Digiqole ad

U Burundi bwambuye Abanyarwanda babukoreye asaga miliyari 16

 U Burundi bwambuye Abanyarwanda babukoreye asaga miliyari 16

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Gatete Claver na Jonathan Gatera uyobora ikigo RSSB imbere ya Komisiyo y’Inteko basobanura imiterere y’ikibazo

*Abanyarwanda bakoreye Leta y’u Burundi kuva mu 1969-1994 ku mafaranga batangaga y’ubwiteganyirize ntibabariwe inyungu,

*U Burundi bwemeye kubasubiza umusanzu kandi ibyo ngo ni akarengane,

*Iyo U Burundi bubara inyungu bwari kubaha nibura amafaranga milari 16Frw.

Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete yasobanuriraga abadepite imiterere y’ikibazo cy’Abanyarwanda bakoreye U Burundi kuva mu 1969 kugeza mu 1994 ariko n’uyu munsi bakaba batarahawe amafaranga y’imperekeza n’izabukuru, yavuze ko hagendewe ku buryo imperezekeza zibarwa mu Rwanda, U Burundi bwari kwishyura amafaranga miliyari 16 y’u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Gatete Claver na Jonathan Gatera uyobora ikigo RSSB imbere ya Komisiyo y’Inteko basobanura imiterere y’ikibazo
Visi Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza mu Nteko Hon Alphonsine Mukarugema, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Gatete Claver na Jonathan Gatera (iburyo) uyobora ikigo RSSB imbere ya Komisiyo y’Inteko basobanura imiterere y’ikibazo

Ikibazo cy’aba Banyarwanda 2 800 bakoreye U Burundi ubwo bari impunzi, Leta zombi ngo zamaze imyaka isaga 10 mu mishyikirano kugira ngo gikemuke ariko U Burundi buragorana cyane mu gutanga ayo mafaranga.

Amb. Gatete yabwiye abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho myiza ko, U Burundi bwemeye gutanga amafaranga 3% umukozi yitangiraga, ariko bugondojwe, buza kwemera gutanga n’andi 4,5% umukoresha (Leta) yagombaga gutangira umukozi.

Muri rusange amafaranga yose hamwe U Burundi bwahaye U Rwanda kuri icyo kibazo, ni miliyoni 277,9 z’amafaranga y’U Burundi (Frw 139 000 000) gusa y’abakozi 2800 bakoreye icyo gihugu kuva mu 1969-1994.

Ayo mafaranga U Rwanda rwayabonye mu Ugushyingo 2013, ariko nabwo ngo yatanzwe ari imbumbe nta rutonde rwa beneyo ruyaherekeje ku buryo byari kugorana kumenya uyafiteho umugabane.

Nyuma y’imishyikirano, U Burundi bwemeye gutanga urutonde rw’abakozi bose mu 2014, nibura ngo ubu hari ikizere ko buri wese ufite umugabane kuri ayo mafaranga azwi, ariko hakaba hasigaye kumenya icyo azakoreshwa bitewe n’uko ari make.

Minisitiri Gatete yabwiye abadepite ko U Burundi bwinangiye ku gutanga ayo mafaranga bubereyemo Abanyarwanda babukoreye, ku bw’uko bwavugaga ko ngo “Abanyarwanga bakoraga icyo gihe nk’abakozi bashobora gusimburwa n’umwenegihugu ubifitiye ubushobozi, (fonctionnaire complementaires)”.

Abo rero ngo mu gihugu cy’U Burundi ntabwo bagombaga guhabwa amafaranga y’inyungu ku yo bizigamiraga, kabone n’ubwo bakatwaga ku mushahara 3%.

 

Abambuwe n’U Burundi nta nyungu RSSB igomba kubaha n’ubwo ikibazo cyabo cyumvikana

Amb. Claver Gatete avuga ko nyuma y’aho U Burundi butangiye izo miliyoni 139 mu 2013, ubu RSSB (ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda) yabaze inyungu z’ayo mafaranga kuko yashowe mu bindi bikorwa, isanga ageze kuri miliyoni 27, ubwo babaye bazayagabana nayo bayongererwaho.

Gatete avuga ko U Burundi butanga amafaranga nta n’urumiya rwiyongeraga ku yo umukozi yizigamye muri iyo myaka yose (uwatanze 1000 nicyo U Rwanda rwasubijwe).

Iyo niyo mpamvu RSSB yihaye akazi ko kubara inyungu iyo haza gukurikizwa amategeko, basanga U Burundi bwari gutanga miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda y’inyungu z’ubwo bwitegenyirize ku mafaranga y’umukozi ubwe n’ayo Leta yamutangiraga.

