Digiqole ad

“Abishe iki gihugu uwabagarura ngo barebe amajyambere kigezeho”- Kagame

 “Abishe iki gihugu uwabagarura ngo barebe amajyambere kigezeho”- Kagame

Hano hari ku muhanda uva kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi werekeza ahari Radio Rwanda, Umuyobozi w’Umujyi yerekaga Parezida ibindi bikorwa byubakwa

Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu cyumba cy’inyubako nsha y’Umujyi wa Kigali (Kigali City Hall) ubwo yatahaga iyi nyubako n’indi nshya yitwa M Peace Plazza y’umushoramari Makuza Bertin iherutse kuzura ahahoze IPOSITA mu mujyi rwagati, yashimye urwego iterambere ry’Umujyi wa Kigali rigezeho avuga ko abashakaga gutuma u Rwanda ruta agaciro rugasenyuka, bagarutse bakareba iterambere rugezeho bakumirwa.

Perezida Kagame yahisemo kuvuga ijambo adasoma imbere kuri Padium ahubwo yari ameze nka Mwalimu wigisha
Perezida Kagame yahisemo kuvuga ijambo adasoma ahubwo nk’uganira

Kuri we ngo uwashatse kwica Abanyarwanda n’u Rwanda yabona ko abasigaye bamubwira ko bakiriho ko ubu baruta uko abazi ubwo yajyaga kubica.

Perezida Kagame yibukije abari aho ko ibyiza ari uguhendwa n’ikintu gifite agaciro kandi bakanoza umurimo bakora aho gusondeka, akazi kose kagakorwa n’abakagize umwuga.

Yagize ati “Gukora ikibi birahenda, gukora ibyiza nabyo birahenda, gukora ibintu nabi no gukora ubusa birahenda, nahitamo guhendwa no gukora ibyiza.”

Yasabye inzego za Leta n’abashoramari bose ko bagomba gukorana mu nyungu rusange kandi no mu bwuzuzanye n’ubwubahane  kugira ngo ibintu bizarambe.

Inzu zose zujujwe muri Kigali ngo byerekana ko ibintu byose bishoboka, ko amajyambere ashobora kugerwaho.

Ati: “Iyo usubije amaso inyuma mu myaka 21 ishize usanga  amajyambere ashoboka kugerwaho. Iyi nzu ya Makuza n’izindi zubatswe cyangwa se zizubakwa  zitwereka ko twagera ku bintu bifatika. Si ibitangaza ahubwo ni ibikorwa byanyu!”

Yavuze ariko kugira ngo ibintu bigerweho bisaba kwemera ko bishoboka, ukabyumva utyo hanyuma ugakora, ukabigeraho.

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu kubaka amazu manini kwa Makuza, byaturutse ku nama yamugiriye aho yamusabye kubaka nyuma akazamufasha gushaka abakoreramo.

Ibyo ngo byahereye ku nyubako Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB gikoreramo iri ku Gishushu, iyi ikaba yari yarubatswe na Makuza Bertin ariko Leta irayigura, bityo ari yo na Makuza bose barunguka.

Yavuze ko kimwe mu bigora abashoramari ari uko baba bashaka guhita bunguka, ariko yabibukije ko ubusanzwe kugaruza ayo washoye biza buhoro buhoro.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubuyobozi bw’iki gihugu bwemeye ko u Rwanda rushobora kubaho ndetse kurusha uko ryabayeho mu mateka yarwo.

 

Perezida yababwiye ko ubusanzwe aba abashakaho gukora neza kurushaho

Umukuru w’igihugu yabwiye abashoramari n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa ko ubusanzwe adapfa kunyurwa, ngo  anyurwa bitinze.

 Ati: “Kugira ngo nzanyurwe n’akazi wankoreye biratinda kuko mba nshaka ko ukora ibirenze ibyo wakoze  kurushaho. Kuko ngiye nyurwa n’urugero buri wese yagezeho, habaho kwirara.”

Kuri we ngo ibi bituma abantu bakomeza gukorana ubushake bakagera ku byiza biruseho kandi ngo birashoboka. Yabibukije ko urugendo rukiri rurerure, ngo burya ntaba agaya ibyo bakoze ahubwo aba ashaka  ko bakora ibirenzeho.

Kagame yavuze ko 10% bw’abatuye u Rwanda bose baba muri Kigali  kandi ngo ubushobozi bwabo burakura n’abashoramari bakunguka baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baba bashaka gukorera ahantu heza.

