyibagirwe. Ariko niba niba mbashije kubyumvishwa kandi byemewe n’amategeko ndafunguye cyane ku kugumaho. Yego.  

Perezida Kagame avuga ko kandi nk’ibi Atari ubwa mbere abiciyemo kuko ngo mu 1994 nyuma ya Jenoside niwe wari uwa mbere wo kuba yahita aba Perezida, kandi ngo buri wese mu ishyaka rye no mu mashyaka yo ku rundi ruhande yarabyifuzaga anabimusaba.

Ariko avuga ko kuko mu ishyaka RPF-Inkotanyi nyuma yo gutakaza umuyobozi waryo (Fred Rwigema), Perezida Kagame akagirwa, bitunguranye, umuyobozi w’urugamba mu 1994 hari nimero ya kabiri umuyobozi wungirije Pasteur Bizimungu nawe wari uwa gatatu.

Ati “ Umuyobozi wacu amaze kwicwa uwari umwungirije yabaye nk’uhunga, ajya muri Tanzania turamugarura kugeza intambara irangiye, buri wese yumvaga ko ngomba kuba Perezida, ariko naranze mbabwira ko hari umuyobozi wa politiki aba ariwe uba Perezida kugeza mu 2000 avanyweho n’Inteko kubera ibyo yakoze. Ndatorwa.”

Asoza ati “Kuri njye njyewe ikintu cyo kuba Perezida ntabwo ari  ikintu ndarikiye cyane. Ariko nyuma y’ibyo nakoreye abaturage nanjye ubwanjye nikoreye, niba abantu bambwye bati ‘Perezida urananiwe cyangwa turakurambiwe, genda’ nzagenda uwo munsi nyine. Nta bibazo na bicye nzateza.

Iki nicyo gituma mvuga ngo ibiriho ubu byo kunsaba ko ngumaho bibinyumvishije koko, ko nta mikino yindi ibiri inyuma, ko byemewe kandi ko abantu batandambirijeho cyane, ko yenda bakeneye ikindi gihe ngo barebe undi muyobozi ko iki atari  cyo gihe, ndacyafunguye ku gitekerezo cyo kugumaho. Ariko si njyewe uri imbere yacyo.”

UM– USEKE.RW

41 Comments

  • Hahahhaha!naba col Gaddafi Niko bavugaga! Ubu se abaturage babyutse bati KWICA s icyaha wabyemera ngo ni uko 4 millions bavuze ko Atari icyaha.

    • @ karame

      Uko bimeze kose Libya ya Gadhafi ntabwo yagereanywa n’iyariya mabandi ngo ashaka democracy!
      Amahoro n’umutekano nibyo bigomba kuza mbere ya byose kuko nibyo bituma abantu bashobora gukora imirimo yabo bakiteza imbere kandi nibyo bikuru.

    • Reka mbaze nkushimire kugitekerezo utanze ariko ndagirango wumve neza ko ko Kagame icyo abaturage bamusaba kandi yakora ari ikibafitye akamaro kandi giha agaciro uburenganzira bw’umuntu none wowe urazanamo ngo abaturage 4 Millions bifuje ko hatorwa itegeko ryo Kwica byagenda bite? nawe wakisubiza kuko ntawabishigikira nagato niyo ataba H.E Paul Kagame kuko we icyo ashyigikira n’igifitiye inyungu abanyarwanda kandi nanagusubize ko igihanao cyo kwica murwanda cyavuyeho nyuma gato cyane y’ibibazo urwanda rwari ruvuyemo sinumva rero ukuntu aka kanya haba hari umuntu urugero rw’amategeko yahinduka akazanamo n’iryo kwica abantu kandi atariwo muti, na President yabivuze ko ibihugu nkuko bitandukanye bigira ibibazo bitandukanye kandi bikanagira uburyo butangukanye bwo kubikemura rero murwanda ntitubona ko iryo tegeko ndetse n’andi nakita matindi yadufasha.

    • Jya mbere mubyeyi!

