Digiqole ad

Abikorera muri EAC barasaba ko indangamuntu iba icyangombwa cy’inzira hose

 Abikorera muri EAC barasaba ko indangamuntu iba icyangombwa cy’inzira hose

Ibihugu bitatu bya EAC nibyo byonyine byemera indangamuntu nk’icyangombwa cy’inzira ku baturage

Umuryango ubumbiye hamwe abakoresha mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba, (East African Employers Organisation (EAEO), n’Ihuriro ry’abacuruzi muri uyu muryango (East African Trade Union Confederation, EATUC), barasaba ko ibihugu bya EAC byashyira mu bukorwa amategeko yoroshya urujya n’uruza kandi mu ngendo z’abenegihugu mu bihugu hose hagakoreshwa indangamuntu.

Ibihugu bitatu bya EAC nibyo byonyine byemera indangamuntu nk'icyangombwa cy'inzira ku baturage
Ibihugu bitatu bya EAC nibyo byonyine byemera indangamuntu nk’icyangombwa cy’inzira ku baturage

Ubu busabe bwabo babugejeje imbere ya Komisiyo y’abadepite bo mu Nteko y’uyu muryango EALA, bavuga ko ibihugu bitatu byo mu muhora wa Ruguru (U Rwanda, Uganda na Kenya) aribyo byonyine byemerera abaturage babyo kujya muri kimwe bava mu kindi bakoresheje indangamuntu gusa.

Rosemary N.SSenabulya Chairperson w’umuryango EAEO, ageza ku badepite ba EALA inyandiko isobanura ibyo basaba, yavuze ko bifuza ko inzitizi zose zikibangamira ubucuruzi muri EAC zikwiye kuvaho.

Ati “Turashaka ko amafaranga acibwa abagiye gukora ubucuruzi mu kindi gihugu avaho, kandi kugenda muri kimwe mu bihugu uvuye mu kindi hagakoreshwa indangamuntu aho gukoresha Passport.”

Mu nyandiko ikubiyemo ibyo iyi miryango ibiri, EAEO ugizwe na kampanyi (companies) z’ubucuruzi 8500 na Associations zisaga 100 zikora ubucuruzi mu bihugu bitanu bya EAC ndetse na EATUC igizwe nabikorera bagera kuri miliyoni 2,5 bo muri uyu muryango, basaba ko ibikubiye mu ngingo ya 10 y’amategeko ajyanye no koroshya ubucuruzi muri EAC byakubahirizwa.

Bimwe mu byo basaba, harimo ko urupapuro rwemerera umuntu gukorera mu gihugu rukava ku mezi atatu rukajya rutangwa nyuma y’iminsi 30, kandi hagashyirwaho uburyo bumwe bwo kurutanga mu bihugu byose bigize uyu muryango.

Abikorera muri EAC basaba ko bimwe mu bisabwa bitari ngombwa nko kumenya amafaranga umuntu yinjiza ku mwaka kugira ngo abone icyangombwa cyo gukorera mu gihugu runaka bikwiye kuvaho kuko ngo binyuranyije n’amategeko yo kwishyira hamwe agenga uyu muryango.

Basaba kandi ko inyandiko zose zikubiyemo amasezerano ajyanye no gukorera ubucuruzi muri ibi bihugu yashyirwa mu ndimi za buri gihugu zumvwa n’abaturage benshi kugira ngo barusheho kubisobanukirwa.

Bamwe mu badepite bagize icyo bavuga kuri ubu busabe, umwe yagaragaje ko hakiri inzitizi mu gusinya amategeko icyarimwe mu bihugu bigize EAC, ahanini ngo bitewe n’ubushake bukeya bw’ababishinzwe muri buri gihugu.

Amb Valentine Rugwabiza, Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe Umuryango wa EAC wakurikiranye ubusabe bw’iyi miryango, yavuze ko mu Rwanda bagerageza gukurikiza amategeko akubiye mu masezerano y’umuryango wa EAC, by’umwihariko ajyanye no koroshya ubucuruzi.

Yijeje aba bikorera muri ibi bihugu kugeza ubusabe bwabo mu zindi nzego bireba kugira ngo zigire icyo zibikoraho.

Dr Odette Nyiramilimo ni we wari ukuriye Komite y'abadepite ba EALA bakiriye ubu busabe
Dr Odette Nyiramilimo ni we wari ukuriye Komite y’abadepite ba EALA bakiriye ubu busabe
Amb Valentine Rugwabiza Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Umuryango wa EAC mu Rwanda
Amb Valentine Rugwabiza Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa EAC mu Rwanda

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish