Burundi: Abahanganye bashyize intwaro hasi bibuka Louis Rwagasore
Abayobozi bakuru n’abaturage b’u Burundi ndetse n’impande zombi zishyamiranye kuri uyu wa kabiri bashyize hamwe umutima bibuka Umuganwa (Igikomangoma) Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu akaza kwicwa arashwe, n’uyu munsi urupfu rwe ruracyagibwaho impaka.
Umuganwa Louis Rwagasore nk’uko Abarundi bamwita, yibutswe ku nshuro ya 54, ibirori byabereye kuri Kiliziya nini yitwa Cathedrale Régina Mundi mu mujyi wa Bujumbura.
Amafoto agaragara ku mbuga nkoranyamabaga y’abitabiriye iki gikorwa, harimo abayobozi bakuru na Perezida Pierre Nkurunziza ubwe, Visi Perezida wa mbere n’abandi banyacyubahiro barimo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.
Rwagasore ni umwana w’Umwami Mwambutsa IV na Thérèse Kayonga, yavutse tariki ya 10 Mutarama 1932, aza kwicwa tariki ya 13 Ukwakira 1961, n’umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubugereki witwa Georges Kageorgis.
Uyu ngo yari yahawe amafaranga n’ishyaka rya Gikirisitu ryari rishyigikiwe n’U Bubiligi, ariko bivugwa ko Rwagasore waharaniraga ubwigenge yishwe ku itegeko ry’U Bubiligi.
Louis Rwagasore yize mu Rwanda (Rwanda-Urundi), mu ishuri ry’Indatwa i Butare, hitwaga ‘Groupe Scolaire d’Astrida’ (Groupe Scolaire Officiel de Butare, ubu hitwa Indatwa n’Inkesha).
Ishyaka rya UPRONA (Union pour le Progrès national) ryashinzwe na Rwagasore rikaba ryarashakaga ubwigenge vuba kandi rikaba ryaramaganye ku mugaragaro politiki yo gashakabuhake yo gucamo abaturage ibice.
Ubutwari bwa Rwagasore bushingirwa ku kuba yaraharaniye ubwigenge bw’igihugu cye, bwagezweho tariki ya 1 Nyakanga 1962, no kuba yaraharaniraga ko Abarundi bose babana mu mahoro.
Leta n’abatavuga rumwe nayo i Burundi kuri uyu wa 13 Ukwakira babaye nk’abahosha bafata umwanya wo kwibuka Rwagasore.
Amafoto/Twitter
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ni byiza wenda byatuma abarundi barushaho kwiyunga bakava mu midugararo n’amatiku barimo. Abanyapolitiki bose bari bakwiye kumenya ko amaraso arimo aseseka kubera imyanya y’ubuyobozi barwanira, umunsi umwe azababazwa.
Abazungu bamwe n’abandi banyamahanga bose bivugwa ko baba bihishe inyuma y’ibiri kubera mu Burundi, bamenye ko umunsi umwe Imana izabatamaza.
Kwibuka rwagasore se bivuze iki , ahubwo iyaba mwakurikizaga rwagasore. muramena amaraso yabarundi mwarangiza ngo burundi habwa impundu nabawe
bring the peace in counry.
Comments are closed.