Digiqole ad

Rwamagana: Abafunzwe ari bato bafashijwe gutangira ubuzima

 Rwamagana: Abafunzwe ari bato bafashijwe gutangira ubuzima

Gutanga ibi bikoresho bikorerwa imbere y’ubuyobozi bw’ibanze

Mu rwego rwo gusubiza mu buzima busanzwe ababa barafunzwe bakiri bato, urwego rushinzwe Amagereza mu Rwanda rufatanyije n’abafatanyabikorwa bateye inkunga abafunguwe bo mu karere ka Rwamagana babafasha kwinjira mu buzima busanzwe nyuma yo gufungurwa barigishijwe imyuga.

Gutanga ibi bikoresho bikorerwa imbere y'ubuyobozi bw'ibanze
Gutanga ibi bikoresho bikorerwa imbere y’ubuyobozi bw’ibanze

Aba bana   bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano byabo barishimira ibikoresho bahawe bitewe n’umwuga buri wese yigishijwe, bakaba bavuga ko biteguye kubibyaza umusaruro.

Abahwe ibikoresho ni abo mu mirenge itatu y’akarere ka Rwamagana irimo Muhazi, Gahengeri, na Rubona nyuma yo kurangiza ibihano bari bakatiwe.

Mu kigo ngororamucu cya Nyagatare bari bafungiyemo ku myaka yabo itageze 18, bize imyuga itandukanye mu gihe cy’amezi nibura agera kuri atandatu.

Nyuma yo gufungurwa bagenewe ibikoresho byo kwifashisha mu kwihangira umurimo hagendewe ku byo umwana yize.

Ibi bikoresho byatanzwe n’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda bafatanyije n’ikigo cyitwa DIDE (Dignite en Detention).

Abahawe ibikoresho bavuga ko biteguye kubibyaza umusaruro nyuma yo kujya mu buzima busanzwe.

Tuyishime Eric w’imyaka 18 y’amavuko yashinze inzu yo gutunganya imisatsi, agira ati “Ubwo mbonye ibi bikoresho ndumva kabisa nzabibyaza umusaruro, nzakora cyane ku buryo mu mezi atandatu iyi saloon de coiffure nzaba nyikuyemo indi.”

Uyu musore ukiri ingimbi, yongeraho ko nubwo yafunzwe kubera amakosa, ubu ngo yiteguye kubana n’abandi Banyarwanda bose mu mahoro.

Odette Mukansoro uhagarariye ikigo DIDE avuga ko icyatumye bazana ibikoresho byo gufasha aba bana ngo ni ukugira ngo umwana aho gutaha akomeza kuba ikibazo ahubwo azabe igisubizo.

Ati “Tuba twaragiye dufatanya kugira ngo uwo muntu waje yitwa umunyacyaha azatahe yaragorowe kandi nagera no mu muryango abane n’abo asanze mu mahoro, niyo mpamvu tubafasha muri ubu buryo.”

AIP Uwingabire Lilian ushinzwe uburezi muri RCS na we avuga ko iki gikorwa hari umusaruro kimaze gutanga kuva cyatangira gukorwa.

Ati “Iyo dusubiye mu miryango yabo tukababaza impinduka zabo, batubwira ko bahindutse kandi n’imyuga twabigishije irabitwereka, iyo bageze hanze babasha kwiteza imbere.”

Ibi bikorwa byo gufasha abana gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo gufungwa, ni gahunda ikorwa mu gihugu hose hashingiwe ku mubare w’ababa barafunguwe mu karere runaka, aho bahabwa ibijyanye n’ubwogoshi, gusudira, kudoda ndetse n’ibindi hashingiwe ku mwuga umwana yigiye mu kigo ngororamuco.

AIP Uwingabire aravuga ko RCS iyo ikurikiranye basanga aba bana haricyo bigejejeho
AIP Uwingabire aravuga ko RCS iyo ikurikiranye basanga aba bana haricyo bigejejeho
Ibijyanye n'ubwogoshi ni bimwe mubyatanzwe
Ibijyanye n’ubwogoshi ni bimwe mubyatanzwe

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish