Digiqole ad

Padiri Karekezi wayoboraga INATEK bamusanze mu cyumba yapfuye

 Padiri Karekezi wayoboraga INATEK bamusanze mu cyumba yapfuye

Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa INATEK bamusanze mu nzu yapfuye

Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) bamusanze mu icumbi rye yapfuye  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015 na n’ubu ntiharamenyekana icyo yaba yazize.

Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa INATEK bamusanze mu nzu yapfuye
Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa INATEK bamusanze mu nzu yapfuye

Amakuru Umuseke ufitiye gihamya, ni ay’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abakozi batekeraga Padiri Karekezi bamutegereje ku meza ngo aze gufata ibyo kurya bya mu gitondo bagaheba.

Nyuba ngo baje gukomeza kumutegereza, bigera mu masaha ya saa sita babona ntaje ku meza uko byari bisanzwe, ni ko gukomanga bumva nta muntu ukingura, ndetse bahamagara telefoni ye babura uwitaba, nyuma baratabaza abantu baraza bica urugi basanga yapfuye.

Amakuru aravuga ko basanze umurambo wa Padiri Karekezi ufite igikomere mu mutwe, ndetse imbere y’igitanda ngo hari amaraso menshi.

Ubu hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo uyu wari Recteur wa INATEK yaba yazize nk’uko amakuru aturuka muri iyi Kaminuza yo mu karere ka Ngoma abivuga.

Umuseke wagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi ngo agire icyo atangaza ariko ntibirashoboka.

Padiri Karekezi yari afite inzu mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana ni no muri iyo nzu bamusanzemo yapfuye.

UM– USEKE.RW

 

33 Comments

  • Umufaransa yagize ati “ni akamaramaza”.RIP padi

  • abantu bamukoreraga nijoro nibo bamwishe .

  • ariko mwagiye mureka gukabya ubwo murashaka kugaragaza ko mwakoze iyo bwabaga mwabuze aho mukura iyo nkuru. mujye mugera kuri terrain ntimukihutire kwandika ibyo mwahawe kuri SMS.

  • Iyo se ni fdl yamwishe cyangwa ni Imbonrakure

    • Kuki bitaba byombi, simbona bigufiteho umuvugizi cg umuyoboke? Ariko akabaye icwende ntikoga n’iyo koze ntigashira umunuko John Kabayiza we! Iyi ni imvugo ijyanye n’ibi bihe ku babuze umuntu ?? Ahaa harahagazwe!! RIP Padi

    • Wasanga ari nawe wamwishe wowe wiyise john kabayiza

  • aba rescapés ngo mutahe.

  • Gupfa sicyo kibazo mwa bantu mwe ahubwo iyaba buri wese yibazaga niba aramutse atunguwe akava mu mubiri yaba atunganiye Imana gusa! naho Padiri uyu we ibye ni Imana ibizi pe! ibi bijye bitubera isomo! INATEK yihangane igiye kubona umuyobozi ushoboye!

  • @Richiter Muvunyi, Vuga uvuye aho, Ibyaba rescapes wibitindaho 20..ans jye nkunda kwita iyinyongezo kuri bo turashima.Harabagiye kudutegurira ntarungu azagira nkawe ukivuruguta kuri iyi si!!! Ikindi tuzagenda bukebuke nkuku dusiga uzabara inkuru ntituzajyendera rimwe ndakurahiye OYA . Gusa Imana yo ireba byose imwakire kdi imuhe iruhuko ridashira.

  • Yohhh
    Mana yanje Padiri wanjye ibi nibiki Bagukoreye koko Ntibyumvikana Ko iyintama yimana
    Bayica Nzahora ngukumbura Nzahora nkwibuka mu mutima Itahire nshuti ya abana na abakuru
    Gusa ndashegeshwe Yewe yewe Mbuze icyo mvuga Nikiniga gusa
    Sindabyumva Hoya si padiri wacu no no Imana yo iri ahatagaragara Nidufashe kwihangana
    Birandenze

  • RIP

  • Wowe wiyise niwe niba INATEK igiye kubona umuyobozi ushoboye ubwo uwo bimika araba ariwe wamugambaniye ngo amusimbure!Maze rero nkugire Inama ntuzongere kuvuga ubusa hejuru yumuntu wipfiriye kuko nawe ntuzi urugutegereje.

  • RIP Padiri. Umunsi wari wageze, nta kundi.

