Digiqole ad

Nyagatare: Abanyarwanda bahuriye mu nkera y’imihigo baratarama buracya

 Nyagatare: Abanyarwanda bahuriye mu nkera y’imihigo baratarama buracya

Umusaza Ngombwa Timoteyo ni we uhimba indirimbo z’Inkera akanaririmba ku myaka 71 mu buhanga bukomeye cyane

Iki gitaramo kibanziriza Umunsi mukuru w’Umuganura wizihizwa kuri uyu wa gatanu, cyabereye Rwabiharanga mu karere Nyagatare mu murenge wa Karangazi, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yavuze ko bwa mbere mu mateka ya vuba aribwo habayeho igitaramo nk’iki mu Ntara y’Uburasirazuba.

Umusaza Ngombwa Timoteyo ni we uhimba indirimbo z'Inkera akanaririmba ku myaka 71 mu buhanga bukomeye cyane
Umusaza Ngombwa Timoteyo ni we uhimba indirimbo z’Inkera akanaririmba ku myaka 71 mu buhanga bukomeye cyane

Iyi nkera yaranzwe n’imbyino zibisikana, amahamba y’inka, igishakamba, ikinimba cya Kiyombe, n’ibyivugo by’abasaza bo mu Mutara w’Indorwa.

Muri iyi nkera y’umuganura bataramye kuva bugorobye kugeza ahagana saa saba y’ijoro.

Umuturage utuye mu mudugudu w’Ikanyange mu kagari ka Ndama mu murenge wa Karangazi, Musigiyende Manasse yatangarije Umuseke ko akurikije ibyo yabwiwe n’abakuru, ngo yatuma abahungu biga kuvuga imbere y’abakuru.

Yavuze ko yishimiye ko igitaramo cyabereye iwabo, kuko ngo abayobozi bahatoranyije kubera ko akarere ka Nyagatare kahize utundi mu musaruro.

Uyu mugabo w’imyaka 51, yagize ati “Ibi bintu bikomeje kubaho ni byiza byahuza Abanyarwanda bagasabana kuko baba bibona mu kintu kimwe.”

Umusaza Nsanzabaganwa Straton ushinzwe Umuco mu Nteko y’Ururirmi n’Umuco yasobanuye amavo n’amavuko y’ibitaramo mu muco nyarwanda.

Yavuze ko ibitaramo biri mu byiciro bitandatu, igitaramo cyo mu rugo, aho umugabo n’umugore baganiraga bagakemura ibibazo bibugarije nk’umuryango, igitaramo cy’inkera cyabaga abantu bejeje bagira ngo basangire.

Igitaramo cy’umutware aho baganiraga ku buryo bayobowe, igitaramo nsingizangoma cy’Umwami n’ingabo ze, habaga igitaramo njyarugamba aho bigaga uburyo bwo kugaba igitero kandi bakitoramo umuceri, uyu akaba yaritangaga akajya gutata kugira ngo azicwe amaraso ye atere umwaku umwanzi.

Habaga n’igitaramo mva rugamba cyakorwaga bavuga amacumu y’uko urugamba rwarangiye n’ubutwari bwa bamwe bukagaragara.

Ngombwa Timoteyo w’imyaka 71, yabwiye Umuseke ko Umuganura ari umuco karande, ari umunsi wo gusabana no gusangira ibyo bakoze byose.

We ngo asanga mbere Abanyarwanda batari baracitsemo ibice bityo ngo nta mpamvu yo kwiyunga yari ihari, uwo munsi kwari ugusangira. Avugako nyuma y’amacakubiri na Jenoside ngo ubu ni ukugarura wa muco karande wa kera kandi agashima Perezida Paul Kagame ngo ugenda agarura bya bindi bya kera byarangaga Abanyarwanda.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, yavuze ko iyi nkera y’imihigo igamije guha umwanya abaturage kugira ngo bavuge, kandi ngo igamije kurushaho guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Uwamariya Odette yavuze ko inkera ari umusogongero w’ibirori bizaranga Umuganura, avuga ko ari umwanya wo kuganira, kumenyana ndetse ngo uyu munsi ni uwambere ubaye abantu bagahura bagasabana.

