Digiqole ad

Muhanga: Ibigega by’amazi byubatswe ahari kujya Hoteli Perezida yateye inkunga

 Muhanga: Ibigega by’amazi byubatswe ahari kujya Hoteli Perezida yateye inkunga

Ibigega by’Amazi biramutse byuzuye bishobora kubangamira imirimo y’ahazubakwa Hoteli.

Hashize imyaka irenga 10 Perezida Paul Kagame ahaye inkunga ya Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, icyahoze ari Intara ya Gitarama yo kubaka Hoteli ku gasozi ka Binunga mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, ikibanza cyagombaga kubakwamo iyo hoteli kuri ubu ikigo cya WASAC n’akarere barimo kucyubakamo ibigega by’amazi.

Ibigega by'Amazi biramutse byuzuye bishobora kubangamira imirimo y'ahazubakwa Hoteli.
Ibigega by’Amazi biramutse byuzuye bishobora kubangamira imirimo y’ahazubakwa Hoteli.

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasuraga icyahoze ari Intara ya Gitarama mu mwaka wa 2003, yakoranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo n’abikorera bamubwira ko bagiye kubaka Hoteli ku gasozi ka Binunga mu murenge wa Cyeza ho mu karere ka Muhanga, ariko bavuga ko amikoro bafite adahagije, Umukuru w’igihugu avuga ko agiye gushyiramo miliyoni 10 asigara nabo bakayongeraho.

Iyi nkunga ya Miliyoni 10 Perezida Kagame yemereye Intara y’icyahoze ari Gitarama, yaratanzwe ariko ku ruhande rw’abikorera ndetse n’Ubuyobozi bw’intara icyo gihe, kugeza n’uyu munsi ntibwubatse iyo hoteli ku buryo n’igice kimwe cy’ikibanza cy’aho izubakwa Akarere ka Muhanga, n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) barimo kuhubaka ibigega by’amazi.

Mu kiganiro Uhagaze Francois, Umuyobozi wungirije mu karere ka Muhanga, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagiranye n’Umuseke, yavuze ko nyuma y’uko abantu babivuzeho cyane, akarere kafashe icyemezo cyo kuba gahagaritse inyubako y’icyo kigega noneho gutegereza ko harebwa niba bitabangamiye inyubako ya Hoteli izahubakwa nubwo ngo atazi igihe kubaka iyo hoteli bizatangirira.

Yagize ati: “Nidusuzuma tugasanga ibigega by’amazi bitabangamiye ahazubakwa hoteli imirimo izakomeza.”

Munyantwali Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko ahubwo komisiyo bashyizeho yo gusuzuma iki kibazo cy’ahubatswe ibigega by’amazi yagombye kuba imaze gutanga igisubizo.

Avuga ko mu gihe hategerejwe ko inyigo yo kubaka hoteli ishyirwa ahagaragara, akarere gakwiye kureba niba igice cy’ahubatswe ibi bigega by’amazi kitazabangamira imirimo yo kubaka hoteli.

Mu nama Ubuyobozi bw’Intara bwagiranye n’abikorera ndetse n’Ubuyobozi bw’uturere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, bemeranyijwe ko buri karere kose kagomba gushyira miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu ngengo y’imari yako y’umwaka wa 2015/16 abikorera nabo bakagira imisanzu batanga yo kubaka iyo hoteli.

Kuri ubu Umuyobozi wa SORAS, Mporanyi Charles bivugwa ko ari we wahawe uburenganzira bwo gucunga amafaranga, no gukurikirana imirimo ijyanye no kubaka iyo hoteli.

Mu karere ka Muhanga, Hamaze iminsi havugwa ibyemezo bifatwa na bamwe mu bayobozi b’akarere, bamwe mu bikorera bakavuga ko bataba bagishijwe inama kandi nyuma bigateza igihombo akarere nabo bitabasize.

Imirimo yo kubaka ibi bigega by’amazi ishobora guca intege, ababonaga ko aka gasozi ari ko kaberanye no kubakwaho Hoteli.

