Digiqole ad

Kirehe: Indwara z’imirire mibi zugarije bamwe mu bana n’abakuze

 Kirehe: Indwara z’imirire mibi zugarije bamwe mu bana n’abakuze

i Kirehe

Mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba haravugwa ikibazo cy’abana ndetse n’abakuze bagaragaraho imirire mibi, ibi bikaba byahagurukije inzego zitandukanye zirimo amatorero n’amadini ndetse n’ibigonderabuzima muri aka karere n’abandi barimo abafatanyabikorwa hagamijwe guhangana n’iki kibazo.

i Kirehe
i Kirehe

Abaturage ba Kirehe basabwa kwita ku mirire myiza y’abana na cyane ko hari bamwe bashinjwa kugurisha imfashanyo baba bahawe n’ibigonderabuzima zirimo amata, ifu n’ibindi.

Ubwo hareberwaga hamwe icyakorwa kugira ngo hakumirwe ikibazo cy’imirire mibi igaragara muri bamwe mu bana n’abakuru bo muri Kirehe aho bamwe bagwingiye mu bijyanye n’imikurire, hagaragajwe byatumye barwara indwara ziterwa no kubura indyo yuzuye.

Ibi kandi bikaba byanakomeje bigaragazwa cyane n’abayobozi b’ibigo nderabuzima bavuga ko iki kibazo gikomeje kwiyongera mu bice by’icyaro.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Abana benshi duhura nabo bafite ikibazo n’ababa bari mu kigero kiri munsi y’imyaka itanu, nibo usanga ahanini bahura n’ikibazo cyo kugwingira ukabona umwana ntava aho ari.”

Ngo mu bibazo aba baturage bagaragaza iyo bageze kwa muganga harimo ikibazo cy’ubukene.

Umuyobozi ushinzwe ibirebana n’imirire muri Kirehe ndetse no mu bitaro bya Kirehe, Dukuzeyezu Diogene avuga ko iki kibazo cyagaragaye, ariko ngo bari kwigira hamwe icyakorwa ngo kigabanuke.

Ati “Ibipimo biragaragaza ko dufite umubare utari muto w’abana bagwingiye. Turasaba inzego z’ibanze dufatanyije n’ibigo nderabuzima ko badufasha tukabona ba bana hakiri kare mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.”

Umuyobozi uhagarariye ihuriro ry’amatorero n’amadini mu karere ka Kirehe, Ntwarane Anastase asanga iki kibazo cyitagakwiye kugaragara, ngo kuko nabo ubwabo nk’amatorero n’amadini bagakwiye kugira icyo bakora ngo icyo kirangire.

Umwe mu bagize ishyirahamwe ry’impuguke mu mirire myiza mu Rwanda, Mugenzi J. Nepo asanga ababyeyi bakwiye gufata iyambere bagakumira iki kibazo cy’imirire mibi, bakita ku bana bakiri bato babaha indyo yuzuye kandi bagahabwa igihe gihagije cyo konka.

Agira ati “Umwana agomba gucutswa nibura nyuma y’imyaka ibiri, akonka bihagije, akitabwaho ahabwa indyo yuzuye nyuma yo gucuka kandi nibura ku mezi atandatu ya mbere agomba konka gusa. Ntibyumvikana ukuntu umuntu ufite amagi ahubwo ayagurisha aho kuyaha abana ngo bayarye.”

Muri Kirehe mu bigo nderabuzima byegereye icyaro hagaragara ikibazo cy’imirire mibi aho ibipimo bigenda bizamuka.

Biranavugwa ko muri utu duce impamvu iki kibazo gikomeza kwiyongera ngo ari uko abafashishwa bimwe mu biribwa bitangwa, nk’amata, ifu n’ibindi aba babihabwa bahitamo kubigurisha aho kubirya nk’uko baba barabigenewe.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nimureke kubeshya tujye tuvugisha ukuri. Ntabwo imirire mibi iterwa no gutegura indyo ituzuye, ahubwo imirire mibi iterwa n’ubukene.

    Ubwo se waba ukennye utagira n’ibyo kurya by’ibanze hanyuma ukabona ibyo guteguza indyo yuzuye? Nimusigeho gushinyagurira abakene. Ahubwo mwari mukwiye gushyiraho gahunda zihamye zigamije kurwanya ubukene mu miryango ku buryo haboneka ibiribwa.

    Ntabwo waba ufite ibiribwa binyuranye iwawe mu rugo ngo utabasha gutegura indyo yuzuye. Ntabwo aba Mamans b’abanyarwandakazi ari abaswa bigeze aho ku buryo badashobora kwita ku bana babo.

    Hari uwavuze ngo abaturage bagurisha amagi mu isoko ngo aho kuyatekera abana. None se niba ufite abana batanu mu rugo, ukaba ufite inkoko imwe cyangwa ebyiri za kinyarwanda woroye mu rugo zitera amagi zikaba zateye amagi atanu uwo munsi, ariko mu rugo ukaba nta bishyimbo ufite, nta birayi ufite, nta bijumba ufite, nta bitoki ufite, ubwo abana bawe batanu wabagaburira buri wese igi rimwe umunsi wose ukarangira nta kindi bariye? cyangwa wahitamo kugurisha ariya magi atanu amafaranga ukuyemo ukayagura ikiro cy’ibishyimbo cyo gutekera abana nibura uwo munsi bagashobora gufungura.

    Rwose tureke guhunga ikibazo cy’ubukene gihari, ahubwo tucyemere tunagerageze kugishakira umuti.

    Usanga abayobozi bo mu nzego z’ibanze benshi bagerageza kubeshya ngo ibiryo birahari ngo ahubwo ni uko mu miryango batazi gutegura indyo yuzuye. Ibyo ngo babiterwa n’uko baramutse bemeye ko mu mirenge bayobora harimo abakene benshi, ngo ibyo byabatesha amanota bikanabagiraho inkurikizi, ngo mu nzego zo hejuru bakaba babirukana ku myanya bariho.

    None se uzajya kubeshya ngo mu murenge wawe nta bakene ufite kugira ngo ugume ku mwanya wawe w’ubuyobozi? Bizakungura iki se mu gihe wowe urwana ku mushahara wawe wo kugutunga ariko ukayobora abaturage badafite icyo kubatunga.

    Rwose abashinzwe gutanga amakuru kwa Nyakubaha Perezida wa Repubulika bagombye kujya bamubwiza ukuri, bakamuha amakuru nyayo batamubeshya. Kuko usanga akenshi nabo bamubwira ko byose bigenda neza bagamije kumushimisha gusa, kandi nyamara ibintu byaracitse mu nzego zo hasi.

    Bayobozi, twikubite agashyi, ukuri kurakiza.

  • Ibi biratangaje. Kirehe ni kamwe muturere twera cyane. Igitoki cyo muri aka karere ntahandi wagisanga. Bisobanura ko bafata ibyo bejeje byose bakabigurisha nabanya Kigali, amafaranga bakayashyira muri za bière ninzagwa, imiryango bakayibagirwa. Nikibazo kimywimvire abayobozi bagomba gukurikiranira hafi.

Comments are closed.

en_USEnglish