Digiqole ad

Ibyo abacuruzi bakomeye b’i Kigali basabye Kagame n’icyo yabasubije……

 Ibyo abacuruzi bakomeye b’i Kigali basabye Kagame n’icyo yabasubije……

Rugerinyange Laurent ukuriye abacuruzi bubaka ahahoze ETO Muhima ati turashaka ko Kagame akomeza kuturindira umutekano

Bahawe ijambo bagera nko kuri 15, ni abacuruzi bakomeye i Kigali babonanye na Perezida Kagame kuwa 10/08 ubwo yatahaga inyubako ya M Peace Plazza n’izakoreramo Umujyi wa Kigali. Babanjirijwe na Bertin Makuza wujuje inzu ndende kandi nini cyane muri Kigali, abanza gushima ko byose bigerwaho ku bw’amahoro n’umutekano, maze asoza ijambo rye ati “Turashaka ko twazakomezanya nawe (Kagame) na nyuma ya 2017“. Abandi bavuze nyuma ye ntibanyuranyije nawe.

Rugerinyange Laurent ukuriye abacuruzi bubaka ahahoze ETO Muhima ati turashaka ko Kagame akomeza kuturindira umutekano
Rugerinyange Laurent ukuriye abacuruzi bubaka ahahoze ETO Muhima ati turashaka ko Kagame akomeza kuturindira umutekano

Bapfakurera Robert umaze imyaka 20 mu bucuruzi, yavuze ko Kagame yagaruriye agaciro n’icyubahiro abacuruzi, ubu ngo baravuga bakumvwa kera ngo ntibyashobokaga.

Avuga ko ingendo bagirira hanze zibungura ubwenge, ndetse Rwanda Day (umunsi w’ibiganiro ngaruka mwaka uhuza Abanyarwanda baba hanze na Perezida wa Repubulika), aha ngo abacuruzi bahabonera uburyo bwo kubonana n’abashoramari.

Asaba ko Perezida yazagumana na bo kugira ngo iterambere rikomeze.

Hubert Jean Paul wubatse igorofa iri munsi y’iza RSSB ku muhanda mugari winjira muri Kigali uvuye Peage, avuga ko Kagame ari Perezida ariko akaba na mwalimu, inama ze ngo zatumye uyu mugabo Jean Paul wo ku kirwa cya Nkombo yubaka amagorofa, ndetse abantu bikabatangaza, ndetse ngo bituma ajya kuri televiziyo kuabihamya.

Uyu yasabye Kagame kumva ibyifuzo by’abamusaba ko yakwemera ko ingingo ya 101 ihinduka akazakomezanya n’Abanyarwanda ku buyobozi na nyuma ya 2017.

Eugenie Mushimiyimana ni umugore uhagarariye abandi mu rugaga rw’abikorera, we n’umuryango we ni abacuruzi bakomeye ubu bubatse imiturirwa muri Gasabo bakanavugurura agace batuyemo baca akajagari, ashima inama ya Perezida Kagame yo kwishyira hamwe.

Yagize ati “Kwishyira hamwe ni cyo kintu kizatuma tugera aho dushaka kugera nk’uko wabidukanguriye.”

Yasabye Perezida kutazasiga Abanyarwanda kuko abona ko bakimukeneye.

Laurent Rugerinyange we ahagarariye itsinda ry’abacuruzi 59 biyemeje kwishakamo miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda nibo bari kubaka amagorofa magari ahahoze ETO Muhima mu mujyi wa Kigali, ashima umutekano n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yabaye n’uhererekanya amagambo na Perezida Paul Kagame ariko mu biganiro, ati “Turasaba ko mwazabana natwe ntimuzadusige, ya ngingo ya 101  izahinduke.”

Laurent Mwenzangu ukuriye abacuruzi bo muri Quartier Matteus, we yahawe ijambo nyuma y’uko Perezida Kagame amaze gusaba abavuga kudatinda ku bya manda zizakurikira nyuma ya 2017, abasaba kurasa ku ntego bitewe n’uko abashakaga kuvuga ari benshi.

Mwenzangu yasabye Perezida kubasonera imisoro kuri bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi kugira ngo kuvugurura Quartier Matteus bizakorwe neza. Ariko asoza ati “Kandi mfite ikizere ko tuzakomezanya.”

 

“Murabwira uwumva” – Kagame

Ibisubizo bya Perezida Paul Kagame kuri iyi ngingo y’ibizaba nyuma ya 2017 yagize ati “Murase ku ngingo ibyo mwibitindaho bifite igihe cyabyo. Murabwira uwumva, nabyumvise”.

Ibi bisubizo bigaragaza ko Perezida Kagame agihagaze ku murongo we w’uko impaka zakomeza ku ivugururwa ry’itegeko nshinga, akaba akomeje kugaragaza kwitwararika cyane mu gutanga ibisubizo ku birebana n’ibizakurikira nyuma ya 2017.

Yigeze kuvuga ko ikiraro acyambuka akigezeho, ntabwo yemeye kandi ntiyanahakanye, nk’uko Consolee Mukabera umwe mu bacuruzi bari aho yabivuze  avuga ko umuti kuri ubu busabe ugifitwe na nyirubwite.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatangaga impanuro ku bikorera n'abayobozi bari bateraniye hano
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatangaga impanuro ku bikorera n’abayobozi bari bateraniye hano
Makuza Bertin ubwo yagezaga ijambo kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame n'abandi banyacyubahiro bari bahari
Makuza Bertin ubwo yagezaga ijambo kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro bari bahari
Abenshi muri abo ni abikorera bo mu mujyi wa Kigali bari muri ibyo birori
Abenshi muri abo ni abikorera bo mu mujyi wa Kigali bari muri ibyo birori

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish