Digiqole ad

Ngoma: Umugore ‘wishe’ umugabo we amukase ijosi yafashwe na Polisi

 Ngoma: Umugore ‘wishe’ umugabo we amukase ijosi yafashwe na Polisi

Mu karere ka Ngoma ni hamwe mu hari ikibazo cy’abana benshi bata amashuri bakiri bato

Umugore w’imyaka 22 y’amavuko wo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma uherutse kwica umugabo we Habumugisha Jean Pierre w’imyaka 38, ndetse akaba yemera icyaha, yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda ku wa kane tariki 6 Kanama 2015 nyuma yo kumara igihe yaraburiwe irengero.

Mu karere ka Ngoma ni hamwe mu hari ikibazo cy'abana benshi bata amashuri bakiri bato
Mu karere ka Ngoma ni hamwe mu hari ikibazo cy’abana benshi bata amashuri bakiri bato

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba akaba n’umugenzacyaha wa Polisi muri iyi ntara IP Emmanuel Kayigi.

Mu kiganiro twagiranye ku murongo wa telephone IP Emmanuel Kayigi  yavuze ko uyu mugore witwa Iradukunda Leonille yafatiwe mu murenge wa Rukira n’ubundi muri aka karere ka Ngoma gusa ni umurenge utandukanye cyane n’aho yakoreye icyaha muri Jarama.

Yafashwe ku bufatanye bw’abaturage na Polisi nyuma y’ubutumwa bwakomeje gukwirakwizwa na Polisi itangaza ko uyu mugore ashakishwa.

Polisi iravuga ko byagoye uyu mugore kuba yabona aho atorokera.

Iradukunda yemera icyaha cy’uko yishe umugabo we amukase ijosi gusa akavuga ko yitabaraga ngo kuko umugabo we ari we wari uzanye icyuma agiye kumwica hanyuma umugore ngo akamurusha imbaraga akakimwambura akaba ariwe ukimwicisha.

Gusa ibi Polisi ibihakana ivuga ko bidashoboka atari na byo kuko ngo ibizamini byo kwamuganga byerekanye ko umugabo yakaswe ijosi icyuma giturutse ku nyama y’imbere bakunda kwita “ingoto” ngo ibi bihita byerekana ko yamwubikiriye aryamye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi arasaba abaturage kudahishira ingo zifitanye amakimbirane.

Agira ati ”Ndasaba rero abaturanyi kujya batanga amakuru mu nzego zitandukanye zaba iz’umutekano cyangwa iza Leta aho kugira ngo babitangaze ari uko hari uwishe undi.”

Uyu mugore atwite inda y’amezi abiri akaba yaramaranye amezi umunani na Nyakwigendera. Icyaha ni kimuhama ashobora kuzakatirwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Turashimira police yacu uburyo ikomeje kugaragaza ubunyamwuga bwoguhashya abagome babicanyi nkabo ,turasaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo vuba hakurikijwe amategeko .abaturage natwe tugerageze gutangira amakuru ku gihe icyaha kitaraba ,kuko usanga amakimbirane mugo ahari ugasanga abantu barinze bicana ,twaranze gutanga amakuru kandi tugomba kuba ijisho ry’ umuturanyi .Tugerageze gukorana na community policing dukumira ibyaha bitaraba .

  • uwomwna uzabuwande se?.mana koko.

  • ariko ubundi bazasubijeho igihano cy’urupfu? uyu mugore namusabira kurasirwa muruhame bose babireba kuko iyo nayo ni interahamwe

  • Ariko rero biragaragara ko yihaniye kandi bitemewe ariko se ku rundi ruhande niba nawe yashakaga ku mwica akamutanga agahita amurangiza mu rwego rwo kwitabara .? Ntibyoroshye kuba umugore yafata intwaro ya gihanga iyo ariyo yose akica umugabo hatabanje kubaho ihangana murebe neza

Comments are closed.

en_USEnglish