Digiqole ad

Perezida Yayi Boni wa Benin yangiwe kujya i Burundi kuko atateguje

 Perezida Yayi Boni wa Benin yangiwe kujya i Burundi kuko atateguje

Perezida wa Benin Thomas Boni Yayi

Kuri uyu wa mbere nibwo Perezida Thomas Boni Yayi wa Benin yari kwerekeza mu Burundi. Uru ruzinduko rwe yari yarusabwe na Perezidante wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, kugira ngo agire icyo yafasha mu bibazo biri mu Burundi kuko ngo avuga igifaransa kandi asanzwe ahuriye na Perezida Nkurunziza ku kuba bombi ari abavugabutumwa.

Perezida wa Benin Thomas Boni Yayi
Perezida wa Benin Thomas Boni Yayi

Radio ya Abafaransa (RFI), ivuga ko uruhande rwa Perezida Pierre Nkurunziza rwavuze ko uruzinduko rw’umukuru w’igihugu mu kindi gihugu rudategurwa mu gihe cy’amasaha macye, ko bityo u Burundi butari bwakire Perezida Boni.

Umwe mu bantu bo hafi ya Perezida Nkurunziza utashatse ko atangazwa yatangarije RFI ko u Burundi butashimishijwe n’uburyo uru rugendo rwamenyekanye kandi ngo rwari mu buryo bwa hutihuti.

Undi muntu wo mu kanama k’umutekano ka Africa yunze Ubumwe, yavuze ko u Burundi bwaba butashimishijwe n’uko urwo rugendo rwamenyekanye.

Igihugu cya Uganda nicyo cyagenwe n’ibihugu byo mu karere ngo buhuze impande zishyamiranye mu Burundi, ariko kugeza ubu ibiganiro ntacyo byagezeho.

Umwe mu badipolomate ba Benin, yavuze ko “Urugendo rwa Perezida Boni Yayi rutari umwihariko ku bindi bikorwa biriho byo guhuza abarundi, ahubwo yabisabwe na Nkosazana Dlamini-Zuma kugira ngo yuzuze akazi katangiye.”

Uru ruzinduko rwa Boni Yayi nta gihe cyashyizweho ruzabera nubwo abo ku ruhande rwe bifuza ko rwaba mu gihe cya vuba.

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi Willy Nyamitwe yabwiye JeuneAfrique ko nta nyandiko isaba urugendo rwa Perezida Boni Yayi u Burundi bwabonye.

Yavuze ko mu minsi yashize Perezida Yayi yari yasabye ko indege ye yafata akaruhuko ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, ariko ngo iyo ndege ntiyahageze kandi yari yabyemerewe.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Nkurunziza abayitinyirako bamurasa intambara igatangira

  • iyi nkuru nibyendagusesta .

  • uko babigezeko kwa ghadafi nuko bamushinguye yarabvihweje, yitonde agapfa kaburiwe niki? yokwigumira mu bunyegero

  • Nkurunziza ntazagwe mu mutego Habyarimana yaguyemo.Ese ubundi kuki Kagame we atajya mu nama zabereye South Africa.

  • Ariko Willy Nyamitwe ni nyamitwe kweli, uziko abeshya no mu bintu umwana atabeshyamo kweli!? ngaho ngo “mu Burundi nta bantu bapfa umutekano ni wose”, ubundi ati”Nta murundi n’umwe wahunze igihugu” nanone ati “nta nyandiko isaba urugendo rwa Perezida Boni Yayi u Burundi bwabonye” ibintu isi yose yamenye, Nyamitwe niwe utarabimenye, n’umunyamitwe kabisa!

  • Mu byerekeye amahame n’imigenzo bigenga imibano mpuzamahanga, ntabwo umuyobozi w’igihugu runaka ashobora kuza mu kindi gihugu kureba umuyobozi wacyo ataramuteguje, ibyo ntabwo bibaho.

    Tugomba kumenya ko buri gihugu cyigenga gifite uburyo cyubahiriza ayo mahame n’imigenzo.

    Ibyo gusuzugurana ukabona hari ibihugu bimwe bisuzugura ibindi cyangwa abakuru b’ibihugu bamwe basuzugura abandi ntabwo bikwiye guhabwa umwanya mu gihe tugezemo.

    Umukuru w’igihugu icyo aricyo cyose aba afite gahunda y’akazi na gahunda y’ubuzima bwe busanzwe aba akwiye kubahiriza, kandi nta wundi ufite uburenganzira bwo kuyivogeera.

    Ku bijyanye na gahunda y’akazi umuntu wese wifuza ko abonana n’umukuru w’igihugu runaka, kabone n’iyo yaba nawe ari umukuru w’ikindi gihugu,agomba kuba yarabisabye mbere kandi akabyemererwa. Ashobora kubisaba mu magambo cyangwa mu nyandiko. Ariko rwose ntabwo byemewe na busa ko umuntu apfa kuza gutyo gusa ngo arashaka kubonana n’umukuru w’igihugu amutunguye.Uwaramuka abikoze gutyo haba harimo agasuzuguro.

  • Ariko ngirango yacyekaga ko igihugu cy’uburundi ari kwa ditoreye umukuru w’igihugu se atungura ikindi gihugu kuriya emwe arabanza agasaba akemererwa cg agahakana none we ntiyanasabye. ahubwo iyo uburundi bumwemerera bwari kuba ari amahano rwose. ese mu Rwanda cyangwa muri Bennin bo babyemera niba ari babyemera natwe turacyafite amasomo kubijyanye na politics

Comments are closed.

en_USEnglish