  • Uti iki sha??? Uwaduha Kagame akamera nka Khadaffi ntabwo abanyarwanda twazakora ikosa nk’iryo ab’i Benghazi bakoze. Ubu se Libya nibwo itemba zahabu na petrol nka mbere sha, uzi imiborogo iriyo?
    Ceceka ntuzongere kuvuga ibyo utazi, niba wanga Kagame unashaka ko agenda twe turamukunda kandi turifuza ko atuguma imbere kuko abishoboye kandi agifite imbaraga.

    Ibindi ni ibyo nawe yariho anenga bya bamwe ngo mandat……….ngo haze undi……. ngo demokarasi……ngo yebaba yebaba abazungu babikora neza

    Hoshi nimugene mubikorane nabo natwe tuzakore ibyacu

    • Muzakora Ibiki Mutakoze Imyaka Mumaze Kubutegetsi Boss ??
      Mujye Mugenda Gake Ntago muba mubwira injiji sha Weee !!!

    • @Karemera
      ibyabaye kuri Gaddafi, babyita kubakira kumusenyi cyangwa gukomera hejuru nk’ amase. aho imvura y’amahindu igwa rimwe igasenya byose. Gaddafi yubatse byinshi adafatanyije nabaturage, abaheza, yikubira ubutesti yigwizaho imitungo. nibyo biri kuba i kigali hariya. Hakenewe kureka kubeshyana tukavugasha ukuri gusesuye, Museveni yavuzeko ashaka kuyobora iteka ryose, abagande baramwumva barabimuha. Ikigali iyo uvuze ibitandukanye nibyari kungoma kaba kakubayeho…ibyo bitangira ari umuntu umwe, ejo bakaba 2 ejobundi 4 mukazashiduka ari ibihumbi mumashya. HE yabiciyemo arabizi, Sustainability sugukora neza gusa uyu munsi ahubwo ni ugetekereza aho abazagukomokaho nabaturanyi bazatura kandi bazaba mumutuzo kdi bihagije. NTIBYUMVIKA UKUNTU UMUNTU UMWE muri 13 millions yumva ari kamara ari wenyine wakora akazi. UB– USE RIRIYA TEGEKO NIRITORWA HANYUMA KO NTAWE UMENYA UMUNSI WE BIBAYE UBWO YABA ADUSIZE HEHE? UWAMUSIMBURA YAKORA NABI cg NEZA Ko ntawe uzashobora kumukuraho BIZATUGEZA HEHE?

  • President Kagame yige kuvuga yego cg oya, naho kuvangavanga yego na oya ntabwo ari byo!

    • @ Umurerwa

      Vangavanga ureke Kagame!

      • Wowe wiyise Kalisa, njye se ndavangavanga mpunga iki? Ariko se wowe Kalisa niba uzi gusoma kandi ukaba wumva Ikinyarwanda, ubu urabona muri iyi nkuru wavanamo iki? None se ubu Kagame yavuze ko aziyamamaza, yavuze ko azabikora, mbwira nawe! Ati ” ntawe natumye ko ahindura itegekonshinga , ndetse nta n’uwo mu muryango wanjye wabisabye, ni abaturage.” None se ubu abaturage basabye ko abavaniraho imisoro nibura umwaka umwe, yabibakorera? Ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na benshi! Burya n’Abazungu cg Abahindi muzi ko batazi ibyacu barabizi kuturusha!

        • @UMURERWA, ubwose abazungu cg abahindi baturusha kumenya ibyacu gute?Arikoibyo nibyo babigisha nti mwumve kuko mwamenyereye gutamikwa nyene. Ubwose menye ibyiwanyu munzu kubasumbya ubwo mwaba muri umuryango ki????