 

 Igihe kizagera hubakwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu

Umukuru w’igihugu yavuze ko n’inyubako nshya y’ibiro by’umukuru w’igihugu izubakwa nyuma kuko ngo mu Kinyarwanda nyuri urugo si we ubanza ku meza ahubwo abana nibo babanza we akaza nyuma.

Ati: “Ba Meya n’indi mijyi nimumera neza nanjye nzamera neza.”

Yasabye abashoramari n’abandi bose kugendera ku mategeko ndetse no ku mahame agenga buri wese mu kazi ke.

Yavuze ko yizeye ko iriya nyubako ikomeye ku buryo itazasenyurwa n’imitingito bityo ubuzima n’amafaranga yayitanzweho bikaba impfabusa.

Makuza Bertin nyiri M Peace Plazza yashimiye Umukuru w’igihugu ku kuba yaramuhaye ikibanza yubatsemo iriya nzu ndetse amushimira ko yazanye amahoro n’umutekano, nyuma amusaba kuzakomezanya n’Abanyarwanda nyuma ya 2017 kugira ngo iterambere rikomeze.

Makuza ati: “Byaradufashije bituma twubaka mu mujyi rwagati. Nabifashe nk’inshingano mumpaye ngo mpashyire igikorwa nka kiriya.”

Yavuze ko iriya nzu yayise M Peace Plazza kubera ko ishoramari rye rya mbere yarigize amahoro n’umutekano kandi ashimira ko Paul Kagame yahagaritse Jenoside akagarura umutekano ubu abantu bakaba bakora bakiteza imbere.

Yasabye ko uriya mushinga wazagera ku cyo washyiriweho aricyo amajyambere y’igihugu ubuziraherezo, ibyishimo byo kuyitaha ntibizabe amarira nyuma yo kunanirwa kwishyura umwenda wa banki.

Yasabye ko Perezida Kagame kuzemera ibyo Abanyarwanda bamusaba, akazemera ko Itegeko Nshinga rihindurwa akaziyamamariza manda itaha.

Inzu yose ifite agaciro ka miliyoni 42$ ni ukuvuga miliyari 32, 5 Frw nyirayo yashimye abacuruzi bamubaye hafi n’abamuhaga ibikoresho.

Perezida wa Repubulika atanga inama ku bashoramari n'Abanyarwanda muri rusange
Perezida wa Repubulika atanga inama ku bashoramari n’Abanyarwanda muri rusange
Perezida Kagame ageza impanuro ku bari bateraniye muri iki cyumba cy'inama
Perezida Kagame ageza impanuro ku bari bateraniye muri iki cyumba cy’inama
Inyubako ya Makuza Bertin n'ibizayigendaho byose bizahagaragara miliyoni 42 z'amadolari ya Amerika
Inyubako ya Makuza Bertin n’ibizayigendaho byose bizahagaragara miliyoni 42 z’amadolari ya Amerika
Mu nyubako imbere, Perezida Kagame yabanje gusobanuza imyubakire y'iyi nzu mo imbere
Mu nyubako imbere, Perezida Kagame yabanje gusobanuza imyubakire y’iyi nzu mo imbere
Perezida wa Repubulika asobanurirwa bimwe mu bice bigize iyi nyubako ya Makuza Bartin
Perezida wa Repubulika asobanurirwa bimwe mu bice bigize iyi nyubako ya Makuza Bartin
Iyi nyubako yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame
Iyi nyubako yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame
Perezida Kagame yazamutse hejuru mu igorofa ya kabiri bamusobanurira
Perezida Kagame yazamutse hejuru mu igorofa ya kabiri bamusobanurira
Bamunuka assanseur y'inzu ikora mu buryo bwa automatic umuntu akamanuka nk'unyerera
Bamunuka ascanseur y’inzu ikora mu buryo bwa automatic umuntu akamanuka nk’unyerera
Perezida Kagame yifotoranyije n'umuryango wa Makuza Bertin nyuma yo gutambagira inyubako yabo no kuyitaha ku mugaragaro
Perezida Kagame mu ifoto na bamwe mu bo mu muryango wa Makuza Bertin nyuma yo gutambagira inyubako yabo no kuyitaha ku mugaragaro
Perezida atambagizwa impande zose za Kigali City Hall na we yirebera uko ibikorwa byubatswe
Perezida atambagizwa impande zose za Kigali City Hall na we yirebera uko ibikorwa byubatswe
Hano hari ku muhanda uva kuri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi werekeza ahari Radio Rwanda, Umuyobozi w'Umujyi yerekaga Parezida ibindi bikorwa byubakwa
Hano hari ku muhanda uva kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi werekeza ahari Radio Rwanda, Umuyobozi w’Umujyi yerekaga Parezida ibindi bikorwa byubakwa
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali asobanurira Umukuru w'igihugu ibikorwa bishya byubakwa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali asobanurira Umukuru w’igihugu ibikorwa bishya byubakwa
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge Solange Mukasonga yari yaberewe mu mikenyero
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Solange Mukasonga yari yaberewe mu mikenyero
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Kaboneka Francis aganira na Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Musoni James ndetse n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis aganira na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Musoni James ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka aganira na Makuza Bertin wujuje inyubako ya Peace Plazza
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka aganira na Makuza Bertin wujuje inyubako ya Peace Plazza
Muri cyumba cy'inama cyakira abantu 300 bicaye kiri mu nyubako Umujyi wa Kigali n'Akarere ka Nyarugenge bakoreramo yuzuye
Muri cyumba cy’inama cyakira abantu 300 bicaye kiri mu nyubako Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge bakoreramo yuzuye
Iyo ni ifoto y'Unyubako nshya y'Umujyi wa Kigali, izuzura ndetse n'ibikenewe byose  itwaye miliyari 11,7 by'amafaranga y'u Rwanda
Iyo ni ifoto y’Unyubako nshya y’Umujyi wa Kigali, izuzura ndetse n’ibikenewe byose itwaye miliyari 11,7 by’amafaranga y’u Rwanda
Izi nyubako zuzuye zatumye isura y'Umujyi wa Kigali ihinduka iba nziza cyane
Izi nyubako zuzuye zatumye isura y’Umujyi wa Kigali ihinduka iba nziza cyane

