“Siruduwiri” z’agaciro ka frw 17 000 000 zafashwe zicuruzwa magendu
Izi nzoga zafatiwe mu mujyi wa Kayonza na Kabarondo, ni amakarito agera ku 1971, muri zo amakarito 985 nta kirango cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yari afite, Umukuru w’akanama gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko hanafashwe amasashe atemewe mu Rwanda, afite agaciro k’asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukwakira ubwo, Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe kurwanya magendu ryerekanaga ibi byafashwe, ababifatanywe bose bahakanye uruhare rwabo mu kunyereza imisoro cyangwa kwinjiza magendu mu gihugu.
Umushoferi wafatanywe imodoka yari itwaye amasashe yaciwe mu Rwanda kubera kurwanya ingaruka agira mu kwangiza ibidukikije, yavuze ko ibyo yari atwaye cya ikiraka yahawe ku buryo ataritariibyo atwaye.
Yagize ati “Ndemera ikosa ry’uko natwaye ibintu ntazi, kandi nkasaba abashoferi bose kujya bashishoza. Iyo menya ko ari amasashe sinari kuyatwara, ni ubwambere nambaye amapingu nkafungwa, rwose ndasaba imbabazi.”
CSP Jean Nepomuscene Mbonyumuvunyi yavuze ko amasashe yambukira mu Rwanda, mu buryo bwa ‘transit’ avuye muri Kenya, akajya mu gihugu cy’U Burundi, nyuma abayacuruza bakagaruka kuyaranguza mu Rwanda.
Uwitwa ko ywari kumwe n’uyu mushoferi yabwiye itangazamakuru ko amasahse Atari aye, ahubwo ngo nyirarume ni we wamuhaye ikuraka cyo kumutwarira umuzigo no kuwucunga, ngo ntiyari azi ibirimo, kuko yari yamubwiye ko usoreye, uyu mugabo ashidikanya ku izina rya nyirarume akavuga ko yitwa Kirenge akaba ari umucuruzi ngo niryo zina rye azi gusa.
Umucuruzi witwa Vedaste w’i Kayonza yafatanywe amakarito 1953 ya ‘siruduwiri’, (TIGER GIN) yabwiye Umuseke ko inzoga bamufatanye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 17 577 000. Yavuze ko ikarito imwe ya Suruduwiri iranguzwa amafaranga y’u Rwanda 9200.
Vedaste avuga ko Atari azi ko acuruza inzoga zidasoreye ngo kuko we yazikuye ku ruganda ruzwi rw’uwitwa Frank ukorera i Kigali.
CSP Jean Nepomuscene Mbonyumuvunyi yabwiye abanyamakuru ko hakiri abantu bumva ko gukora amagendu ari iby’agaciro bakabikora bagamije kunyereza imisoro.
Yavuze ko inganda zimwe na zimwe zikora inzoga za ‘Siruduwiri’ zahagaritswe n’ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge kugira ngo benezo bashake amacupa y’ibirahuri kuko ayo zishyirwamo yari yanenzwe.
Ibyo ngo byatumye hatangwa igihe cyo gucuruza inzoga zari zakozwe, bituma hari bamwe bafata inzoga zasorewe zanambitswe ibirango by’ikigo cy’igihugu cy’Imisoro (RRA) bazivanga n’izindi kugira ngo bazicuruze zirangire ariko batazisoreye.
Mbonyumuvunyi yavuze ko amakuru yizewe yatanzwe ku bufatanye n’abaturage ndetse n’ibimenyetso Polisi yari ifite ishingiye ku nzoga zimwe na zimwe zari zafashwe zidafite ibirango by’uko zasorewe.
Aba bafashwe, inzoga zabo bazazisorera nk’uko biteganywa n’amategeko, ndetse bacibwe amande. CSP Mbonyumuvunyi yavuze ko ubwishyu bw’umusoro n’amande nibubura, izo nzoga zizatezwa cyamunara.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ese ko dukunda ibyiza (Imihanda, Ibitaro, Amashuri,…), ubwo nk’abanyereza imisoro bumva bizagerwaho bite? Bararye bari menge akabo kashobotse
Comments are closed.