Digiqole ad

Abarokokeye mu Gatumba barasaba ko Agathon Rwasa aryozwa ubwicanyi bamushinja

 Abarokokeye mu Gatumba barasaba ko Agathon Rwasa aryozwa ubwicanyi bamushinja

*Bavuga ko UN yagize uruhare ruziguye muri ubu bwicanyi, ko ari na yo ikomeje gukingira ikibaba
*Barasaba ko Depite Agathon Rwansa afatwa akaryozwa uruhare bamuvugaho…

Mu muhango wo kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge bo mu Gatumba, I Burundi, abafite ababo babuguyemo n’ababurokotse, bavuga ko ababiciye bakomeje kwidegemba bityo ko bafatwa bakabiryozwa by’umwihariko Depite Agaton Rwasa wanahawe umwanya muri Leta y’u Burundi. Batunga agatoki UN gukomeza kubakingira ikibaba kuko yanabatereranye.

Batunga agatoki LONI, bakayisaba gufata iya mbere kugira ngo ababahekuye babihanirwe
Batunga agatoki LONI, bakayisaba gufata iya mbere kugira ngo ababahekuye babihanirwe

Iki gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Muhanga no mu bice bitandukanye by’igihugu n’ahandi ku isi haba imiryango y’Abanyamurenge, cyari gifite Insanganyamatsiko igaruka kuri umwe mu bo bashyira imbere kugira uruhare rukomeye mu kubahekura.

iyi nsanganyamatisiko yagiraga iti ‘Abanyamurenge turasaba ubutabera, abicanyi babiryozwe. Urugero: Agathon Rwasa mu Gatumba.’

Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 12, aho imiryango y’Abanyamurenge baterana bakazirikana inzirakarenga ziciwe mu Gatumba kuva ku itariki ya 13 Kanama 2004.

Abarokotse n’abasigiwe ibikomere n’ubu bwicanyi bwahitanye abantu 166 bukanasigira ubumuga abandi 180, bavuga ko ibikomere bikiri bibisi kuko imyaka 12 yihiritse nta n’umwe wagize uruhare muri ubu bwicanyi urabihanirwa.

Bavuga ko ibi bibatera intimba ndetse ko bibabuza gutera imbere, bagasaba ko abagize uruhare muri ubu bwicanyi bagezwa imbere y’ubutabera.

Aba banyamurenge batunga agatoki Umuryango w’Abibumbye kugira uruhare ruziguye muri ubu bwicanyi bwatwaye ababo, bawusaba gufata iya mbere kugira ngo ubu butabera bifuza butangwe.

Muri uyu muhango waberaga I Muhanga, Nkundimana Sayigenza  Alfred  uhagarariye imiryango y’ababuze ababo, batujwe mu karere ka Ruhango, yagarutse kuri uru uruhare rwa UN, akavuga ko ikosa ryakozwe n’uyu muryango ari ugutuza impunzi hafi y’igihugu zaturutsemo.

Ati “ Kugeza ubu Ntacyirakorwa, iperereza ryarakozwe, abakoze ibyaha barabyiyemerera, bagororerwa  na za leta zabo ubu ni abayobozi nk’Agathon Rwasa ari mu nteko ishingamategeko.”

Nkundimana avuga ko nk’umuryango w’Abibumbye usanzwe uzi amategeko mpuzamahanga n’ay’ubuhunzi utari ukwiye gukora ikosa ryo gutuza izi mpunzi muri Kilometero imwe uvuye mu gihugu bari bahunze.

Ati “ UN uruhare rwayo rwa mbere ni ukubashyira mu kilometero kimwe uvuye mu gihugu bari bahunze, urwa kabiri ni ukutabarindira umutekano kugeza ubwo bishwe kandi bari barabibwiwe, urwa gatatu ni uko raporo bakoze bayishyize mu kabati ndetse no kudakurikirana ababikoze.”

Avuga kandi ko HCR yari izi ibizaba kuko iyo nkambi yari irimo impunzi z’amoko menshi ariko ikaza kuzicamo ibice.

Uyu mugabo wumvikanaga nk’utewe ishavu n’ibi bikorwa bya UN, avuga ko impunzi z’Abanyamurenge zitujwe ukwazo n’izindi badasangiye ubwoko zigatuzwa. Ati “ Ntibyari bikwiye kuko zose zari impunzi.”

Anavuga ko mbere y’uko ubwo bwicanyi buba haje inyandiko (tract) zica amarenga ubu bwicanyi ariko izi mpunzi ntizicungirwe umutekano.

Banatunga agatoki leta y’u Burundi yari iyobowe na Domitien Ndayizeye kuko na yo yatanze ubuhungiro  hafi y’igihugu bahunze, kandi ko inkambi zari zacumbikiwemo hari hafi y’ikigo cya gisirikare n’icy’igipolisi muri metero zitarenze 500 ariko izi nzego z’umutekano ko zarebereye ntizitabare.

Abandi batungwa agatoki ni abari inyeshyamba za FNL zayoborwaga n’Agathon Rwasa kuko uwari umuvugizi wayo yabyiyemereye ubwo yaganiraga na BBC

Indi mitwe itungwa agatoki, ni inyeshyamba z’umutwe wa FDRL uvugwaho kuba ubarizwamo bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umutwe wa Mayi Mayi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iki gihugu ubwacyo.

Bibuka ababo, bavuze ko batewe intimba no kuba ababiciye bataburyozwa
Bibuka ababo, bavuze ko batewe intimba no kuba ababiciye bataburyozwa
Bavuga ko intimba itashira mu gihe ababahekuye bakomeje kwidegembya bakanahabwa imyanya mu nzego za leta y'u Burundi
Bavuga ko intimba itashira mu gihe ababahekuye bakomeje kwidegembya bakanahabwa imyanya mu nzego za leta y’u Burundi
Imiryango yabo yari yaje kuzirikana izi nzirakarengane
Imiryango yabo yari yaje kuzirikana izi nzirakarengane
Uwiringiyimana Sandra warokotse ubwicanyi bwo mu gatumba (1)
Uwiringiyimana Sandra warokotse ubwicanyi bwo mu gatumba
Basaba ko Agathon Rwasa afatwa akarozwa ibyo yakoze
Basaba ko Agathon Rwasa afatwa akarozwa ibyo yakoze

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ariko yeeee!

  • Bamwe nibo bafite uburenganzira bwo kubaza ubutabera.Mu Rwanda Kongo, Burundi.

  • we cry for peace….ntibikongere kubaho ukundi.

  • Naho abarokokeye i kibeho se cg mumashamba ya rdc ???

Comments are closed.

en_USEnglish