Minisitiri wa Tanzania yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside ari isomo ku Isi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzania, Augustine Philip Mahiga uri mu Rwanda, nyuma yo gusura akanasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti, yavuze ko urwibutso rwa Jenoside ari isomo n’umwarimu ku batuye Isi, asaba Africa n’amahanga kujya basura uru rwibutso.
Ku isaha ya saa kumi z’umugoroba irenzeho iminota mike, nibwo Minisitiri Augustine Mahiga yari ageze ku Rwibutso Rukuru rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka, agasura ibice byinshi bigize uru rwibutso, Minisitiri Mahiga yasohotse asa n’uwakozwe ku mutima n’ibyo yabonye kandi yasobanuriwe.
Yagize ati “Aya mateka avuga kuri Jenoside ni umwihariko ‘unique’ kandi ni amateka ‘experience’ ababaje, umuntu kuyakorera ikindi kiremwa muntu. Byangoye kubyumva muri jyewe.”
Yakomeje asaba ko uru rwibutso rugomba kuba isomo ku mahanga ndetse rukaba n’umwarimu.
Ati “Uru rwibutso rugomba kuba hano nk’isomo, nk’umwigisha nk’urwibutso, nubwo ari amateka ababaje yagwiriye iki gihugu.”
Gusa, yavuze ko ibyo babonye harimo ubuhamya bw’ibyiza abarokotse Jenoside bagezeho bafashijwe na Leta yazanye ubutabera, ubwiyunge no gutegura abatoya kurenga ibyabaye mbere.
Ati “Ku Banyafurika n’Isi, bigomba kubabera urwibutso ruhoraho, umwarimu uriho, ko tugomba kubaha uburenganzira bwa muntu, tugomba kwifatanya n’Abanyarwanda, no gukoresha aya mateka mu gushyiraho uburyo ‘systems’ buzafasha abantu kumva ibyo kubana no gutera imbere.”
Yakanguriye abatuye Isi kandi, gusura aya mateka ngo bakagereranya ibyahabaye n’amateka y’ahandi ku Isi, kandi Umuryango w’Abibumbye utaragize amateka meza mu Rwanda mu gihe cya Jenoside ukumva ko inshingano zawo ziri ku bantu batuye Isi.
Minisitiri Augustine Mahiga uje mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rwa Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda muri Tanzania, yavuze ko yazanywe no gusuhuza abaturanyi.
Ati “Ni byiza kugira ngo tumenyane, ndi Minisitiri mushya muri Tanzania, Minisitiri Mushikiwabo yaje maze ukwezi kumwe gusa mbaye Minisitiri, na mbere twakoranye akazi ntaraba Minisitiri, ariko na none Tanzania n’u Rwanda kuba ari abaturanyi hari ibintu byinshi tugomba gukorana kuko twese duhuriye mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba.”
Yakomeje avuga ko hari ibintu byinshi ibihugu byombi bikeneranye mu kujyaho inama kugira ngo bitere imbere, kandi ngo umubano, ubumwe bw’ibyo bihugu ni ngombwa ku iterambere ry’abaturage babyo.
Umuseke wabajije Minisitiri Mahiga niba ari isura nshya mu mubano w’u Rwanda na Tanzania, agira ati “Sinifuza kuvuga ko ari paji nshya mu mubano, ahubwo ni paji ibyara inyungu, dukomeze kubaho neza na ha handi hari ukutumvikana neza tuhakosore, dushyireho gahunda nshya yo kubana ikiganza ku kindi, ku mpamvu z’abaturage bacu.”
Ati “Kandi dukomeze umuryango wacu wa Africa y’Iburasirazuba, umubano ntube hagati ya Leta na Leta, ahubwo ube hagati y’abantu n’abandi kuko abaturage bacu ni abaturanyi n’iterambere ryacu n’umubano dutsura ni ku nyungu z’abazabaho mu gihe kizaza mu karere kacu ka Africa y’Iburasirazuba.”
Augustine Mahiga ni umwe mu ba Minisitiri bashya Perezida wa Tanzania John Pombe Joseph Magufuli aheruka kugirira icyizere abashyira muri Guverinoma nshya mu 2015. Uyu mugabo yabaye intumwa idasanzwe y’igihugu cye mu Muryango w’Abibumbye, ndetse aba n’Umukuru w’Urwego rwa UN rushinzwe ibibazo bya Somalia.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
5 Comments
Mwinyi yaje mu Rwanda hataho Mukapa bose bavuga genocide Kikwete yafunze abanyarwanda benshi baregwa genocide ubu haje uyu muvandimwe kutubwira iki?
nawe ariko avuze ko yaje kunyungu ntabindi biriho.genocide niyacu abanyarwanda abanyamahanga nuguta igihe.
iyi nayo nintambwe, wenda umubano wakongera ukaba mwiza ubwo wa muvandimwe wa rukokoma avuyeho
ibi bintu kikwete biramurwaza umutwe tu!!!! Mahiga twishimiye uru ruzinduko kandi tuzahure umubano Kikwete yazambije wowe na Magufuli turabizeye
Abatanzaniya bazi byinshi ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda, kuko impaka zose mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha barazikurikiye, n’imanza zose z’abakoze jenoside na zo ziberayo, na dosiye zose z’ibyo bintu ni ho zikiri.
Harya buriya ni Kikwete wawuzambije? kuki tutareba impsnde zose ra? ahhhha, tujye dushyira mu gaciro kdi tuve muti “fanatisme”. unakurikiye ugasesengura neza ibyo uyu Minister yavuze n’ uburyo yashubije ibibazo harimo ubwenge cyane kdi rero afite na CV ifatika. Ese Mushikiwabo ko atamwakiriye?
Comments are closed.