Digiqole ad

Mbarushimana uregwa Jenoside yavuze ko ‘adafitiye ubwoba ibyo aregwa’

 Mbarushimana uregwa Jenoside yavuze ko ‘adafitiye ubwoba ibyo aregwa’

Mbarushimana tariki ya 20 Gicurasi 2015 ubwo yari mu Urukiko

*Yanze Abavoka yahawe, avuga ko bagenwe n’uwatowe mu mariganya;

*Avuga ko guhabwa urutonde rw’Abavoka 66 mu bagera mu 1000 bikwiye gukemangwa;

*Abavoka yahawe avuga ko bataharanira inyungu ze ahubwo baharanira iz’uwabashyizeho.

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 19 Ukwakira uregwa yavuze ko nta bwoba afitiye ibyo aregwa n’Ubushinjacyaha ndetse ko yiteguye kubyisobanuraho no kuburana bityo ko Ubushinjacyaha budakwiye kwibutsa Urukiko ko agomba (Mbarushimana) kuburanishwa yaba abyemera cyangwa atabyemera.

Mbarushimana tariki ya 20 Gicurasi 2015 ubwo yari mu Urukiko
Mbarushimana tariki ya 20 Gicurasi 2015 ubwo yari mu Urukiko

Uyu mugabo wahoze ari umugenzuzi (Inspecteur) w’amashuri mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare yabanje kugaragariza Urukiko ibisobanuro ku nzitizi yarushyikirije avuga ko abavoka yahawe badakwiye kwizerwa kuko bagenwe n’uwigeze kuyobora urugaga rwabo nyuma akaza kwamburwa uyu mwanya kuko byagaragaye ko yawubonye mu buryo bw’amariganya.

Me Jean Claude Bizimana Shoshi na Twagirayezu Christophe bagenwe kunganira Mbarushimana bashyizweho na Me Nduwamungu Jean Mari Vianney wari watorewe kuyobora urugaga rw’Abavoka mu Rwanda akaza gukurwaho kuko byari byagaragaye ko amatora atanyuze mu mucyo.

Mbarushimana ukurikiranyweho ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora icyaha cya jenoside, yabwiye Umucamanza ko mu bushishozi bw’Urukiko rukwiye kwemeza ko yanze akanitandukanya n’aba banyamategeko bagomba kumwunganira .

Mbarushimana Emmanuel Alias Kunda yahise anasaba Urukiko kuba ruhagaritse ibikorwa byo kumuburanisha kugira ngo hafatwe icyemezo ndakuka kuri uku kwihana (kwanga) Abavoka yagenewe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyifuzo by’uregwa bidafite ishingiro kuko ubwo haseswaga amatora y’umuyobozi w’urugaga rw’Abavoka hatigeze hagaragazwa ko hateshejwe cyangwa hazateshwa agaciro ibyemezo byafashwe n’uwambuwe uyu mwanya (wari wagennye abunganira Mbarushimana).

Jean Bosco Mutangana; umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha utigeze yerura ngo avuge ko uregwa agamije gutinza urubanza; yagize ati “Ntibikwiye ko urubanza ruhagarara kuko ibyifuzo bye (Mbarushimana) bidafite ishingiro, twumva etape (icyiciro) yari igezweho ikwiye gukomezwa.”

Mbarushimana wabonaga ateze amatwi ibyavugwaga n’Umushinjacyaha yahise yaka ijambo; agira ati “Ndi aha kugira ngo mburane kandi nta bwoba mfitiye ibirego by’Ubushinjacyaha, ndashaka kuburana kandi niteguye kwisobanura.”

Si ubwa mbere Mbarushimana yanze aba bavoka yahawe dore ko akimara kubahabwa nabwo yagaragarije Urukiko ko atabashaka gusa urukiko rukaza kwanzura ko mu nyungu z’Ubutabera aba banyamategeko bagomba kujya bitabira amaburanisha.

Uretse kuba abunganizi yahawe baragenwe n’uwatowe mu buryo bw’uburiganya; Mbarushimana yavuze ko akurikije imyitwarire y’aba bavoka badashobora gutuma ahabwa ubutabera kuko ngo hari igihe higeze gufatwa icyemezo kibangamiye uburenganzira bwe ariko ntibagire icyo bakora ngo babe banakijuririra.

Ati “Ntibahagarariye inyungu zanjye; ntibadefanda (ntibashyigikira) mon droit (uburenganzira bwajye) ahubwo bashyigikira inyungu z’uwabashyizeho.”

Umucamanza Muhima Antoine yahise yibutsa uregwa ko n’ubundi aba bavoka bashyizweho n’Urukiko ku nyungu z’ubutabera kandi ko Urukiko ari rwo rutezweho ubwo butabera.

Agaragaza andi makosa yakozwe mu kugenerwa abamwunganira; Mbarushimana yavuze ko atari akwiye guhabwa Urutonde rw’abavoka 66 gusa kuko urugaga rwabo mu Rwanda rugizwe n’abarenga 1000.

Gusa Ubushinjacyaha bukavuga ko aba 66 batoranyijwe hagendewe ku bafite ubushobozi bwo kuburana izi manza kandi bemera n’igihembo ndakuka cyagenwe.

 

Mbarushimana ngo guhabwa abavoka bitandukanye no kumuhambiraho

Umushinjacyaha Mutanga yabwiye Umucamanza ko uregwa adakwiye kwanga abavoka yahawe mu gihe aburana nk’utishoboye kandi abo yagenewe na bo byakozwe mu nzira zikurikije amategeko.

Yifashishije ingingo ya 39 yo mu gitabo cy’amategeko ahana; Mbarushimana yavuze ko afite uburenganzira bwo kwemera no kwanga abavoka kandi ko kuba aburana nk’utishoboye bidakwiye kumwima ubwo burenganzira.

Ati “Guhabwa abavoka ntibingana no kubamboheraho.”

Imyanzuro ku byasabwe n’uregwa izatangwa ku wa kabiri; tariki ya 27 Ukwakira. Urukiko ruramutse rwemeje ko urubanza rukomeza; Ubushinjacyaha bwazahita butangira gusobanura ikirego gikubiyemo ibyaha bitanu bishinjwa Mbarushimana Emmanuel.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hhhhhhhhhhhhh,ntacyidasanzwe!

  • oh ibyo mu Rwanda we!umuntu ashake nabavocats ababure! isi irafitwe!

Comments are closed.

en_USEnglish