  • Niho bigeze kwa Gitwaza babafunze abapasteri baramanutse muli Ngoma Padri bamugize rimwe ndemeza ko uyu Padri atakicwa nk Inkoko mu kuli Harimo akagambane none se uyu Padri nta na Bazam yagiraga aho ataha Rwanda we urikoreye

  • Ariko abanyamakuru ko mukunda inkuru nkabaja ko mutatubwira umubare wabantu bitaba Imana mu Rwanda bazize abagizi ba nabi .? Ni bangahe kumunsi ..? Ni bangahe mu cyumweru ? Ni bangahe mu Kwezi ? Ni bangahe ku Mwaka ?

    • Ariko ingirwa kabayiza iraha!!!!!ujye ukurikira inkuru ubundi ukore statistics yawe,kuko abanyamakuru bo barandika wowe ukore imibare yawe,mugiye gutubura urupfu rwa padiri mukina kumubyimba umuryango we ntasoni!!!!!!mufunge iminwa yanyu mureke gushinyagurira umuryango n’inshuti.

      Padiri yambereye umuyobozi kandi mwizaaaa,gusa buri wese afite umunsi we ntarengwa.IMANA ikwakire mubayo watuyoboye neza nziko hari igihe tuzahura.

  • Ariko Nyagasani uzatabara iyi mbaga igutakira ryari koko?twumve Dawe.

  • RIP padiri, Imana niyo izaducira urubanza rw’intabera, isangire ababyeyi n’abavandimwe batabarutse mbere.

  • Mana yanjye!!!
    Dioceses zose ni ukuzizenguka bica abapadiri ngo urupfu ruteye urujijo!!!!

    Noneho ni nyuma ya buri mwaka??
    2012 ku Gikongoro
    2013 i Cyangugu
    2015 i Kibungo
    2016 ubwo nihe???

    Mana yanjye uzabarengere!!!!

  • bacunge neza ba vice-recteurs be, ntawamenya niba batashakaga kumusimbura

  • RIP notre Abbee, ariko se ko ko hari hafunze abo bagize ba nabi banyuze he ko mwatubwiye ko basanze hafunze? yiyahuye se? mujye muduha amakuru neza.

  • Maman Baby, bashobora kurangiza kumwica bagasiga bafunze byo nta gitangaza kirimo.

  • padiri igendere sinzakwibagirwa gusa wakundaga imikino igendere ujye gutaramira Nyagasani nubundi wari intore ye

  • Ark sinibaza uburyo ibinyamakuru byandika cg ibivuga uko bikorana! Ni gute hamwe bavuga ko nta gikomere bamusanganye kdi bakavuga ko amakuru bayahawe n’uhagarariwe na police mu ntara abandi bakavuga ko bamusanganye igikomere mu gahanga ni gute bibusanya! Ubwo c niba yishwe basize bafungiye imbere baca he? Iyi nkuru isubirwemo muduhe n’umwanzuro wavuye kwa muganga ku cyo yazize! R.I.P mzee!

  • Police mukanya gato bazatubwira ko yiyahuye.
    Nkeka ko ashobora kuba azize itegeko nshinga

  • Umuntu wa wanditse ko yakomeretse mu mutwe arabeshya pe! Mutegereze résultat za biopsie Hanyuma abashînyagura mwohoze ko twese twambaye umubili aba rescapés mutahe ?? Kuki sobanura

  • RIP PADI
    Gusa nsigaye mbona abanyarwanda ntazi uko babaye.mutegereze isi ibarangirane.nkubwo koko commentaire mbi zibamarira iki?uzi ko imitima yabantu yaboze! Twige kugira urukundo n’impuhwe

  • Atari umurozi, nta muntu wipfira.

  • Ndagirango nkosore ho gato mukazi Josee .
    Nkeka ko icyo wise biopsie cyitwa autopsie cyangwa post- mortem
    Biopsie ikorerwa kubantu bazima gusa

  • ndumva mwese musa naho mubifuteho amakuru gusa Imana NIYO nkuru

  • RIP padiri;Imana ikwakire kandi ndahamya ko Yaguteguriye heza kuko ntiwayibereye intumwa mbi mw’isi

  • Imana imwakire mu bayo.

  • Nzatangaza Yeruzaremu bajya,aho Umwami anteGereje,Mana yanjye Ndaje iyo nibutse Ko aho wivugiye uti njyewe ndi umushumba ukuragiye,ndishima nkanogerwa kuko nzataha

Comments are closed.

en_USEnglish