Digiqole ad

ILPD, Abanyamategeko bahize kugabanya imanza Leta itsindwa

 ILPD, Abanyamategeko bahize kugabanya imanza Leta itsindwa

Nyuma y’amahugurwa bahawe Certificates

Abanyamategeko bari bamaze iminsi itanu mu mahugurwa mu Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) biyemeje kuzacunga neza amasezerano Leta igirana n’ibindi bigo byigenga no kurinda ibihombo biterwa n’imanza zitateguwe neza.

Nyuma y'amahugurwa bahawe Certificates
Nyuma y’amahugurwa bahawe Certificates

Aya mahugurwa yasojwe ku wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2015, i Nyanza ku cyicaro gikuru cy’iri shuri. Ndayisaba Daniel umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’ubushakshatsi mu ishuri rikuru rya ILDP yavuze ko Abanyamategeko bagera kuri 38 bitabiriye aya mahugurwa.

Aya mahugurwa yari agamije guhugura abanyamategeko muri za Minisiteri, ibigo bya Leta ku bintu byerekeranye no gukora amasezerano, ndetse no kuyacunga nyuma y’uko hagaragaye ikibazo mu mitegurire n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Leta, rimwe na rimwe bivamo imanza, kandi byateguwe neza zitakagombye kubaho.

Yagize ati “Leta igira amaszerano menshi, ay’akazi, amasoko, n’ibindi, iyo rero adateguwe neza, bivamo ibibazo, bityo bakabarega mu nkiko, ugasanga kubera imitegure mibi, Leta ikaba yacibwa amafaranga bitari ngombwa.”

Niyo mpamvu ngo haba hakenewe amahugurwa nk’aya ku bayobozi cyangwa abandi bagirwa inama kugira ngo ibibazo bitaba, bityo bikarinda Leta kujya mu bihombo.

Ndayisaba Daniel yakomeje avuga ko ILPD ifite umwihariko wo gutanga amahugurwa, haba mu mategeko cyangwa n’ibindi, ILPD irabishoboye. Iyi yari inshuro ya kabiri, dore ko abandi bahuguwe umwaka ushize.

Mu biganiro byabaye hagiye hagaragazwa ko Leta ihombye n’igihugu cyose kiba kinjiye mu bibazo, bityo basabwa kwirinda bene ayo makosa yatuma Leta ijya mu bihombo.

Ndizeye Emanuel umuyobozi wungirije wa ILDP yabwiye abahuguwe ko ibyo bakuyemo bizabafasha mu kubaka akazi kabo neza kurushaho, aho bazafasha Minisiteri y’Ubutabera na Leta muri rusange kugabanya ibibazo biterwa n’amasezerano, bakirinda kuyacunga nabi.

Ati “Iyo Leta ihombye natwe turahomba, ibyo twagombye kuba tubitekereza, kuko iyo umuntu acunga ibintu bya Leta, cyangwa rubanda nyamwinshi yumva ko ibyo acunze bitari ibye, rero mugomba gutekereza ko iyo Leta igize igihombo natwe kitugiraho ingaruka.”

Ndizeye yakomeje abasaba ko bagomba kongera gutekereza kurushaho icyatuma Leta itongera kujya mu bihombo, no gutuma itajyanwa mu manza.

Byaruhanga David wari uhagarariye Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko inshingano za Minisiteri zigera no ku rwego bakoreramo, kuko bitabaye ibyo imikorere y’inzego iyo ibayemo amakosa bigarukira Minisiteri y’Ubutabera.

Yagize ati “Mu bufatanye na ILPD, Minisiteri y’Ubutabera izafasha mu nkunga zose zizasabwa kugira ngo akazi kagende neza.”

Byaruhanga yakomeje avuga ko bakenye itsinda rikomeye cyane, kugira ngo na gahunda za Leta zihute.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa abanyamategeko biyemeza kuzarinda Leta ibihombo iterwa n’imanza, n’imikorere mibi.

Donatha umwe wari uhagarariye abanyamategeko yavuze ko bizeza ababahuguye ko ibibazo bikomoka ku masezerano, imanza zikomoka ku masezerano, cyangwa ku imicungire mibi ya dosiye cyangwa imikorere mibi Leta igirana n’ibigo byigenga bigiye kugabanuka mu buryo bugaragara.

Yagize ati “Ibyo twiyemeje nyuma y’aya mahugurwa bizagaragarira mu maraporo, mu manza zizagabanuka ndetse no mu bintu bitandukanye, aho muzabona ko aya mahugurwa yatanze umusaruro.”

Ifoto y'abiri mu mahugurwa n'abayobozi ba ILPD na Minisiteri y'Ubutabera
Ifoto y’abiri mu mahugurwa n’abayobozi ba ILPD na Minisiteri y’Ubutabera
Byaruhanga David wari uhagarariye Minisiteri y'Ubutabera
Byaruhanga David wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera
Bari guhugurwa ku munsi wa nyuma
Bari guhugurwa ku munsi wa nyuma
Ndizeye Emmanuel umuyobozi wungirije wa ILDP
Ndizeye Emmanuel umuyobozi wungirije wa ILDP
Abanyamategeko baturutse mu turere dutandukanye two mu gihugu
Abanyamategeko baturutse mu turere dutandukanye two mu gihugu
ILPD itanga bene aya mahugurwa ku bigo by'abikorera n'ibya Leta
ILPD itanga bene aya mahugurwa ku bigo by’abikorera n’ibya Leta
Donatha umwe mu banyamategeko wari uhagarariye abandi
Donatha umwe mu banyamategeko wari uhagarariye abandi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Congz Legal Advisers

Comments are closed.

en_USEnglish