Yavuze ko impamvu Umuganura wizihirijwe i Nyagatare ari uko umusaruro wagenze neza, ariko ngo ni n’akanya ko kubyaza umuco inyungu, aho ku munsi w’Umuganura hazabaho no kumurika Inyambo bwa mbere.

Iki gikorwa Uwamariya agifitemo icyizere ko kizakurura abakerarugendo, ndetse umubare w’abasura Pariki ukaziyongera.

Yagize ati “Kuva mu 2010 abasura Pariki y’Akagera bavuye ku 15000 ubu ni 20 000, amafaranga yinjiraga yavuye ku bihumbi 200 by’amadolari ubu ni miliyoni y’amadolari, hari icyizere ko abahasura baziyongera n’amadolari akiyongera, ntimugasaze ibyiza biri imbere.”

Minisitiri w'Umuco na Siporo na we yari ahari akurikirana ibirori by'inkera
Minisitiri w’Umuco na Siporo na we yari ahari akurikirana ibirori by’inkera
Minisitiri Musoni James na we yari ahari ataramye
Minisitiri Musoni James na we yari ahari ataramye
Umuhanzi Tuyisenge na we yari ahari asusurutsa abataramye
Umuhanzi Tuyisenge na we yari ahari asusurutsa abataramye
Nubwo bwari bwije abaturage bari benshi kuri uyu musozi wo mu majyaruguru ya Pariki y'Akagera
Nubwo bwari bwije abaturage bari benshi kuri uyu musozi wo mu majyaruguru ya Pariki y’Akagera
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba akurikiye ibibera mu nkera
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba akurikiye ibibera mu nkera
Atuhe Sabiti Fred Mayor w'akarere ka Nyagatare
Atuhe Sabiti Fred Mayor w’akarere ka Nyagatare
Uyu muhungu wo mu Itorera Inkera aragerageza gukebanura imirya y'inanga
Uyu muhungu wo mu Itorera Inkera aragerageza gukebanura imirya y’inanga
Inkera barakora iyo bwabaga ngo bashimishe abari aho
Inkera barakora iyo bwabaga ngo bashimishe abari aho
Aba ni batanu bagize itorero Inkera
Aba ni batanu bagize itorero Inkera
Abo basore n'inkumi bo mu Mutara bari mu itorero World Changers
Abo basore n’inkumi bo mu Mutara bari mu itorero World Changers
Umusaza Straton Nsanzabaganwa wavuze amateka y'ibitaramo mu Rwanda
Umusaza Straton Nsanzabaganwa wavuze amateka y’ibitaramo mu Rwanda
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne na Guverineri bari bishimiye inkera y'imihigo
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne na Guverineri bari bishimiye inkera y’imihigo
Abo bakobwa bagororotse babyina igishakamba imbyino ikundwa na benshi mu Mutara
Abo bakobwa bagororotse babyina igishakamba imbyino ikundwa na benshi mu Mutara
Abatuye i Nyagatare bica bakurikiye inkera
Abatuye i Nyagatare bica bakurikiye inkera
Bari baje gusogongera ku buryo bw'umuco gakondo w'Abanyarwanda
Bari baje gusogongera ku buryo bw’umuco gakondo w’Abanyarwanda
Uko niko babyina ikinimba umudiho unogera abawurora
Uko niko babyina ikinimba umudiho unogera abawurora
Abungeri b'Izi Nyambo bari mu myitozo y'uko kuri uyu wa gatanu bazitwara mu kuzimurika imbere y'abayobozi
Abungeri b’Izi Nyambo bari mu myitozo y’uko kuri uyu wa gatanu bazitwara mu kuzimurika imbere y’abayobozi

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • sha izo nyambo ziranuze pe ,uwazirya yazigwamo

  • Hari ibintu byinshi bihuza abanyarwanda leta y ubumwe yari yarakuyeho iri kugarura uwabagiriye iyo nama yagize neza ku butegetsi bwa habyalimana Juvenal ho byari name congee kiri calendar kandi ari umuco w ibwami. Bravo minister umuco na politiki ntaho bihutiye

  • ibyo bintu twifuzaga ko byajya bibera muturere hose kuko byafasha abanyarwanda guhuza no gukundana bagasenyera umugozi umwe.

