Tags : #Burundi

Burundi, Rwanda & DRCongo: Abaturiye imipaka ngo hakenewe ibiganiro mu

Abaturage baturiye imipaka y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,u Burundi n’u Rwanda basanzwe bakorera ingendo muri ibi bihugu, bavuga ko umutekano muke ugaragara mu bihugu bimwe na bimwe byo mu karere ugirwamo uruhare na bamwe mu bayobozi baba bashaka kwikubira, bagasaba ko hajya habaho ibiganiro kugira ngo aka karere […]Irambuye

Dar es Salaam bageze kuki? Nkurunziza na Kiir ntibaje…Bazivamo yarahiye

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania iyobowe na Perezida Magufuli byari byitezwe ko yiga ku bibazo by’i Burundi na Sudan y’Epfo yari kwakirwa ku mugaragaro nk’umunyamuryango mushya. Abayobozi b’ibi bihugu byombi bari batumiwe ntibaje, batumye. Ba Perezida John Pombe Magufuli, Yoweri Museveni, Paul Kagame na […]Irambuye

Abarokokeye mu Gatumba barasaba ko Agathon Rwasa aryozwa ubwicanyi bamushinja

*Bavuga ko UN yagize uruhare ruziguye muri ubu bwicanyi, ko ari na yo ikomeje gukingira ikibaba *Barasaba ko Depite Agathon Rwansa afatwa akaryozwa uruhare bamuvugaho… Mu muhango wo kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge bo mu Gatumba, I Burundi, abafite ababo babuguyemo n’ababurokotse, bavuga ko ababiciye bakomeje kwidegemba bityo ko bafatwa bakabiryozwa by’umwihariko Depite Agaton Rwasa wanahawe […]Irambuye

Burundi: Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Mpimba n’umwungirije barafunzwe

*Yafashwe kubera umuntu watorotse gereza ashinjwa kwinjiza intwaro mu Burundi ngo azikuye mu Rwanda Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Mpimba byatangiye kuvugwa ko yatawe muri yombi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, bamwe bemeza ko yafashwe ku wagatanu nijoro, abandi bakavuga ko yafashwe kuwa gatandatu mu gitondo. Byavugwaga ko Gregoire Nimpagaritse yajyanywe mu buroko bw’inzego zishinzwe […]Irambuye

EALA igiye kuganira n’u Burundi ku guhagarika ubwicanyi

Kuri uyu wa mbere Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’Ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) Daniel Kidega yakiriwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza baganiriye cyane icyakorwa mu kumenyekanisha umuryango wa EAC mu baturage, no ku mutekano muke uri mu bihugu nk’u Burundi na Sudan y’Epfo, Kidega yamubwiye ko EALA iteganya kuganira na Leta y’u […]Irambuye

Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u

Bamwe mu baturage i Burundi basubiye mu mihanda kuri uyu wa gatandatu baririmba kandi bitwaje ibyapa biriho amagambo yo kwamagana Ubufaransa, u Rwanda, ubu noneho na Huma Rights Watch. Kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa munani i Burundi  bahimbaza umunsi mukuru wahariwe amakomine aho na Perezida Nkurunziza yagejeje ihambo ku barundi, mu byo yababwiye harimo […]Irambuye

MVP w’i Burundi yasinyiye Rayon ariko ashobora kutagaruka mu Rwanda

Rayon sports yasinyishije imbanzirizamasezerano umukinnyi wo hagati wa Vital’O FC, Shasir Nahimana. Ariko nkuko amakuru agera ku Umuseke abyemeza, uyu musore ashobora kutagaruka mu Rwanda. Vital’O yemeza ko hari amakipe abiri yo mu Rwanda amushaka. Tariki 24 Nyakanga 2016, nibwo Rayon sports yumvikanye n’umurundi ukina hagati mu ikipe y’igihugu Intamba mu rugamba, Shasir Nahimana ukinira […]Irambuye

en_USEnglish