Digiqole ad

Imihigo: Imisoro y’Uturere mu mwaka wa 2015/16 izazamukaho miliyari 16

 Imihigo: Imisoro y’Uturere mu mwaka wa 2015/16 izazamukaho miliyari 16

Abayobozi b’uturere batandukanye basinya imihigo y’uyu mwaka wa 201516 imbere ya Perezida wa Repubulika

Mu kumurikira Perezida wa Repubulika ibyagezweho mu mihigo y’Umwaka wa 2014/15 no guhigira imbere ye ibizagerwaho muri uyu mwaka wa 2015/16, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kanama yavuze ko imisoro ikusanywa n’uturere izava kuri miliyari 36 ikagera kuri miliyari 52 z’Amanyarwanda.

Abayobozi b'uturere batandukanye basinya imihigo y'uyu mwaka wa 201516 imbere ya Perezida wa Repubulika /UM-- USEKE
Abayobozi b’uturere batandukanye basinya imihigo y’uyu mwaka wa 201516 imbere ya Perezida wa Repubulika /UM– USEKE

Kaboneka yabwiye Perezida wa Repubulika ko uyu muhigo uzagerwaho biturutse ku ngamba zafashwe zokongera abasoreshwa n’uburyo buhamye bwo gusoresha ndetse no kongera ishoramari.

Mu buhinzi n’ubworozi, Uturere twahize kuzamura umusaruro binyuze mu guhuza ubutaka no kuvugurura amatungo asanzwe ari mu Rwanda no kwita ku buvuzi bw’amatungo.

Ubuso bw’ubutaka buzahuzwa bugera kuri ha 1 458 880, ubuzahingwaho amaterase ni ha 577, hazaterwa amashyamba ku buso bungana na ha 33 867.

Uturere twahigiye kandi kongera umubare w’abaturage bafite amazi n’amashanyarazi uziyongera, ingo 58 034 zizabona amashanyarazi naho izigera kuri 54 297 zizabona amazi meza, mu gihe ingo 3 620 zizagezwaho biogas.

Mu mihigo yagaragajwe kandi, uturere twiyemeje kuzamura umubare w’abazi gusoma no kwandika bagera ku 34 000, duhiga kuzubaka ibyumba by’amashuri 1 100 no kugabanya umubare w’abana bata ishuri.

Hazubakwa amashuri icyenda yigisha imyuga n’ubumenyingiro ndetse ayo mashuri azahabwa ibikoresho nkenerwa byose.

Mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, uturere twahigiye kuzubaka imihanda ireshya na km 513 iyitwa FIDA Roads n’indi isanzwe ifite ifite uburebure bwa km 42 000.

Gahunda ya girinka Munyarwanda, hazatangwa inka 30 000, mu gihe mu mwaka washize hatanzwe izigera ku 26 000.

Hiyemejwe kuzubaka ibigo nderabuzima 21 ndetse no kuvugurura ibyumba 909 by’ibigo nderabuzima mu turere twose.

Kaboneka yabwiye Perezida wa Repubulika ko umuganda uzakorwa mu mwaka wa 2015/16 uzaba ufite agaciro ka miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Ibi tuzabigeraho mu gukorera mu mucyo (transparency) no kubazwa inshingano (accountability).”

Uturere twanahigiye ko buri muryango ugomba kugira ikaye y’imihigo, iyi kayi ni agatabo karimo ibyo umuryango ugomba kugeraho, birimo kugira ubuzima bwiza, kwirinda amakimbirane mu ngo, no gukurikiza gahunda za Leta.

Kaboneka ati “Turabasezeranya ko ibikubiye muri iyi mihigo bizagerwaho nta kabuza.”

Ibi byose ariko ntibizagerwaho ku buntu, kuko bizatwara amafaranga agera kuri miliyari 206 y’Amanyarwanda.

Perezida Kagame yikomye cyane uturere tutajya duhinduka mu mikorere tugahora tuza mu myanya y’inyuma avuga ko ibisobanuro bigomba gutangwa na Minisitiri w’Intebe ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Guhiga ni kimwe, no kwesa Imihigo ni ikindi. Principle: Ntacyo waronka nawe ntacyo utanze. kwesa Imihigo bisaba gutanga igihe, imbaraga z’ubwenge, iz’umubiri no gukurikirana ikintu icyo ari cyo cyose.

  • MUREBE NIBA IMIHEMBERE Y’UTWO TURERE ARI OK UGERERANIJE N’UTUNDI TWITWAYE NEZA.

Comments are closed.

en_USEnglish