  • Ibi ahubwo n i byo byiza kurusha bya bindi abahanzi nyarwanda bilirwa bakora bigana ba Mpatsibihugu ndetse bafata n’mazina yabo. Ibi byo byerekana umuco kamere nyarwanda, aho abanyarwanda b’ingeli zose bashobora kwibona mu gukunda umuco wabo kandi bajkawuteza imbere bawibonamo. Inenge mbonye kuli aya mafoto ni ebyili gusa: Amoko atatu yose agize u Rwanda ntabwo nyabona; ikindi, iliya foto y’abazungu ntabwo ali ngombwa’ kuko abazungu bose aho bali hose, n’aho bava bakagera bakeka ko abirabura (abanyafrika) ni nk’inyamaswa zitagira ubwenge. Mu byeekeye umuco wabo, abanyarwanda bagomba kwikorera iby’umuco wabo batitaye ko abazuingu bahali cg badahali.

  • Umuco wacu tuwusigasire tuzawurage abakibiruka nkuko natwe twawurazwe nabandi

  • Ni byiza cyane ko habaho ibitaramo, inkera z’imihigo, ubusabane no kumurika inka kugira ngo n’abatabizi babimenye. Abana bakiri bato n’urubyiruko bakeneye kumenya ibitaramo binyuranye n’akamaro ka byo, bakamenya ubwiza bw’inkera, imbyino, ibyivugo, amahamba, n’ibindi. Bakamenya n’imico inyuranye n’imibyinire inyuranye nk’ikinimba n’igishakamba. Ibitaramo ni umuco wa kinyarwanda ntiwari uwa cyami gusa. Ku moko 6 y’Ibitaramo yavuzwe nakongeramo Igitaramo cy’UBUKWE, kuko amakwe y’i Rwanda agira ibitaramo n’imisango. Ku bakirisitu nakongeramo n’Igitaramo cya Paika n’Igitaramo cya Noheri kandi bisa n’umuco w’iRwanda. Iyo umwana avutse ninjoro baramutaramira bakamushengerera.

    Buri wese agomba kureba ibyiza biri mu muco wacu adashatse kuregana, guca imanza no kuzana iby’amoko. Amoko y’i Rwanda si ayashingiye ku isura umuntu ashakira ku mafoto, yayandi bamwe bibandaho. Ahubwo hari amoko menshi ashingiye ku miryango n’umwimerere nyarwanda. Inyambo ntizigira ubwoko kuko ni ubwoko bw’inka wasanga n’ahandi hatari Imbo. Ikinimba n’ Îgishakamba ntibigira ubwoko kuko ni imbyino. Imbyino ntigira ubwoko kuko buri wese yayibyina kandi amoko yose yibonamo. Inanga ntigira ubwoko kandi buri wese yayicuranga. Ikindi ntiwavuga ngo ibyo abanyarwanda bakora abazungu ntibabizemo cyangwa ngo ntibagaragare ku mafoto kuko byari ari ivangura (racisme) cg itandukanya (segregation) cg ikumira (apartheid). Umuzungu ashobora kuba umunyarwanda, gutura mu Rwanda, kuba incuti y’u Rwanda cg kuba umushyitsi mu Rwanda. Ashobora kuba mukerarugendo, umuhisi cyangwa umugenzi nk’undi munyamahanga wese. Ni byiza ko ibyiza by’i Rwanda n’amahanga adukikije n’aya kure babimenya.

    Ni isomo kuri bo. No kuvuga ngo Leta yari yarabivanyeho byaba ari ugukabya no kurengera kuko ubusabane bwabagaho, ibitaramo by’amakwe n’ibindi bitaramo by’imiryango byabagaho. No kuvuga ngo ni umuco wa cyami ni ukubeshya kuko ni umuco nyarwanda. Mu bitaramo byavuzwe, igitaramo cy’ibwami ni igitaramo NSINGIZANGOMA gusa. Wenda n’igitaramo NJYARUGAMBA na MVARUGAMBA kuko Umwami yari Umugaba Mukuru w’Ingabo. Ibindi bitatu se? N’ibindi bittaramo bitavuzwe? Karengera Vincent

Comments are closed.

en_USEnglish