Digiqole ad

Tanzania: Magufuri yifurije ishya n’ihirwe Perezida Museveni

 Tanzania: Magufuri yifurije ishya n’ihirwe Perezida Museveni

Perezida wa Tanzania John Pombe Joseph Magufuli uheruka gutorwa agasimbura Jakaya Kikwete

Nyuma ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Jacob Zuma uyobora Afurika y’Epfo na Uhuru Kenyatta wa Kenya; Perezida John Pombe Joseph Magufuli wa Tanzania na we yifurije ishya n’ihirwe Perezida Yoweri Kaguta Museveni uherutse gutorerwa kongera kuyobora Uganda.

Perezida wa Tanzania John Pombe Joseph Magufuli uheruka gutorwa agasimbura Jakaya Kikwete
Perezida wa Tanzania John Pombe Joseph Magufuli uheruka gutorwa agasimbura Jakaya Kikwete

Mu butumwa yoherereje mugenzi we, Magufuri waherukaga gutorwa nk’umukuru w’igihugu (mbere ya Museveni) mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Guverinoma ye na we ubwe bishimiye kongera gutorwa kwa Museveni.

Muri ubu butumwa Magufuli yoherereje Museveni, yagize ati “Byanteye ibyishimo, mu izina rya Guverinoma n’abanyagihugu ba Tanzania, no ku giti cyanjye twifuje kukwifuriza ishya n’ihirwe mu kongera gutorerwa kuyobora Repubulika ya Uganda.”

Mu butumwa bwe yongeho ati “Kongera gutorerwa kuyobora igihugu cyawe ni ikigaragaza, bidashidikanywaho icyizere abatuye Uganda bagufitiye, bikanagaragaza ko bakubonyemo ubunararibonye mu miyoborere.”

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Komisiyo y’amatora muri Uganda yatangaje ko Perezida Museveni w’imyaka 71 atorewe kuyobora Uganda ku nshuro ye ya Gatanu.

Museveni uyoboye Uganda imyaka 30, yatowe ku majwi 60.8% mu gihe Dr Kizza Besigye bari bahanganye yagize amajwi 35.4%.

Muri ubu butumwa bwa Dr Pombe Magufuri, yakomeje agira ati “Mu kukwifuriza ishya n’ihirwe, ndifuza ko umubano wacu n’ibihugu byacu ukomeza gushinga imizi kugira ngo ibihugu byacu n’abanyagihugu bakomeze kungukira muri uwo mubano. Nyakubahwa muvandimwe ibi nizeye ko bizahabwa agaciro gakomeye.”

The Monitor

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • icokizuru ciwe

  • mu7, iwiwe biracika, niwabazeko kugaruramahoro muburundi. Abantu barihenda cane

  • Kiiza Besigye yararengaye, baramwivye.

  • Kumira kuboyobozi niwomuzi wingorane nintambara!!! Kugiramahoro aboneke muri Africa nukohobaho guhebingeso igayitse, iteyisoni yokumira kubutegetsi, birateyisoni ahumuntu yobura numwe yizeye mubobakoranye. Guhindura ibwirizwa shingiro/ubundi bubeshi bwose ntibikwiye kugira ikibanza kukonumuzi wintambara nubukene vyugarije afrika. Kumira kubutegetsi, ninda ndende, noguhahamira amaronko ariko vyica beshi.

  • Dutegerejeko HE Magufuli yinjira mu kibazo cyu Burundi narangiza yinjire no mu kibazo cyu Rwanda.Magufuli oyééé.

Comments are closed.

en_USEnglish