        • @ Umurerwa

          Igituma uvangavanga ni uko wumva Kagame yavuze ibitaribyo kuko yavuze ibyo udashaka! Nk’urugero utanga rwo rurashekeje niba wumva u Rwanda rwakuraho imisoro aho gushaka uburyo yatanngwa na benshi kandi igakoreshwa neza kurusha!
          Naho ubundi biramenyerewe ko bamwe mu Banyarwanda bibwira ko bazi ubwenge bumva ko ba kavantara bazi byose kubarusha ku gihugu cyabo kandi aribo bazatanga ibisubizo. Uretse no kuba bivangavanze biranababaje ariko ku mugani wa Rugamba sipiriyani NTUMPEHO rwose!

          • Wowe Kalisa na Mario, mujye mwumva neza icyo umuntu avuze. Ntabwo navuze ko Abahindi cg Abazungu babarurusha iby’iwacu! Murabibarusha kubimenya ariko hari igihe mwitwaza ko mubizi kubarusha maze mukiha no gushaka kubeshya ibitabeshyeka , mwibwira ko kubeshya Abanyarwanda byo ntacyo bitwaye, ko ahubwo mwakwirinda ko Abanyamahanga babatunze babona/bavumbura ko mubeshya. Ariko nyamara mukiyibagiza ko n’ubwo batumva Ikinyarwanda babarusha kumenya ibinyoma byanyu! Erega disi isi yuzuye ikoranabuhanga! Naho ubundi uretse ko mbona mutumva icyo nashatse kubabwira ni ukutazajya mukora ibyo mubamo mwitwaje wa mugani wavugaga ngo “uzabeshye Abahindi cg Abazungu!” Ntabwo nabo bakibeshyeka bagenzi banjye, nimushaka mwige kujyana n’ibihe!

  • Vive Kagame et FPR, nous reconnaissons bien vos inoubliables actes, que Dieu vous benisse pour toujours!!!!

  • Umuseke icyo nari mvuze kitari cyo ni iki ku buryo munkosora?

  • Ibi byose ni imitwe ariko abaturage bagorwa bagorwa koko, ngo nibo babyisabiye ngo none ubusabe bwabo bugomba kubahirizwa!!

    Ibyo abaturage bahora basaba rero barabihabwa? ko abaturage basabye ko ibyitwa ubudehe byavaho kubera akavuyo kabyo byarakozwe? ko abaturage ntagihe batamaganye urugomo rw’inkeragutabara, DASSO… bakanasaba ko byaseswa byarakozwe? Ko umuhanda unyura kwa Makuza ugana Ecole Belge wafunzwe abaturage bagasakuza byatanze iki?

    Ni akumiro koko, iyo umuturage ateye hejuru arasubizwa ngo gahunda za Leta nuko zapanzwe ubundi bagahita bacecekeshwa, none nibi rero byo guhindura itegekonshinga ni gahunda ya Leta abaturage bakwiye kumira bunguri nkuko bamira izindi zose!

    Erega ntabwo umuyobozi avaho kuko yanzwe ahubwo biba byiza guhererekanya kuko ntawavukiye kuyobora ngo abandi babe abayoborwa. dore 2016 tugiye gutora mayors n’ibyegera byabo. ubu se Mayor wa Rulindo na Gisagara ntibazatanga imihoho??? cg nabo tubongeze duhindura itegeko!?

    Pole Rwanda

  • Abaturage baravuga yego kubera ubwoba no guhahamuka, uvuze oya ntawe umenya irengero. Niyerure avuge niba ashaka gukomeza cyangwa ashaka kurekura, bibe clear.

    • Ibi nanjye ni byo mvuga Amage! Niyerure avuge YEGO cg OYA, naho kuvangitiranya byose ukabura icyo ukuramo, ntabwo ari byo!

  • Eh!!! Ibi bisubizo biteye urujijo , ntacyo numvisemo kabisa ! Njye ko nabonye abo bose bajyanye za mpapuro mu nteko benshi batumva iby’itegeko nshinga, ubwo se ahubwo basabye ibyo bumva ? Ngo nzubaha ibya 2011 bivuga itegeko rya 2003 kandi nongere nemere ibyica iryo tegeko muri 2015 !!!!!! Huuuuum sibyumva pe !

