Digiqole ad

Burundi: Umugore ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yajyanywe n’inzego z’ubutasi

 Burundi: Umugore ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yajyanywe n’inzego z’ubutasi

Claudine Umutesi, ufite abana batatu yafashwe na Police mu Burundi mu mukwabu bakoze iwe ku wa gatanu mu gitondo mu gace ka Mutakura mu Majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura), nk’uko SOS Media Burundi yabibwiwe n’abo mu muryango we.

Umutesi wafashwe na Polisi y'u Burundi bivugwa ko nta mpamvu z'uko yafashwe zagaragajwe
Umutesi ngo nta mpamvu z’uko yafashwe zagaragajwe

Yaje kujyanwa mu buroko bw’ahitwa Cibitoke nyuma yoherezwa mu nzego zishinzwe ubutasi z’u Burundi SNR ku wa gatandatu mu mujyi wa Bujumbura.

Umutesi w’imyaka 39, afite ubwenegihugu bw’u Burundi n’ubw’u Rwanda.

Muri Gicurasi 2015, yari yahungiye mu Rwanda.

Nyuma yaje gusubira mu Burundi kugira ngo akomeze gukurikirana imitungo ye nk’uko abo mu muryango we babivuga.

Nta mpamvu y’uko yatawe muri yombi yatangajwe, gusa harakekwa ko yaba ngo yafashwe n’inzego z’umutekano kubera ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umwe mu bo mu muryango we wabonye afatwa yagize ati “Nyuma yo kwerekana ibyangombwa bye ku bapolisi, yahise afatwa. Nta bisobanuro batanze, kandi nta kintu kidasanzwe bamusanganye.”

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Nyamuneka umuntu wese uzi ko ari muburundi kandi afite inkomoko murwanda arebe uko avayo vuba na bwangu, sinzi impamvu abantu bakomeza kuguma hariya, imitungo urapfa ukayisiga kandi byose nubusa gusa.

  • KANUMA uvuze ukuri rwose kuki abantu baziko batishimiwe nuburundi batavayo??? hamaze gupfa abantu benshi sinzi impamvu mugikomeje kuba mugihugu kirimo ibibazo nubwicanyi

  • Aka karengane kazarangira gute koko.

  • Ntabwo rwose byoroshye na busa. Abantu bakiza amagara ariko kandi ibihugu byacu bishakire umuti izi ntambara, amahoro ahinde

    • shahu winsetsa babishakire umutise ko wagirango uburundi bwasaranye u Rwanda ibyo bukora ubona ari buzimako byarangiye ntazi Imana izaburokora aho izaturuka

  • Barakorayo iki ? Ahubwo ntibazi kubica

    • Ayo magambo uyafate mu mutwe. Maze mubuzima bwawe maze umuvumo uzayakwibutse ukiri muzima kw’isi !

  • NDAGIJIMANA Protogene ni umwe mu banyeshuri 4 baherutse gufatwa n’igipolisi cy’u Burundi, aho bigaga, kugeza ubu bivugwako baba barishwe. TWESE ABANYARWANDA TWAMAGANYE BYIMAZEYO IHOHOTERWA RIRI GUKORERWA ABANYARWANDA MU GIHUGU CY’UBURUNDI. Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda batawe muri yombi n’ubutasi bw’Uburundi
    Yanditswe: 01/08/2016 16:20:05mu: AmakuruNta gitekerezo

    Abanyeshuri 4 bafashwe kuwa 26 Nyakanga 2016, bakaba bazwi ku mazina ya Protais Ndagijimana, Joseph Hitimana, Matthias Mbarushimana n’undi witwa Joachim. Abatangabuhamya babonye itabwa muri yombi ry’aba basore bemeza ko uwari ugambiriwe ari umunyeshuri wo muri kaminuza ya Ngozi ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda.

    Aba batangabuhamya batangaje ko aba basore bafashwe ubwo batahaga mu gace basanzwe batuyemo ka Rubuye gahereye muri Ngozi. Bakomeza bavuga ko Bafashwe bagatwarwa mu modoka y’ibiro bishinzwe ubutasi bikavugwa ko umwe muri bo ari we washakishwaga n’ibiro bishinzwe ubutasi.

