Tags : #Kagame

Imihigo: Imisoro y’Uturere mu mwaka wa 2015/16 izazamukaho miliyari 16

Mu kumurikira Perezida wa Repubulika ibyagezweho mu mihigo y’Umwaka wa 2014/15 no guhigira imbere ye ibizagerwaho muri uyu mwaka wa 2015/16, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kanama yavuze ko imisoro ikusanywa n’uturere izava kuri miliyari 36 ikagera kuri miliyari 52 z’Amanyarwanda. Kaboneka yabwiye Perezida wa Repubulika ko uyu […]Irambuye

Nta Munyarwanda ukwiye kwemera kugaragurwa – Kagame

Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imbere y’Abadepite, Abasenateri n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 13 Kanama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yishimiye irekurwa, n’igaruka mu Rwanda rya Lt Gen.Karenzi Karake, ndetse asaba Abanyarwanda kwitegura urugamba rwo kwanga kugaragurwa no kurenganywa kuko bitagomba gukomeza. Perezida Kagame yari mu […]Irambuye

Abatabona barasaba Leta ko inyunganirangingo zabo na mutuelle yajya izitanga

Abafite ubumuga bwo kutabona baratabaza Leta kubafasha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ikajya ibafasha kubona inyunganirangingo zabobakenera mu buzima bwa buri munsi ngo kuko zirahenze cyane, bityo nabo babashe kubaho nta nzitizi. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke uhagarariye abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda Kanimba Donathile yavuze ko bahura n’inzitizi nyinshi zitandukanye mu buzima bwabo […]Irambuye

Ibyo abacuruzi bakomeye b’i Kigali basabye Kagame n’icyo yabasubije……

Bahawe ijambo bagera nko kuri 15, ni abacuruzi bakomeye i Kigali babonanye na Perezida Kagame kuwa 10/08 ubwo yatahaga inyubako ya M Peace Plazza n’izakoreramo Umujyi wa Kigali. Babanjirijwe na Bertin Makuza wujuje inzu ndende kandi nini cyane muri Kigali, abanza gushima ko byose bigerwaho ku bw’amahoro n’umutekano, maze asoza ijambo rye ati “Turashaka ko twazakomezanya […]Irambuye

Padiri Karekezi wayoboraga INATEK bamusanze mu cyumba yapfuye

Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) bamusanze mu icumbi rye yapfuye  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015 na n’ubu ntiharamenyekana icyo yaba yazize. Amakuru Umuseke ufitiye gihamya, ni ay’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abakozi batekeraga Padiri Karekezi bamutegereje ku meza ngo […]Irambuye

“Abishe iki gihugu uwabagarura ngo barebe amajyambere kigezeho”- Kagame

Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu cyumba cy’inyubako nsha y’Umujyi wa Kigali (Kigali City Hall) ubwo yatahaga iyi nyubako n’indi nshya yitwa M Peace Plazza y’umushoramari Makuza Bertin iherutse kuzura ahahoze IPOSITA mu mujyi rwagati, yashimye urwego iterambere ry’Umujyi wa Kigali rigezeho avuga ko abashakaga gutuma u Rwanda ruta agaciro rugasenyuka, bagarutse bakareba iterambere rugezeho […]Irambuye

U Rwanda nta cyo rutageraho rufite umuyobozi nka Kagame –

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura mu Rwanda, Perezida wa Sena Bernard Makuza wari woherejwe na Perezida Paul Kagame ngo amugereze ubutumwa ku baturage, yavuze ko Umuganura ari umunsi ugaragazaza ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, avuga ko uyu munsi ugomba kubaho bihereye mu muryango, yizeza abaturage ko mu bufatanye bwabo u Rwanda nta cyananirana kugerwaho mu […]Irambuye

Nyagatare: Abanyarwanda bahuriye mu nkera y’imihigo baratarama buracya

Iki gitaramo kibanziriza Umunsi mukuru w’Umuganura wizihizwa kuri uyu wa gatanu, cyabereye Rwabiharanga mu karere Nyagatare mu murenge wa Karangazi, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yavuze ko bwa mbere mu mateka ya vuba aribwo habayeho igitaramo nk’iki mu Ntara y’Uburasirazuba. Iyi nkera yaranzwe n’imbyino zibisikana, amahamba y’inka, igishakamba, ikinimba cya Kiyombe, n’ibyivugo by’abasaza bo mu Mutara w’Indorwa. […]Irambuye

en_USEnglish