    Yewe biracanze reka njye gusonga Ubugari ndenzeho ibishyimbo, ndyame kare da!

  • @umurerwa. buri kintu nigihe cyacyo.

  • @umurerwa. buri kintu nigihe cyacyo. tegereza uzabyumva sikera

  • Ariko Ntago wavuga ngo abanyarwanda ntibacyenywe ngo tubyemeranye Cyeretse Utazi Kigali Cg ibyaro byurwanda.. Uko Mbibona system Turimo Iteye Ubwoba kubera ubutandukane bukabije hagati Yabakire Nabakene Kandi Yubatwse Namwe Nyabuhwa Perizida.. Ubuzima Burakomeye Abantu Birirwa Bakanuye Barebana Agasuzuguro Naho ni inzara iba Ibishe Bakabura Nuwo Gutakira. Kagame Niyo Yagumaho Biramureba Ariko iyi System Iramara Rubanda..

  • Umuyobozi rwose ibyo avuze birasobanutse kandi nawe arasobanutse .
    Gusa oho agejeje urwanda nkibona mu Rwanda rw’uyu munsi numva agomba gukomeza kutuyobora.Imana ikomeze ikujy’imbere muyobozi .

  • Hahahahaha Ariko mana weee tabara abantu banga kumva kdi bumvishe peee!! abatumvise neza reka mbufishe nabatanga ingero mujye mutanga ingero zifatika,
    – iso wakubyaye na mama wawe wakugendanye amezi 9 kobabura icyobaguha ntugende ngo uvuge ko ataribo bakubyara kubera babuze ibyo baguha?
    -Hanyuma abatumvishe igisubizo nyacyo umusaza wacu yavuze rero,yavuze ko itegeko nshinga nirimara kugaragaza ko yemerewe nabaturage koakomeza kutuyobora azayobora kdi mwibuke ko hazaba kamarampaka ahubwo muzaze namwe mutore nimudutsinda tuzemera itegeko ryeguhinduka ariko nitubatsinda namwe muzemere.
    -Icyanyuma turashaka kubaho dufite amahoro kurusha uko dushaka impinduka
    *) Baca umugani ngo ntukabone isha itamba ngo dute uruhu twambaye ngo tugiye gufata isha tuyambure urwayo.
    Muzehe wacu oyeeeeeeeeeee rambaaaaaaaaa natwe ntituzagutenguha

  • Imana idufashe uzajye uhora uyobora iki gihugu.
    Horana amahoro.

  • Muzehe wacu turamwemera !! Gusa isumbana ry’imishahara ni ikintu tumwitezeho guhindura

  • Muzehe wacu tuzagutora twongere tugutore

  • Nyamara abanyarwanda dukwiye kwicara hamwe tutaryaryana tukavuga ibibazo uko biri, kuko mbona hashobora kuba hari amakuru atagera kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

    Njye ndabona ko Perezida wa Repubulika ashobora kuba koko yemera mu mutima we ko ari abaturage bisabiye inteko ko Itegekonshinga ryahinduka mu ngingo yaryo ya 101.

    Abashinzwe kunekera Perezida wa Repubulika no kumuha amakuru nyayo (Inteligence/renseignement) bashobora koko kuba bataramusobanuriye neza uko uriya mukino wo kujyana inkangara zirimo amabaruwa ku Nteko, wakinwe nta fair play irimo. Bashobora kuba batarasobanuriye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko Inkangara zagejejwe mu nteko zari zihetswe n’abaturage koko ariko bo bari batumwe, atari bo bibwirije, kandi ko batashoboraga gusuzugura ababatumye.

    Uriya mukino Abayobozi bawukinnye, bashobora wenda kuba batari babitumwe na Perezida wa Repubulika, bashobora kuba barabyibwirije ubwabo kubera inyungu bifitiye. Bashobora kuba bataramugishije inama cyangwa wenda baramugishije inama ariko akabihorera agira ngo abarebe icyo bakora, noneho bagakora biriya bakoze kubera ubwoba.