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric & NIZEYIMANA Peter 
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • nta foto nimwe mwashyizeho yaya mazu yego bamwe barayazi ariko byaba byiza namwe muyashyizeho. wagirango uwanditse iyi nkuru ntiyari ahari nawe.

    • Ishyari.com ubwo se uvuze iki ? funga umunwa wawe ntimukage muvuga amateshwa nubikorwa bigaragara .

      • Uramuziza ubusa nyamara! Amazu umujyi wa Kigali wujurijwe ntagaragara! Ushobora Kuban nawe wahubutse my gusubiza!

      • mujye mureka gutukana cg kubwirana nabi mwa bene kanyarwanda mwe, iyo ubwiye umuntu nabi cg ukamutuka sibyo bituma asobanukirwa, wamubwira mu kinyabupfura utuje

  • aarko se haburemo nifoto nimwe kweli ngo mutwereke iyo nzu yatashywe iko imeze

  • Nibyiza Rwose ariko twabuze bamwe mu abashoramari bakagombye kuba barubatse nyinshi:
    Rujugiro
    Kalisa BCDI
    Na bandi Inyungu za politic zikwiye kujyana n’inyungu z’ubukungu.Ndababwiza ukuri niba ntagihindutse mu imyaka 5 tuzahura nikibazo cy’imyenda mugihugu.Turaguza hanze,tukaguza ni mbere mu gihugu.

  • ibitangaza bili aho ni ibihe , amazu nibwo bukungu akera nta internet yababgaho none irahali nayo uzavuga ko ali wowe wayizanye,umwana wese atangilira hasi agakuran akaba umugabo,. nibyo bita NGAZI KWA NGAZI.

  • Nizereko ejo bundi abandi batazaza ngo batubwireko itujuje ibyangombwa ko igomba gusenywa.

  • Hahaha. amajyambere se ni ibizu bitagira amazi bitagira n,ababibamo cg babikodesha kubera ubukene?+ Genda Rwanda waragowe. amajyambere muvuga mwicana niyo majyambere?

  • Ibi ni agahararo. Ejobundi izasenywa kuko itubahirije metero z’imbago y’umuhanda.

  • Ubukunzi bwinda, self-interested niwomuzi wingorane zose. Kuyobora igihugu bishobowe nabeshi, nahivyokuvugako X atabonetse ntagikorwa, ubunububeshi 100%, enda nimuze dukunde igihugu tudasize imbere inyungu zamuntu. Ntaciza cumuyobozi windandende, nahoyobabesha kwariko abaronderera amajambere, etc. abari ububeshi.
    Ninde azovugira umunyagihugu? Uwukeneye inyungu ziwe, abeshabantu karikuvugira umwenegihugu, ariko baba bironderera inyungu zabo.

  • Ubujura!!! Igihugu mwarakimaze, nimwirabire namwe vyabifi binini binini.

