Digiqole ad

Abahinzi b’ibinyampeke baracyazitiwe n’umusaruro muke no kubura ubuhunikiro

 Abahinzi b’ibinyampeke baracyazitiwe n’umusaruro muke no kubura ubuhunikiro

Abashoramari mu buhinzi bw’ibinyampeke mu Rwanda bari bateraniye mu nama bavuga ko hakiri ikibazo cy’umusaruro muke

Mu nama yateguwe n’Umuryango East African Grain Council uteza imbere iyongeragaciro ry’umusaruro w’ibinyampeke muri Africa y’Iburasirazuba, kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukuboza, abahinzi n’abashoramari muri ubu buhinzi bavuze ko hakiri inzitizi y’umusaruro ukiri muke n’uboneka hakaba hatari ubuhunikiro buhagije.

Abashoramari mu buhinzi bw'ibinyampeke mu Rwanda bari bateraniye mu nama bavuga ko hakiri ikibazo cy'umusaruro muke
Abashoramari mu buhinzi bw’ibinyampeke mu Rwanda bari bateraniye mu nama bavuga ko hakiri ikibazo cy’umusaruro muke

Iyi nama yari igamije guhuza abahinzi b’ibinyampeke n’abashoramari mu rwego rwo kumenyana no kubafasha kugirana imikoranire hagati yabo.

Abenshi mu bitabiriye iyi nama ni abahinga ibigori mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, basangiye amakuru ku nzitizi bahura nazo mu kazi ka buri munsi.

Zimwe mu nzitizi bahuriraho ni uko umusaruro w’ibigori ukiri muke ku buryo abenshi mu batunganya ifu y’akawunga bahura n’ikibazo. Abahinzi kandi bavuga ko ubuhunikiro bukiri bukeya, umusaruro wangirika ukaba mwinshi, cyangwa ugakoreshwa nabi byagera igihe ukenewe n’inganda ukabura bikazamura igiciro.

Rwasa Jean Pierre umuhinzi w’ibigori ndetse akanakora muri Bugesera Agri-Business Company Ltd, itunganya akawunga, avuga ko hari ikibazo cy’imyuzure itunguranye ahanini iterwa n’isuri ikangiza imyaka ikiri mu murima bigatera igihombo.

Avuga ko abahinzi b’ibigori babigize umwuga bakiri bakeya bityo agasaba ko hakorwa ubukangurambaga bwisumbuyeho kugira ngo umubare w’abahinga ibigori mu buryo bw’umwuga biyongere.

Eugene Rwibasira wo muri Komisiyo y’indorerezi za Sosiyete sivile mu Rwanda, yabwiye abo bahinzi ko mu Rwanda, mu rwego rwo guhuza n’ibindi bihugu hagiye kujyaho Inama y’Igihugu y’abahinga ibinyampeke, ibyo ngo bizafasha mu kugenzura ubuziranenge bw’ibinyampeke byoherezwa ku isoko.

Yavuze ko mu bihugu nka Uganda uru rwego rwagiyeho no muri Tanzania ngo byaratangiye, nirwo ruzajya rushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge no kugenzura ko imusaruro w’ibinyampeke ucuruzwa ku isoko wujuje ubuziranenge.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’ubuhunikiro budahagije, Rwibasira yavuze ko Leta igiye kuzubaka ubugera ku munani hirya no hino mu gihugu.

Charles Munyaneza, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye abo bahinzi n’abashoramari kumva ko aribo bazazamura ubuhinzi bukagera ku rwego rwifuzwa.

Ati “Twe nka Leta dushyiraho gahunda z’ubuhinzi ariko ibyo guhuza abahinzi n’abacuruzi nimwe bafatanyabikorwa mu bikora. Mushyireho gahunda ihamye kugira ngo umuhinzi agire inyungu mu buhinzi bwe.”

Munyaneza yavuze ko intego ya Leta ari ugushaka isoko ryo hanze ibyo ngo bikazagerwaho ari uko abahinzi bishyize hamwe mu makoperative bakongera umusaruro, kandi kubaha amafaranga y’umusaruro wabo bikoroha kuko niyo ngo aba akenewe.

Kwizera Aime umukozi wa EAGC, yakanguriye abahinzi b’ibinyampeke kwitabira kujya muri uyu muryango.

Yavuze ko inyungu irimo ari ukubasha kugira ijambo rimwe ku kintu runaka bakeneyeho ubuvugizi. Kubahuza n’isoko ryo hanze y’u Rwanda, no kubahuza ubwabo mu nama bakabasha gusangira amakuru no kumenya aho umwe yakura ibihingwa runaka akeneye kuri bagenzi be.

Indi ngo kwinjira muri EAGC bifasha ko abacuruzi b’ibinyampeke mu Rwanda bakoroherezwa ku bipimo runaka by’ubuziranenge mu bindi bihugu by’Africa y’Iburasirazuba binyuze mu buvugizi bwa EAGC.

EAGC ni umuryango uharanira ko umusaruro w’ibinyampeke wongererwa agaciro ku isoko, washingiwe muri Kenya 2006 ugera mu Rwanda mu 2011, ufite abanyamuryango 11 gusa, abahinzi bakaba basabwa kuwitabira kugira ngo bahuze imbaraga.

Munyaneza Charles watangije iyi nama yasabye abahinzi n'abashoramari kumva ko aribo bazazamura ubuhinzi
Munyaneza Charles watangije iyi nama yasabye abahinzi n’abashoramari kumva ko aribo bazazamura ubuhinzi
Eugene Rwibasira wo muri RDO asobanurira abahinzi n'abashoramari gahunda iriho yo kubashyira mu rwego rubagenga
Eugene Rwibasira wo muri RDO asobanurira abahinzi n’abashoramari gahunda iriho yo kubashyira mu rwego rubagenga

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish