Tags : #Kagame

“Uvuga ko amacakubiri mu Banyarwanda yaje kera azaba abeshya” –

Senateri Antoine Mugesera wabonye ari mukuru ibihe bikomeye u Rwanda rwagiye runyuramo, avuga ko amacakubiri yaje mu Banyarwanda ayareba azanywe n’Abazungu, ku buryo ngo abavuga ko yaje kera baba babeshya. Mu kiganiro Mugesera Antoine yatanze tariki ya 10 Mata 2015 mu muhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ‘Camp Kigali’, yavuze […]Irambuye

Sudan: Ingabo za RDF n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe

Ingabo z’u Rwanda zikorera mu muryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudan (UNAMID), umuryango mugari w’Abanyarwanda bahakorera, hamwe n’inshuti z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi taliki ya 7 Mata 2015. Icyo gikorwa cyabereye mu mujyi mukuru wa Darfur, ahitwa El Fashir. Ushinzwe ibikorwa by’ambasade y’u Rwanda muri Sudan, […]Irambuye

“Umurengwe urica, intugu zarakuze zisumba ijosi…” – Perezida Kagame

Mu masengesho yo gusengera igihugu cy’u Rwanda yabereye i Kigali kuri uyu iki cyumweru, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukora cyane, asaba abayobozi b’igihugu gukorera hamwe mu nyungu z’abaturage, agaya abakora bigwizaho umutungo ndetse n’abarenzwe bibagiwe ibihe bibi banyuzemo. Aya masengesho yitwa ‘Breakfast Prayer’, akaba ategurwa n’ihuriro ry’amatorera “Rwanda Leaders Fellowship” yari ayobowe na Pastori Antoine […]Irambuye

Flambeau de L’est na Ethiopian Coffee FC zivanye muri CECAFA

Kuwa gatanu tariki 08 Kanama nibwo amarushanwa ya CECAFA y’amakipe azatangira i Kigali, amakipe ya Flambeau de L’est y’i Burundi na Ethiopian Coffee FC yatangaje ko atazitabira aya marushanwa. Mu mpera z’icyumweru gishize Ethiopian Coffee FC yavuze ko itazitabira aya marushanwa ihita isimbuzwa ikipe yo mu kiciro cya kabiri muri Ethiopia yitwa Adamma FC. Flambeau […]Irambuye

Amwe mu matariki y'ingenzi yaranze urugamba rwo kwibohora

Tariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi, APR, zahagurukiye kubohora u Rwanda ndetse zihagarika jenoside yakorewe abatutsi. Mu mwaka wa 1990. Tariki ya 1 Ukwakira : Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari […]Irambuye

KWIBOHORA: Muri Politiki, Ububanyi n'amahanga n'umutekano

Indi ntambwe yatewe nyuma y’urugamba rwo KWIBOHORA, muri Politiki, ububanyi n’amahanga, umutekano: * U Rwanda rwinjiye mu kanama gashinzwe umutekano ka UN * U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth * U Rwanda rwinjiye mu muryango wa East African Community * Inzego z’ingabo na Polisi by’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro ahatandukanye ku Isi. * […]Irambuye

U Rwanda na Afurika y’epfo mu biganiro bigamije ubwumvikane

Mu nama yiga ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari iri kubera mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w’Afurika y’epfo Jacob Zuma bemeje ko bagiye kuganira ku cyakorwa ngo bagarure umubano mwiza umaze iminsi ujemo igitotsi kubera ibitero byagambye mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa, Afurika y’epfo igashinja […]Irambuye

Ijambo rya Minisitiri w’Intebe rigiye gutuma inzego za Leta zivugururwa

Mu mwiherero wa 11 w’abayobozi bakuru Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ijambo rikameye, ryari rishingiye kuri raporo y’uko imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi wa 10 wagenze, agaragaza imikorere idahwitse y’abayobozi bose b’igihugu ndetse agasaba ko hagira igikorwa kuko iyo mikorere mibi ikomeje kudindiza igihugu. Ijambo rye ryaranzwe no kugaragaza imikorere idahwitse y’abayobozi bakuru b’igihugu uretse […]Irambuye

Perezida Kagame yasabye ko BRD yegurirwa abikorera kuko yananiwe inshingano

Ku munsi wa nyuma w’umwiherero w’abayobozi bakuru waberaga i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi bakuru gutangira kwiga uko Banki nyarwanda itsura amajyambere “Banque Rwandaise de Développement (BRD)” yakwegurirwa abikorera kuko itageze ku nshingano zayo zo gufasha abahinzi, aborozi, ba rwiyemeza mirimo bato n’abaciriritse ahubwo ikaguriza abantu bafite uko bameze neza. […]Irambuye

en_USEnglish