Digiqole ad

Burundi, Rwanda & DRCongo: Abaturiye imipaka ngo hakenewe ibiganiro mu karere

 Burundi, Rwanda & DRCongo: Abaturiye imipaka ngo hakenewe ibiganiro mu karere

Abaturiye imipaka n’abavuga rikijyana mu Burundi, DRC n’u Rwanda ngo hakenewe ibiganiro

Abaturage baturiye imipaka y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,u Burundi n’u Rwanda basanzwe bakorera ingendo muri ibi bihugu, bavuga ko umutekano muke ugaragara mu bihugu bimwe na bimwe byo mu karere ugirwamo uruhare na bamwe mu bayobozi baba bashaka kwikubira, bagasaba ko hajya habaho ibiganiro kugira ngo aka karere kabone amahoro arambye.

Abaturiye imipaka n'abavuga rikijyana mu Burundi, DRC n'u Rwanda ngo hakenewe ibiganiro
Abaturiye imipaka n’abavuga rikijyana mu Burundi, DRC n’u Rwanda ngo hakenewe ibiganiro

Mu biganiro byateguwe na Never Again Rwanda, byahurijwemo abaturiye imipaka ihuza u Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abavuga rikijyana muri ibi bihugu kugira ngo bigire hamwe uko amahoro arambye mu karere yasugira.

Hakunze kumvikana ihohoterwa rikorerwa bamwe mu batuye muri ibi bihugu baba bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi cyangwa guhaha mu masoko y’ibi bihugu by’ibituranyi, bamwe bakavuga ko bakwa ruswa abandi bagahoterwa mu bundi buryo.

Aba baturage barimo n’abavuga rikumvikana bahurijwe hamwe kugira ngo batange ibitekerezo by’uko ibi bikorwa byaranduka, ntibariye indimi ubwo bageraga ku mpamvu babona itera ibi bikorwa, aho bavuze ko bamwe mu bayobozi bo muri ibi bihugu baba bashaka kwikubira no kwambura abaturage.

Bavuga ko ibi biri mu bidindiza bamwe mu batuye mu karere kuko imibereho yabo iba ititaweho ahubwo aba bayobozi bagashyira imbere inyungu zabo bwite.

Reginas Ndayiragije waje aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko habayeho ibiganiro nk’ibi nta bikorwa byo guhohotera bamwe mu batuye ibi bihugu byakongera kumvikana.

Ati “ Gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’abanyagihugu,  gushaka iterambere ryabo kandi birashoboka kubera ko urugero rwa hafi ni uko ubu twaje mu Rwanda turi Abarundi n’Abakongomani tukaganira tugahahirana, amahoro arashoboka.”

Umunyarwandakazi, Mukangarambe Dorothee  ucuruza amata yambukiranya imipaka, ntanyuranya na mugenzi we w’I Burundi, avuga ko nyuma y’aho batangiriye kugaragaza imbogamizi bahura nazo mu bikorwa byabo, hari impinduka zabayeho.

Ati ” Ihohoterwa ryari ryinshi, twaramburwaga ariko ubu byaragabanutse kubera ibiganiro n’ubumwe twagiye dufashwa tukagira inzego ziduhagarariye twagiye duhuzwa aho tugeze ubu muri Congo twacuruza si nka mbere, byose tubikesha ubuyobozi bwiza.”

Never Again Rwanda nk’umuryango washinzwe n’urubyiruko nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi, bavuga ko batazongera kwemera ko bakoreshwa nk’ibikoresho byo kubangamira abandi.

Immaculee Mukankubito ushinzwe ibikorwa mu muryango wa Never Again Rwanda, avuga ko bahitamo gukorana n’urubyiruko kuko ari bo bafite ubushobozi bwo kubaka mu gihe bakoreshejwe neza cyangwa bagasenya mu gihe bayobejwe.

Avuga ko ari yo mpamvu bifuza ko urubyiruko rugira uruhare mu kubaka umuco w’amahoro mu bihugu byo mu biyaga bigari bityo kubahuriza hamwe nk’uku bizafasha, gusa akavuga ko hakiri urugendo ariko ko bizagerwaho kuko hari ubushake.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abaturutse muri DRC 16, Abarundi Batatu, n’Abanyarwanda basaga 70 bagaragaje ko amahoro ashoboka mu karere mu gihe buri muturage utuye aka karere yabigiramo uruhare by’umwihariko uruhare rw’ubuyobozi rukaza ku isonga.

Umuyobozi w'ingabo mukarere ka Rusizi na Nyamasheke General V Gatama yibukije abaturage ko bagomba kugira uruhare mu mutekano wabo
Umuyobozi w’ingabo mukarere ka Rusizi na Nyamasheke General V Gatama yibukije abaturage ko bagomba kugira uruhare mu mutekano wabo
Umuyobozi w'akarere ka Rusizi Harerimana Fréderic yasabye aba baturiye Imipaka guhuza bagatahiriza umugozi umwe
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Fréderic yasabye aba baturiye Imipaka guhuza bagatahiriza umugozi umwe
Immacule wo muri Never again Rwanda avuga ko guhuriza hamwe abaturiye imipaka bigaragaza igikenewe kugira amahoro arambye aboneke
Immacule wo muri Never again Rwanda avuga ko guhuriza hamwe abaturiye imipaka bigaragaza igikenewe kugira amahoro arambye aboneke
Urubyiruko rwa Mwangi pour La paix rurifuza ko abatuye mu karere batahiriza umugozi umwe
Urubyiruko rwa Mwangi pour La paix rurifuza ko abatuye mu karere batahiriza umugozi umwe

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish