Digiqole ad

Mu muganda udasanzwe Urubyiruko ruzasana inzu 2 148 z’abatishoboye

 Mu muganda udasanzwe Urubyiruko ruzasana inzu 2 148 z’abatishoboye

Abayobozi batandukanye bari mu nama iyobowe na Rosemary Mbabazi Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga

Mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, (video conference), abayobozi b’inzego z’ibanze n’Umunyamabanga wa Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, wari kumwe n’abayobozi muri Minisiteri zitandukanye, mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko, ingabo na Polisi, biyemeje ko mu muganda udasanzwe uzaba ku wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira mu gihugu hose hazasanwa inzu 2 148 z’imiryango itishoboye.

Abayobozi batandukanye bari mu nama iyobowe na Rosemary Mbabazi Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga
Abayobozi batandukanye bari mu nama iyobowe na Rosemary Mbabazi Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Rosemary MBABAZI yashimiye abayobozi b’Uturere n’izindi nzego bitabiriye ubutumire, abagezaho gahunda y’umuganda udasanzwe w’urubyiruko uzaba ku wa Gatamdatu.

Uyu muyobozi yabwiye abitabiriye iyi nama ko muri uku kwezi, kwahariwe gukunda Igihugu, akaba ariyo mpamvu urubyiruko rwifuje kugira ibikorwa rwakora biteza imbere Igihugu.

Hateganyijwe ko hazasanwa inzu 2 148 z’imiryango itishoboye ni ukuvuga inzu 1 nibura mu Kagali.

Mbabazi asaba inzego zose kugira uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa.

Umuyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’iterambere ry’umuryango UMULISA Hariette we yasabye urubyiruko kuzareba imiryango y’abagore batishobore bagafashwa gusanirwa inzu.

Yagize ati “Twahisemo kwizihiza umusi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro tariki 17 z’uku kwezi, turasaba urubyiruko kwifatanya n’ababyeyi babo cyane abatishoboye bagafashwa.”

MWESIGWA Robert umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yavuze ko uretse umuganda, hategurwa ukwezi k’urubyiruko, Intore mu biruhuko, n’Inkera y’Imihigo bizaba mu Gushyingo n’Ukuboza uyu mwaka.

Muri iki kiganiro Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, RUCYAGU Boniface yavuze ko urubyiruko ruri mu biruhuko ruzigishwa indangagaciro.

Iki kiganiro cyitabiriwe kandi n’abayobozi muri MINALOC, ingabo z’igihugu (RDF), n’izindi nzego.

Ibikorwa by’urubyiruko bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, Duharanire Kwigira, Twihute mu Iterambere”.

HABINEZA Paul/NYC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Rucagu buriya kweli akwiye gutoza ubutore kandi ari umujenosideri uzwi?

Comments are closed.

en_USEnglish