Ibindi bigega akarere kari kubatse  mu mbago z'umuhanda  byahagaritswe.
Ibindi bigega akarere kari kubatse mu mbago z’umuhanda byahagaritswe.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

9 Comments

  • ahaaa ibigega? Yabaye hafi yo ku mazu yo kwa FRANCOIS kugirango atazajya abura amazi. ni umubingwa ntacyo ajya apanga adafitemo akantu. Nawe se abantu barinze bashaka gukora imyigaragambyo itemewe mu Rda inyama zibura iminsi 4 atariwe ubuteye. Segiteri prive yo yarumiwe kubera ko ayicanganyikisha

  • Uyu visi meya ntabwo ashoboye.
    Usibye ko ashyigikiwe.
    Abanya Muhanga dukomeze twihangane dutegereze ko azazamurwa mu ntera akajyanwa i Kigali.

    • inbyo uvuze byo kuzamurwa mu ntera ndabishyigiki.ariko ngukosore ntabwo abazamurwa mu ntera ari abadashoboye ahubwo ni abashoboye . abacuruzi yamaze kudushyira Ku murongo yewe n’ababunzaga udutaro. ahubwo tuzamugororera indi mandar

  • ariko namwe murasetsa; faranswa se niwe wari kubaka iyo hoteri cyangwa ni abacuruzi, mwavuze se ko gushyira hamwe byabananiye mukareka kurenganya umunyarwanda. mumuziza ko atabareka ngo mukore ibyo mwishakiye.

  • Nonese utundi turere tuzatanga izo miliyoni zose zo gukora iki? Ariko mwagiye mureka kuturya kweli? Nonese nka Huye yo ko batayitera inkunga yo kubaka amahoteli ishaka kubaka ya icyitegererezo? Ibi Munyentwari azanye sibyo abanyamuhanga nibo birangayeho bagombaga nubundi kubyirengera aho kugirango natwe twifitiye ibibazo tujye kubafasha mumakosa yabo.

    Mayor wacu Muzuka nizereko ibi atabishyigikiye peeh otherwise yaba nawe arikutugusha mugihombo natwe tutishoboye.

  • Hahaaaaaaaaaaa. Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, yakubaka hotel imeze gute?

  • Dukeneye Dr kaberuka 2017, nawe ntazapfe atabaye president

  • Amazi nayo arakenewe cyane. Bavuga ko Amazi ari Ubuzima. Niba koko ibyo bigega by’amazi bihubakwa bigaragara ko ariho habereye kubyubaka nta mpamvu yo kubihagarika. Hoteli ishobora kubakwa n’ahandi ntabwo umujyi wa Gitarama ari muto ku buryo babura aho bubaka Hoteli.

    Tureke iby’amatiku, tujye mu bikorwa by’amajyambere nibyo bizaduteza imbere, kandi nta majyambere twageraho tudafite amazi. Niyo Hoteli muvuga ntabwo yakora idafite amazi.

    Mureke rero gutera urubwa abayobozi kuko nabo bareberera abaturage igikwiye, ntabwo bakwifuza ko igikorwa runaka cyabangamira ikindi kandi byose ari iterambere.

    Niba abo baterankunga basabwa kubaka iyo Hoteli batari bisuganya ntabwo ibindi bikorwa byahagarara kubera bo. Niba Perezida wa Repubulika yaratanze inkunga ya 10 millions zo kubaka Hotel i Gitarama, ntabwo izo 10 millions yazitanze avuga ko iyo Hotel izubakwa byanze bikunze aho hantu bari kubaka ibigega, oyaa yazitanze yifuza gutera inkunga abanyagitarama ngo bubake Hotel nziza aho yaba yubatswe hose mu mugi wa Gitarama ipfa gusa kuba iberanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

    Aho iyo Hoteli yakubakwa hose rero ntabwo ari ikibazo cyatuma basenya ibyo bigega by’amazi kuko nabyo birakenewe cyane. Abantu bari bakwiye kuva mu matiku ahubwo bakajya mu bikorwa bigaragara, binabateza imbere.

  • nje ndunva amazi ariyo afitiye abaturage akamaro nahose ngohoteri nibikira ahubwo njye ndikumwe nuwatekereje amazi kandi nahoteri izubakwa dufite ubutaka bunini muri muhanga

Comments are closed.

en_USEnglish