    Ibyo aribyo byose, ikosa ntabwo twarishyira kuri Nyakubahwa Perezida Kagame niba koko ibyo atubwira ari ukuri, kandi ariko abyemera mu mutima we.

    Ikosa rya mbere twarishyira ku bayobozi bahatiriye cyangwa basabye abaturage gusinya basaba guhindurwa kw’ingingo ya 101 y’itegekonshinga hanyuma ayo masinya agashyirwa mu nkangara akajyanwa mu Nteko.

    Ikosa rya kabiri twarishyira kuri service ishinzwe iperereza mu gihugu itaratanze amakuru nyayo kwa Perezida Kagame kuko iyo service ukuri nyako ku bijyanye n’uko uyu mukino wakinwe irakuzi.

    Ahasigaye rero reka dutegereze icyemezo cya nyuma Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azafata we ubwe mu nyungu ze bwite no mu nyungu z’igihugu kigendera kuri Demokarasi.

    Kuba kugeza ubu, mu bisubizo Perezida Kagame atanga iyo bamubajije kuri mandat ya gatatu, umuntu adashobora kumenya neza aho ahagaze kubera ko atemera cyangwa ngo ahakane, bitera abantu urujijo, bikabatera kwibaza byinshi, bikanabatera kwibaza niba koko nawe yaba atari inyuma y’uriya mukino wakinwe mu Nteko Ishingamategeko utangijwe na bamwe mu bayobozi bakorana.

    Kwiringira amahanga ngo hari icyo azakora ngo yumvishe Nyakubahwa Kagame ko yubahiriza Itegekonshinga rya 2003 byo byaba ari ukwibeshya, kuko kugeza ubu U Rwanda usanga rwihagazeho amahanga adashobora gupfa kurushyiraho igitutu nk’uko bikorwa ku bindi bihugu. Impamvu yo kudakangara ubutegetsi buriho mu Rwanda ikaba ishingiye cyane ku bihe bibi u Rwanda rwanyuzemo.

    Abanyarwanda rero twihangane dutegereze, tureke gushyuhaguzwa no gushyushya imitwe ya rubanda. Imana ifite icyo yateguriye uru Rwanda, kandi Perezida Kagame nawe ni Umuntu w’umugabo kandi wemera koko ko Imana ishakira abayo amahoro.

  • Nge nsenga Imana Amanywa n’ijoro ngo Nyakubahwa Paul Kagame azakomeze atuyobore kuko anabyanze ubanza umutima wampagararana singiye kubabeshya pe.Imana nisange buriwese imwibutse yongere imwibutse aho twavuye bavandi ! Ubundi amahitamo na yanyu. Imana ikomeze ibane namwe muri byose

  • Niba koko ibyo abaturage basabye aribyo Leta yemeza, reka turebe niba Umusoro w’ubutaka Leta izawukuraho kubera ko abaturage benshi bifuza ko uvaho.

    Niba Leta, kugira ngo ibyemere, ishaka ko abaturage babanza kujyana inkangara mu Nteko zirimo amabaruwa basinye basaba gukuraho uwo musoro w’ubutaka, nabyo rwose byakorwa. Uretse ko byo byakorwa ari abaturage babyibwirije ubwabo batabanje gusinyishwa amabaruwa ku gahato n’abayobozi nk’uko byagenze ku Itegekonshinga.

  • nakumiro

  • Erega Kagame arababwira ni uko bamwe batumva!! Umunsi atorwa yaravuze ati ni insinzi y’abantoye n’abatantoye. N’abapinga rero,ni hahandi hanyu muzajujura gusa birangirire aho. Kagame niwe ukwiye kutuyobora muri iki gihe agifite imbaraga. IMANA yo mu ijuru ikomeze kumurinda.

