Nta Munyarwanda ukwiye kwemera kugaragurwa – Kagame
Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imbere y’Abadepite, Abasenateri n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 13 Kanama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yishimiye irekurwa, n’igaruka mu Rwanda rya Lt Gen.Karenzi Karake, ndetse asaba Abanyarwanda kwitegura urugamba rwo kwanga kugaragurwa no kurenganywa kuko bitagomba gukomeza.
Perezida Kagame yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yakira imihigo mishya ya za Minisiteri n’Uturere ndetse anagezwaho uko besheje imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015.
Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda, yibukije ko yaherukaga mu Nteko hari umuyobozi w’igihugu wari wafatiwe mu mahanga, uyu munsi akaba yagarutse Rwanda.
Kubwe, ngo ntabwo bihagije, yagize ati “Ntabwo bihagije kuko impamvuye ntabwo irasobanuka, ariko turabyishimira kuko bifite aho bigeze, aho byagannye, hari intambwe nini imaze guterwa, kuba yarekuwe akaba yagarutse mu gihugu n’ubwo atagombaga gufatwa,…tugomba gusobanukirwa igituma ibintu nk’ibyo biba byabaye.”
Perezida Kagame yaboneyeho asaba abayobozi kujya bahiga banibuka ko isi bariho ifite indi mikorere yayo.
Ati “No mu mihigo dukora, nabyo tujye tubishyira muri uwo mwanya, ibyo duhigira, mujye mwibuka ngo turakora, ariko Isi iteye uko iteye, utsinda urugamba rumwe hari izindi, hari izindi nyinshi tugomba guhangana nazo, hari izindi tuza guhangana nazo vuba aha, hari ibintu bimwe bigomba kuza gusobanuka, ntabwo abantu bahora bagaragaragurwa,… ntidukwiye kubyemera, nta munyanyarwanda ukwiye kubyemera.”
Perezida yavuze ko imwe mu mpamvu Abanyarwanda badakwiye kubyemera, ari n’uko usanga bamwe muri abo babagaragura, ari nabo bateye ibyo bibazo.
Ku byerekeranye n’imihigo yari amaze kugezwaho, Perezida Kagame yashimye muri rusange abayobozi bose bashyira imbaraga mu guteza imbere igihugu, no kugira ibyiza bagikorera, kabone n’ubwo ngo hakiri intambwe intambwe ndende yo gutera.
Byumwihariko yasabye Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis gusobanura mu gihe cya vuba impamvu hari uturere duhora ku myanya ya nyuma, aha yatunze agatoki uturere twa Gatsibo, Rutsiro, Karongi, na Musanze irimo kugenda isubira inyuma nyamara bitari bikwiye.
Aha Kagame yavuze ko ukurikiranye uturere twakoze neza n’utwakoze nabi usanga hari impamvu zitandukanye, gusa ingo iyo zaamenyekanye, aho byagenze neza biba bikwiye gushimangirwa, aho batakoze neza naho biba bikwiye kuvamo isomo, ikitagenda neza kigakosorwa.
Yagize ati “Iyo bitagenda neza ahantu hamwe, ni ukuvuga ko hari ikibazo kitakosowe,…Uturere duhora hasi kuki bidahinduka? Kuki duhora turi hasi? Dukwiye kumenya impamvu hari ahantu hamwe hahora hadakora neza.”
Mu mihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’imari dusoje, Uturere twa Huye (83%), Ngoma (81,6%) na Ngororero (80,5%) na Nyanza (80,5%) nitwo twaje ku myanya ya mbere, mu gihe Kamonyi (28), Karongi (29) na Gakenke (30) yabaye iya nyuma mu kwesa imihigo.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
KAMANZI Venuste & HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ndashimira imana kubwo kuduha abayobozi beza kandi bafite ikerekezo kejo hazaza hurwanda imana ikomeze ibarinde muri byose
2017 irarimbanije ariko abaharanira demokarasi bayiharaniye kuva kera ntabwo tuzatezuka.
Ndashimira imana kubwo kuduha abayobozi beza kandi bafite ikerekezo cyejo hazaza.uwiteka wa baduhaye ajye akomeza ku bafasha no kubaha ubwenge mu mirimo yose mukora mushishikajwe no guhindura uRwanda igihugu cyiza twese twibonamo.HE turagukunda kandi uzatubabarire ukomeze kutuyobora utitaye ku mahanga.
Ehh sawa. Imvugo ijyiba ingiro. Ntamagambo gusa atagaragara mungiro wapi. Usibye kwanga kugaragurwa n’abo hanze cga abanyamahanga, naha mu gihugu imbere ntitukabyemere n’ubwo bikorwa ntihagire igikorwa cga ngo bifatirwe ibihano kuri banyirubwite ngo kuko ari kanaka cga azwi na… cga aturuka aha naha. Byose tubyamaganire rimwe haba mu mahanga n’aha mu gihugu imbere. Erega hari ibibi byinshi bikorwa ariko mzehe atabizi, hari ibyo batwikira, bagahamba iyoooo. Arikontacyo azajya abimenyera mu ngedo yagiye guhura n’abaturage.
@Neemito, ibyuvuga nibyo kuko ibyo bari gukorera umuryango wa Rwigara, bakoreye Rujugiro, umudamu ejobundi Dasso yaziritse kugiti ngo bamusenyere, nta kugaragurwa kurutuko.
Kagame ndagukunda, washoboye kuyobora igihugu cyabereyemo amahano ateye ubwoba uhuza abantu urabakomeza. Urihangana. Imana izaguhemba nutagwa isari. Kandi rwose umbabarire ujye uyubaha uyikorere humura, niwishingikiriza kuriyo byu ukuri izagushoboza. Kandi birumvikana impamvu uri serious cyane kandi utajya urobanura kubutoni abantu bakagutinya kuko utarengera bamwe ngo urenganye abandi. Nukuvuga ngo bose ubafata kimwe abanyarwanda bafite uburenganzira bumwe imbere yawe nibyiza cyane. Niyo mpamvu hari abakwanga nyine mwakoranye kera bibazako uzabasumbisha abandi wapi. Uri umuntu w’ umugabo cyane. I understand you and I love you. God bless you my dear president.
barabashuka ntibyakunda kutemera kuba ingaruzwuheto dufite ahotibikomora mu muco wacu munyarwanda.
BARI BABAGARAGURA SE LOL
Comments are closed.