    Aba banyeshuri bane bafashwe bakomoka mu Rwanda, mu buzima busanzwe bakaba bakora mu nzu icuruza ibiryo izwi ku izina rya “Goshen” iherereye mu mugi wa Ngozi ari n’aho bafatiwe.

    Abaturage bo mu mugi wa Ngozi bavugako batewe impungenge n’iri fatwa kuko bashobora kugirirwa nabi bazira igihugu bakomokamo cy’u Rwanda nkuko inkuru ya RPA ibitangaza.

    Aba baturage kandi bavuga ko batishimiye uburyo iyo nzu y’abo basore icuruza ibiryo yafunzwemo, bakavuga ko ari uburyo bwo kubacecekesha babaziza ko ari abanyarwanda; ko ndetse ari n’uburyo bwo gushaka kubirukana mu gihugu.

    Polisi y’iki gihugu yemeza amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba banyarwanda bane, ikavuga ko bafashwe ku bw’impamvu z’iperereza rikomeje gukorwa muri iki gihugu ku bacengezi bakomoka mu Burundi n’abandi bakomoka mu Rwanda bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Burundi.
    Image may contain: 1 person , people smiling

  • Banyarwanda nimuhunge iyo Gihenomu ngo ni u Burundi batarabamara!

  • Kugeza ubu sindumva impamvu ituma Abanyarwanda bafata gahunda yo kujya mu Burundi kandi bazi ko banzwe cyane byo kwicwa!!!!!!!!

    • Si uko se? Si aho bakwanze gusa kandi, ni ahantu hose hari intambara ugomba kuhirinda. Ngo bajya gucuruza I Burundi? Ngo za minibus zitwarayo abantu kandi hari urwikekwe hagati y’ibihugu byombi. Nimwitonde nyabuneka!

  • Mumeye ko uburundi buri gushaka kwiyenza guza nkurunziza amenye ko igihe cye kigeze kandi hari bari tuzahagura kuko nubundi sahabo kuko nigice cyurwanda, ndasaba urubyiruko rwose rwo muRwanda ko igihe kirageze kandi tuzatsinda

  • ariko se mwabijuju mwe amategeko aberaho iki!!ngo afise ubwene gihugu bubiri !!numurundikazi yafashe nabandi bene wabo!!kandi ari iwabo bazareba niba afite amakosa ahanwe !niba ntamakosa arekurwe !!nikihe gihugu abashizwe umutekano badakora akazi kabo!!muri Amerika abapolisi bafata nabagore iyo hari icyo babona babakurikiranaho.niba ari umwere aza rekurwa.ni ba afite ibyaha azahanwa!!ubwene gihugu nicyaha biratandukanye njiji mwe.

    • @Rugendo, abo mwafashe bari he?

    • sha mba ngushubije ariko nsanze gusubiza umuntu nkawe ari ugupfusha ubusa igihe cyanjye komeza wiyesure utukana ukagirango ibitutsi haricyo bitwara umuntu?No sir.hanyuma se ko abo bapolisi ba Amerika iyo bafashe umuntu uwariwe wese mbere yo kumujyana bamubwira icyo afatiwe aho mu Burundi niko bigenda? ahubwo mbabajwe ko uriya mubyeyi azapfa ubwa Bihozagara.

      • Kayiranga,

        Kiliya kijuju si ngombwa kugisubiza niba kitazi uko abakoze nka shebuja nkurumbi byabagendekeye. Niyihangane azasubizwa udakomye

  • Ariko ndacyibaza umubare w’abanyarda leta yacu itegerejeko bicarbonate ;bahohoterwa check bafungwa kugirango igire icyo ibikoraho kigaragara.birakabije,iyo kwihangana birenze bigaragaza ubwoba cg u r woke we. Nihagire igikorwa turambiwe kilowatt twumva ko abanyarda bicwa nkaho nta kivugira bafite

Comments are closed.

en_USEnglish