  • ariko c wowe upinga wabanje ukareba nokuri comment ziri aha maze ukavuga niba twandika baduhagariiye? tuzagukunda mpaka muzeee cyokora muzatuboneraho umugisha muze mudusanga kandi turabaunda nubwo tutabyumva kimwe ariko ndabasaba kuza tugahatana mwadutsinda tukemera namwe twabatsinda mukemera

  • Tukurinyuma muzee na batakwemera bazakwemera bazemezwa ni bikorwa byiza ukorera abanyarwanda. abavuga ibi nabifuza kudusubiza mu mabi twavuyemo ariko baribeshya tuzabarwanya twivuye inyuma abanyarda bagitekereza gutya ni bake ariko bameze nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe cyera babishatse bareba icyerekezo cyiza urwanda rurimo bakava kuri cyera habayeho bakareka ibyo barimo tukajyana.

  • Niyo abaturage batabisaba ibikorwa ukorera igihugu nabanyarwanda birivugira nimpumyi zirabibona. nkanswe ababihakana nkana babireba.

  • Ariko njye sinumva ukuntu abantu batumva ibyo Kagame aba yavuze!?!?!? Azagumaho nyine kuko yafashe igihugu arwana, niba wumva ibyo akora ataribyo nyura munzira yanyuzemo maze ubikosore, we muri we aziko yageze kubutegetsi kurehembe rw’umuheto kandi ko arirwo ruzanawumukuraho. Abaturage avuga ni iminwa y’ imbunda kandi nibyo arabafite kandi baranamushyigikiye, ninabo bashyizeho itegekonshinga kandi ninabo bazarihindura, niba utabibona gutyo shaka nawe abaturage bawe. Mwita igihe mu IVUZIVUZI ahubwo ni mute igihe mu IBIKORWA kubyifuzo byanyu.

  • Kagame sumuswa kd nabatamushaka sinabarenganya kuko buri muntu anyurwa bitewe ninzira yaciyemo cg uburyo abayeho ariko kuruhande rwajye KAGAME ntacyo antwaye ahubwo iyaba yahoraga atuyoboye ,kubaho kumunyarwanda nabi sukubera KAGAME ahubwo nimyumvire yumuntu cg kutanyurwa kwe. kd ukubaho neza usukwigana amahanga ahubwo numurongo igihugu cyiha cyitiganye ibindi kd tukiha umurongo utubereye nkuko KAGAME yawuduhaye umwihariko wacu niryo terambere ryacu oyeeeeeee oyeeeeeeeee KAGAME

  • Hano ibintu birasobanutse, Paul Kagame uzubaha ibyo itegekonshinga rivuga ko utagomba kurenza manda 2, abaturage nibo bakuru ku itegekonshinga kuko nibo barishyiraho, dukomeje kugusaba kuzagumaho kuko ni wowe ukwiye kutwinjiza muri 2020 vision nkuko wayitangije, ntuzadusuzugura kuko nitwe ubereyeho. ibi birumvikana rwose. Gira amahoro muyobozi mwiza

  • Wowe witwa Umurerwa ndagirango ngusubize, uri mwo kuvuga ngo kagame ntazi kuvuga ego canke oya, bariya banyamakuru baba bashaka kumutega mumagambo ngo babone uko batwika,kuba yatanze biriya bisobanuro biragaragaza ubwenge n’ubushishozi agira.

  • Yase kuvako kuneza, tuzakora nkabarundi twigaragambye! Yibukeko inzira yanyuzemo tuyizi . Ibyabaturage bamusaba haribyutakoze, kandi uretse abagusabye gukomeza, harabandi baturage nabo bagusabye kutazarenza manda 2, abobo uzabishura gute? Gihe james kabarebe/kaberuka, nawe azandikwe mumateka koyayoboye urwanda.

  • wowe wiyita Tito Rutaremara uzajyana nande sha nkurikije ukuntu nkubona ntiwashobora nokwisabira ibiryo nankanswe guca munzira nkiriya isaba kuba uzi ikikujyanye ko ari ingirakamaro uzajyeyo naho tuzagusangayo tukugarure mubandi

Comments are closed.

en_USEnglish