Digiqole ad

Mushikiwabo yaganiriye na Mahiga wa Tanzania ku mibanire y’ibihugu byabo

 Mushikiwabo yaganiriye na Mahiga wa Tanzania ku mibanire y’ibihugu byabo

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, kuri uyu wa kane Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Augustine Mahiga yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Louise Mushikiwabo baganira ku kunoza imibanire y’ibihugu byombi nk’uko bivugwa n’intagazo basohoye nyuma y’ibi biganiro.

Augustine Mahiga na Louise Mushikiwabo bagiranye ibiganiro ku mibanire y'ibihugu byombi
Augustine Mahiga na Louise Mushikiwabo bagiranye ibiganiro ku mibanire y’ibihugu byombi

Mu nama yahuje aba ba Minisitiri n’abo bari kumwe, Minisitiri Louise Mushikiwabo yari kumwe na bamwe mu bayobozi barimo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Mme Valentine Rugwabiza, Lt Gen Karenzi Karake umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu Rwanda hari kandi n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita.

Ba Minisitiri bombi bavuze ko bishimiye kuzamura kurushaho imibanire igamije inyungu z’abatuye ibihugu by’u Rwanda na Tanzania.

Bavuze ko bifuza kurushaho gushyira imbaraga hamwe mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere byose bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abatuye aka karere nk’uko bivugwa mu itangazo basohoye.

Augustine Mahiga n’abo bazanye hamwe n’uruhande rw’u Rwanda baganiriye kandi ku ngingo zireba amahoro n’umutekano mu karere.

Mbere y’iyi nama Augustine Mahiga akaba yari yabanje kubonana na bamwe mu bikorera ubucuruzi butandukanye n’abayobozi.

Kuri uyu mugoroba kandi uyu Minisitiri ku ruhande rwa Tanzania akaba yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Hashize iminsi umubano w’u Rwanda na Tanzania wongeye kuzahuka nyuma y’igitotsi cyari cyawujemo kuva mu 2013.

Usibye Minisitiri Louise Mushikiwabo wasuye Tanzania mu Ukuboza 2015 akanakirwa na Perezida mushya John Pombe Magufuli na tariki 24 na 25 Mutarama 2016 Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda James Musoni yari muri Tanzania guhura na mugenzi we Prof. Makame M. Mbarawa wa Tanzania.

Aba bombi baganiriye ku bibazo bihari n’uko bakwihutisha umushinga wa gari ya moshi wa Dar es Salaam – Isaka – Kigali/Keza – Gitega – Musongati, banaganira ku bindi bikorwa ibihugu byombi byafatanya mu koroshya ubwikorezi.

Inama yahuje impande zombi kuri uyu wa kane
Inama yahuje impande zombi kuri uyu wa kane
Ku ruhande rw'u Rwanda
Ku ruhande rw’u Rwanda
Mahiga n'intumwa yari ayoboye
Mahiga n’intumwa yari ayoboye

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko ibi ni ibiki? None se paul kagame yakiriye uyu mumisitiri wa muri Tanzaniya kandi ari muri Amerika? Aha! Harahagazwe!

    • Urahagazwe wowe ahubwo!
      Perezida Kagame aho ari uba uhazi buri gihe rero!?

Comments are closed.

en_USEnglish