  • Oya amajyambere ni za nyakatsi ubu zacitse ni bya birere abana twapfunyikagamo tujya kwiga ni cya kibaho cyari munsi yigiti cy’umunyinya, niryavumvi ryaduteraga imvuja, nikutagira ubwisungane mu buvuzi no kurwara amavunja akagera mu mavi no munkokora, ni kwa gukandamiza abagore bagakubitwa nk’izakabwana that’s iterambere nyaryo twebwe oposition nabadakunda igihugu dukeneye
    nyamara uwa duha akanya ubu ngo tuze tubisenye byose
    NB: abafite ingingimira yibyagezweho mufite uburenganzira bwo kujyana ikrego ko mudakeneye iterambere
    ikindi abasenyerwa niba bafite gihamya iko barenganijwe bagane inkiko zirahari nibadahima izo mugihugu cyabo baregere n’ahandi harahari
    naho kuregera VOA,BBC nizindi mbona ari uguta igihe
    abo mbwra bariyumva.
    naho abashaka amazi namwe mwaza mugatanga umusanzu
    ingayi igaya icyo ibonye

  • Burya rero koko ngo mu gihungu cyimpumyi urebera imirari arayobora mugere mu bihugu byinshi byo muli Africa guhera -1990 uko byari bimeze kuvuga rero ngo amajyambere niwe wayazanye yanywe nigihe tugezemo ntabwo yaturutse ku ngufu za Perezida no murebe kure iyo ni iturufu ya politike ubuse nko uwabageza muli South Africa ho umwirabura atigeze agira ijambo mbere 1994 ukareba ibyishimo bafite mu butegetsi ubucuruzi ubuhinzi uburezi kandi Mandera yabikoze mu myaka 5 gusa murebe kure none se Hari amasezerano u Rwanda rufitanye ni mana ngo habe umutingiti ? Ntawutera ubuye aho yajishe igisabo iriya nyubako niya Big Fish yikore umbone iya Rwigara ni ukuyisenya kuko nta Big fish yahaye umugabane mu Byashara

    • Ishyari.com ubwo se uvuze iki ? funga umunwa wawe ntimukage muvuga amateshwa nubikorwa bigaragara .

      • Tanga igitekerezo cyawe udatukanye.Ariko ubundi nta kinyabupfura iwanyu bakwigishije?

    • Muri South Africa bitandukanye n’u RWANDA . Wowe ugereranya ibitagereranywa. S Africa isimburana na NIGERIA ku mwanya w’igihugu cya mbere gikize muri Afurika. U Rwanda ruri muri 5 bya mbere bikennye muri Afurika. Ariyo mpamvu ituma dukora cyane . S.Africa aho MANDELA yayisanze siho HE Paul KAGAME yasanze u RWANDA. Yarusanze mu muyonga, imirambo , amarira n’imiborogo. Ukwiheba, inzangano n’inzika.
      Ntimukage mubona aho u RWANDA rugeze ngo mwibagirwe aho igihugu cyavuye. Ngo ntabitangaza, nyamara ushatse wanavuga ko ari ibitangaza. None se Kuva muri 90 kugeza ubu SOMALIYA igeze he ko aricyo gihugu twari tumeze kimwe muri ibyo bihe. Ntabwo ubukungu bwizana, burahanirwa, byaba ku bihugu cyangwa ku bantu. Ntawe ugura imodoka cyangwa ngo yiyubakire nzu atabivunikiye. Niba ari n’iya Big FISH iramaze, nawe ni umunyarwanda kandi yubatse kubutaka bw’u RWANDA. Ubonye iyaba umujyi wose yashoboraga kuwubaka wenyine?

      Usome impanuro yahaye abashoramari ubwo yari muri salle y’Inama y’umujyi wa KIGALI nayo yatashywe uyu munsi ,nawe niba ushaka gutera imbere wumvireho, jye ryamfashije kandi ngiye kubishyira mu bikorwa.
      Ngaho muzaze musenye, ariko muzibuke ko AGATI KATERETSWE N’ IMANA KADAHUNGABANYWA N’UMUYAGA.

  • Mbega igitsure HE arebana Meya Ndayisaba!

  • Kureba Ndayisaba igitsure bififite ibisonuro byinshi none se ndayisaba we urabona atameze nkuwanyagiwe niya mahindu

  • Abo ibifi binini byaciye ururondogoro nibamenye ko tudashaka gutura mu Nyanja irimo udufi duto gusa. Kandi ntanuwarazwe kuba agafi gato (Uwiyumva atyo nawe ntacyo azimarira ntanicyo azamarira abe n’igihugu muri rusange).

    Abagaya mureke mbabwire! Ikitarakozwe, ikidakorwa n’iki mu nzego zose? Ubushake burahari n’ibitarashoboka hari icyizere ko bizashoboka. Abafite inyota ya Paradizo nimugaragaze umuvuduko mufite kugira ngo igerweho aho gushaka guca intege abagerageza gukora ibyo bashoboye. Ariko ubwo muzi aho Urwanda rwavuye? Kurinda ibyagezweho byari bikwiye kuba ibyaburi wese..

    Urwanda rwagize amahirwe yo kugira umuyobozi mwiza kandi n’amahanga yifuza kuba yagira umuyobozi nka we. Ibi bivugwa nabo banyamahanga sijye ubivuze, kandi nabo babivuga bafite ibyo bashingiraho.

  • @umuseke.rw, iriya si ascenceur bayita escalier roulant! Iriya nzu ya makuza ni nziza cyane, aciye agahigo zinzi ko hari undi muntu ku giti cye ufite inzu nziza kandi nini kuriya

  • Nta gisetsa nk’abantu bakirana ishyari n’utugambo twa kiboyi intambwe yose nziza u Rwanda ruba ruteye. Imburamukoro ziragahora zijiginywa uko bwije n’uko bukeye,ariko zimenye ko urusaku rw’imitubu mu gishanga rutigeze rubuza Imfizi kunywa amazi.
    Injati zikomeze zice imanza z’ibyo abashoramari bapfa na Leta,zizajye ziha gusobanura ibyo muri South Africa na Nigeria n’ahandi, abicanyi bakiva muri za gacaca bakomeze bavume ukuboko kwababujije kumara abanyarwanda kukabunamura ku maraso bari baragize ikinyobwa… nababwir’iki!Mubura kujya guhaha ubwenge ngo mwuzuze izo nda zanyu, ngo murahekenya amenyo kuri internet… Konya

  • Ariko , musubire mu mashuri abanza babigishe igifaransa. Ijambo Assanseur

    ntiribaho , Bavuga ” ASCENSEUR”

  • Gihugu cyacu komeza utere imbere kuko ugaragiwe n’abanyarwanda bagukunda ukaba uberewe ku ruhembe rw’umuheto na H.E Paul Kagame. ibi byise niwe tubikesha manzi ya mwiza

  • abatukana bose ndabagaye, naho banyamashyari bo bazahanwa n’imana , icyiz akandi cyizaganza ikibi wanze ukunze!

  • abaturage bigihugu ntibaba bereshya kweriiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii ? mwibuke ejo vuba ha hashize mukasonga Solange maire nyarugeng avuga untu wamuturange yasenyewe inzu ngo ntiyuzuje ibyangombwa. none ngo agiye MAKUZA we yubatse inzu igezweho iratashwe naba komeye harimo president nabamwungirije nibifi bini ariko ntitwiyibagize ko hari nabafite amikoro makeya bakubaka akazu yashyiramo umusaya yamara kugira ubushobozi nawe akubaka nkabandi ntabwo twese tuba tunganya ubushobozi.

  • @GAT, uwakubwiye ko u Rwanda ruri mu bihugu 5 bya mbere bikennye muri Africaa yarakubeshye! Kora ubushakashatsi urasanga no muri 10 bya mbere bikennye rutarimo.

  • Mbega ubujiji, ishyari, amatiku n’ubutindi biri mu banyarwanda! Ubu kandi ni namwe mutaka ngo nta kazi mufite, ubuzima burabakomereye ,etc kandi igihe cyanyu mugikoresha muri ubu butindi bwanyu aho gukora ibyabagirira akamaro! Ese inzu ya Rwigara muvuga muzi ko yatangiye kubakwa muri 1983 akaba yararinze apfa ikiri chantier ? Ubwo se wayitaha gute ??? Banyarwanda mwaretse ubutindi mugakora ibibateza imbere n’imiryango yanyu ? Ubu muzi abantu iriya nzu ya Makuza izaha akazi uko bangana ndetse n’abo yagahaye yubakwa? Imisoro izayivamo uko ingana n’ibindi n’ibindi ? Uyobora igihugu ugashyigikira igikorwa nka kiriya mwe mukabibonamo ikibazo maze umurimo wanyu ukaba amatiku n’ubutindi gusa ? Ubwo kandi nabwo muvuga ko ikibazo ari Kagame!

Comments are closed.

en_USEnglish