 

Leta y’u Rwanda uko yanzuye kuri iki kibazo

U Rwanda ngo ntabwo rurabona aho ayo mafaranga rwayakura kuko ngo itegeko ry’ubwiteganyirize riteganya ko umuntu ahabwa inyungu ari uko yizigamye mbere amafaranga agashorwa mu ishoramari akunguka, bityo kuba ayo mafaranga yarateje imbere U Burundi nibwo bugomba bwakagombye kuyatanga.

Gatete yagize ati “Nta faranga na rimwe rya Leta y’u Rwanda rigomba kujya muri iki kibazo kuko byagira ingaruka zikomeye. Ahubwo, nk’uko Leta iba ifite mu igenamigambi guteza imbere abaturage bayo, banyiri aya mafaranga nibashaka ko Leta iyabagabanya bizakorwa, abatishoboye bafashwe nk’abandi bose, kandi nibashaka ko Leta ibafasha kuyabyaza umusaruro mu ishoramari na byo Leta izabibafasha.”

Bamwe mu badepite bavuze ko aba Banyarwanda barengana kandi abaturage b’U Burundi bakorera mu Rwanda Leta ibaha ibyo bagomba, bityo ngo n’U Burundi bwakagombye gukurikiza amategeko.

Basabye ko imishyikirano bishoboka yazakomeza, U Burundi bukemera gutanga inyungu kuri ayo mafaranga.

 

Imikorere y’U Burundi itandukanye n’iyibindi bihugu

Mu Burundi ngo nta kigega cyariho gishyirwamo amafaranga umukozi acibwa y’ubwiteganyirize, ahubwa yashyirwaga muri Banki Nkuru. Bityo ngo U Burundi bwagonzwe n’uko ayo mafaranga nta wari kuyabazwa kuko nta bikorwa bibyara inyungu bizwi yashowemo.

Yagize ati “Nta handi ndabona ‘structure’ (imikorere) nk’iriya (y’U Burundi) mu bijyanye no gutanga amafaranga y’ubwiteganyirize.”

U Burundi bwarenze ku masezerano y’Umuryango wa CEPGL ajyanye n’uburyo abakozi bishyurirwa ubwiteganyirize, ndetse abadepite basabye ko iryo tegeko ryavugururwa hakajyamo ingingo zitegeka Leta, kuko iririho ntacyo rivuga igihe Leta yanze gutanga ayo mafaranga.

Umuyobozi wa RSSB Jonathan Gatera we ariko asanga U Burundi butarabuze ayo mafaranga miliyari 16, ahubwo ngo habayeho ubushake bukeya bwa politiki. Ku bw’ibyo abadepite basabye ko inyandiko zikubiyemo ibyo biganiro hagati y’U Burundi n’U Rwanda ku kibazo cy’abo bakozi, zabikwa mu gihe hategerejwe ko wenda hazabaho gusubukura imishyikirano.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Harya ayo twakoreye muri Uganda kontayo twabonye tuzayabona ryari.

    • Harya abo bantu bakoraga arabarundi cg abanyarwanda?

  • Njyewe abanyarwanda baransetsa burigihe bagonda bishyira ubu noneho bati CEPGL, ese batera Zaire muri 1997 bari baziko mu mahame ya CEPGL bibujijwe ko igihugu gitera ikindi muri CEPGL? Kuki muvuga CEPGL igihe bibaranja gusa? Ese iyo CEPGL yamaze igihe kinganiki idakora kubera u Rwanda?

    • Mibukiro we, Uri igicucu

      • Uretse gutukana nta kindi wize?

  • Ntabwo bandi CPGL bandika CEPGL (Communauté économique des pays des grand lacs)

  • Birababaje kandi biteye agahinda! Afrika warakubititse! U Burundi,ntabwo bugomba kwirengagiza amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ubwiteganyirize bw’umukozi. Kuvuga ngo amafaranga yabitswe muri Banki Nkuru y’Igihugu, ibyo ntibireba umukozi. Iyo bavuga ko uyu mukozi nta mafaranga bamukase, ibyo byaba byumvikana, naho ubundi bagomba gukurikiza amategeko. Inama najya ni uko icyo kibazo niba kinaniranye mu biganiro hagati y’Ibihugu uko ari bibiri, cyashyikirizwa inkiko mpuzamahanga kugira ngo gikemurwe n’Ubutabera. Murakoze.

  • Ay’abanyarwanda bakoraga muri Leta ya ZAIRE bo byagenze bite ko mutabitubwira? Ese bo barayabonye cyangwa ntayo barabona?

    • Widusetsa nawe, abakoreye ahandi ntitubyitayeho. I Burundi, niho hagezweho, niho dushaka.

  • Ko mwishyuza Abarundi se , mwe bwe mwiteguye kwishyura ay aba Rundi bakoze mu Rwanda ? Naho ay Aba nya Rda bakoze plus de 30ans , ubu bakaba barahunze , mu zayabishura mute ? Kandi ari za milliard , amagana n amagana ?

  • ntivyoroshe.

Comments are closed.

en_USEnglish