Burundi: Umusirikare ufite ipeti rya Major yarasiwe mu kabari
Umusirikare mukuru mu ngabo z’U Burundi, Major Salvator Katihabwa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru cyashize yarasiwe mu kabari n’abantu bataramenyekana ahita ahisaga ubuzima.
Iki gikorwa cyabereye mu kabari k’umugabo wa Visi Perezidante wa Sena y’U Burundi, nyirakbari na we akaba yakomerekejwe n’isasu nk’uko BBC Afrique ibitangaza.
Urupfu rw’uyu musirikare rukurikiye igitero cyagabwe ku modoka y’Umusirikare ufite ipeti rya Colonel ariko akabasha kurusimbuka.
Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015, Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Colonel Serges Kabanyura wabaye umuyobozi mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida yagabweho igitero.
Col Kabanyura ukuriye ingabo zo mu Karere ka gatanu (5e région militaire) zigizwe n’iziba mu Ntara zo mu majyepfo y’U Burundi, imodoka ye yaguye mu gico cy’abantu bitwaje intwaro muri Bujumbura Rural barayirasa.
Iki gitero cyabereye muri Km 30 uvuye ku murwa mukuru Bujumbura, cyakomerekeje uyu musirikare ku kaboko, ndetse babiri mu ngabo zishinzwe kumurinda barakomereka bikomeye.
Ibitero nk’ibi bigabwa ku bayobozi b’ingabo mu Burundi, biragenda bifata intera, habanje kwicwa Gen Adolphe Nshimirimana wari inkoramutima ya Perezida Pierre Nkurunziza ndetse bivugwa ko ariwe watangaga amategeko.
Urupfu rwa Gen Adolphe rwakurikiwe n’iraswa rya Col Jean Bikomagu na we wabaye mu ngabo z’U Burundi igihe kirekire mu bihe byahise, akaba yari mu kiruhuko cy’iazbukuru.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’U Burundi, Gen Prime Niyongabo na we aherutse kurusimbuka ubwo abantu batazwi bamugabagaho igitero agana ku kazi.
Imvuru mu gihugu cy’U Burundi zatangiye muri Mata muri uyu mwaka, abaturage bigaragambya bamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkuruniza.
UM– USEKE.RW