Digiqole ad

Tanzania: Uwari ushinzwe irangamuntu na we yirukanywe ku kazi na Perezida

 Tanzania: Uwari ushinzwe irangamuntu na we yirukanywe ku kazi na Perezida

Dr John Pombe Magufuli yiyemeje kurandura ruswa no guhangana n’abakoresha nabi imari ya Leta

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yirukanye umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe irangamuntu (NIDA), Dickson Maimu azira akayabo ka miliyari zisaga 179 z’Amashilingi ya Tanzania angana na miliyoni 82.3 z’Amadolari yagiye mu gukoresha indangamuntu.

Dr John Pombe Magufuli yiyemeje kurandura ruswa no guhangana n'abakoresha nabi imari ya Leta
Dr John Pombe Magufuli yiyemeje kurandura ruswa no guhangana n’abakoresha nabi imari ya Leta

Perezida Magufuli yanirukanye abandi bayobozi bane bakuru ba NIDA, barimo ushinzwe ICT, Joseph Makani, umuyobozi mukuru ushinzwe amasoko, Rahel Mapande, ushinzwe amategeko Sabrina Nyoni, ndetse n’umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, George Ntalima.

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko ibigo bishinzwe gushyiraho amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta (PPRA), ibiro bishinzwe gukumira no kurwanya ruswa (PCCB) ndetse n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta (CAG) bari gukora iperereza ry’ukuntu ayo mafaranga yakoreshejwe.

Umunyamabanga muri perezidansi, Ombeni Sefue, yabwiye itangazamakuru ku ngoro y’umukuru w’igihugu, ko Perezida yakiriye ibirego bivuga ko itangwa ry’indangamuntu riri kugenda biguruntege kandi bikaba bitumvikana n’amafaranga yagiye kuri iki gikorwa.

Ombeni ati “Perezida yasabye ibigo twavuze haruguru gukora iperereza ku masoko yose yatanzwe na NIDA hakarebwa agaciro k’amafaranga yasohotse n’indangamuntu zimaze gutangwa hakamenyekana niba nta kibazo cya ruswa cyabayeho.”

Yongeyeho ko abayobozi birukanwe bagomba guhita basimbuzwa vuba bishoboka.

Iki ni kimwe mu byo Perezida Magufuli yari aherutse kwirukana umuyobozi w’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, kuva yajya ku butegetsi, yirukanye abayobozi batari bacye b’ibigo bya Leta harimo n’iw’Icyambu cya Dar es Salaam mu rwego rw’urugamba yiyemeje rwo kurwanya ruswa.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish