Digiqole ad

Paapa yanenze uburyo abantu bahindutse imbata z’amafaranga

 Paapa yanenze uburyo abantu bahindutse imbata z’amafaranga

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yagaragaje kenshi ko abo batumva ibintu kimwe bashobora kubana mu bworoherane

Mu kiganiro Umushumba wa Kiliziya Gatolika yagiranye n’ikinyamakuru Paris Match, yasabye abatuye Isi (Icumbi rusange rya twese) kuyirinda ibiyihumanya no kureka gusenga no gushyira amafaranga imbere y’ibindi byose.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis

Mu kiganiro kirekire kiri kuri paji zisaga 10, Papa Francis yanenze bikomeye uburyo umurongo w’ubukungu uyoboye isi ‘Capitalisme’ wahinduye abantu.

Papa avuga ko umurongo w’ubukungu wa ‘Capitalisme’ no kuba abantu bashaka inyungu nta kibazo bitwaye mu gihe abantu baba batabigize nk’imana.

Yavuze ko “Igihe amafaranga n’inyungu bifatwa nk’utumana duto abantu bambaza, no kuba umururumba w’ubutunzi aribyo bizaba bitanga umurongo abantu bazagenderaho n’ubukungu, Isi izaba ijya ahantu habi.”

Papa Francis yavuze ko Abantu n’ibiremwa byose badakwiye kuba ibikoresho by’amafaranga: kuko ingaruka zabyo zigaragara mu maso ya buri wese.

Ati “Abantu bagomba kureka kuba imbata y’amafaranga ahubwo bagomba gushyira imbere kiremwa muntu, agaciro ke, umutungo rusange, n’ejo hazaza h’abazatura Isi mu bihe bizadukurikira.”

 

Paapa yatunze agatoki Ibihugu by’ibihanganjye kubuza Isi amahoro

Muri icyo kiganiro, Papa Francis yavuze ku ntamabara ziriho, haba muri Syria no muri Iraq, asaba abatuye Isi kugira igikorwa mu maguru mashya, ariko ntibibagirwe n’igitera izo ntambara.

Yagize ati “Twibaze impamvu hari izi ntambara n’amakimbirane yose…Ntimwibagirwe ikinyoma cy’Ibihanganjye biri ku Isi, birirwa baririmba amahoro, ariko nyuma bakagurisha intwaro.”

Papa yasabye ko hajyaho umurongo w’iterambere ry’ubukungu “ushyira imbere umuntu aho kuhashyira amafaranga.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yakunze kugaragara aharanira ko ikirere n’Isi bidahumanywa, ngo yizeye ko inama yitwa COP21 “izagira uruhare mu gufata ingamba, zihuriweho, zigamije icyiza rusange kandi kizamara igihe kirekire.”

Papa, Umuntu ukomeye ku Isi, ntajya abura umwanya wo kuvugisha abantu

Muri icyo kiganiro n’Umunyamakuru Caroline Pigozzi wa Paris Match, Papa yavuze ko yabaye umupadiri wo ku muhanda (uca bugufi akabwiriza abantu bose).

Yagize ati “Nibyo nakundaga kujya gusangira ‘pizza’ nziza n’inshuti,” avuga ko ubu bisa n’ibitagikunda.

Ati “…ariko, ikitajya kinanira, ni ukuvugana n’abantu.

 

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uwamuha abana yamenya icyo cash ikora! Nta minerval yishyura niyicurangire!

  • Oh, No! Papa afite inshingano nyinshi; emwe zirimo no kurera abana bato, abakuru emwe n’ababyeyi babo- byaba kuburyo bw’umutima-ari nabyo ashinzwe mbere nambere; cyangwa n’ubundi mpuza mahanga. Sibyo rwose kuvuga ko “amafaranga” atazi akamaro kayo; ahubwo n’uko atariyo akwiye gushyirwa imbere kurusha Umuntu, ikiremwa k’Imana!

Comments are closed.

en_USEnglish