Tags : #Burundi

U Burundi guhagarika ubucuruzi n’u Rwanda bifite ingaruka ku bihugu

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda Francois Kanimba aragaya cyane umwanzuro w’u Burundi wo guhagarika ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’u Rwanda, akavuga ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byombi cyane cyane u Burundi. Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi, Joseph Butore yabujije abaturage kugurisha umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda, ndetse ko uzabirengaho azahura n’ingaruka. […]Irambuye

Burundi: Visi Perezida yabujije abaturage kugurisha umusaruro wabo mu Rwanda

Visi Perezida wa kabiri mu Burundi, Joseph Butore yabitangaje ku wa gatandatu mu muganda rusange ku isoko ry’ahitwa Rugombo mu Ntara ya Cibitoke mu Burengerazuba bw’igihugu. SOS Media Burundi, ivuga ko Butore yarimo aganiriza abaturage akababwira Polisi n’ubuyobozi ko uzemera ko ibicuruzwa biva mu Burundi bijya mu Rwanda “azahura n’ibibazo.” Butore ati “Ntidushobora guha ibyo […]Irambuye

Burundi: Polisi yafashe 3 bakekwaho kwica Hon Mossi ngo “bahawe

Polisi y’U Burundi yatangaje ko yafashe abantu batatu bafitanye isano n’urupfu rwa Hon. Hafsa Mossi, wabaye Minisitiri ndetse n’Umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba. Hon Mossi yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana mu mujyi wa Bujumbura tariki ya 13 Nyakanga 2016, ibyo Perezida Nkurunziza yavuze ko ari urupfu rwa kinyamaswa kandi rufitanye isano na Politiki. […]Irambuye

Uko Abakuru b’ibihugu banzuye ku Iterabwoba, u Burundi, Sudani y’Epfo,Libya,…

AUSummit2016 – Mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biyemeje kurushaho kwinjira mu bibazo by’umutekano, iterabwoba, ubutabera, n’ibindi binyuranye byugarije Afurika by’umwihariko ibihugu nk’u Burundi, Sudani y’Epfo, Nigeria, Mali, Libya, Somalia n’ibindi. Komiseri mukuru wa Komisiyo y’amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe Amb. Smail CHERGUI yavuze ko muri […]Irambuye

Hafsa Mossi wari umudepite w’u Burundi muri EALA yarashwe arapfa

Hafsa Mossi wari umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) ahagarariye u Burundi yarasiwe i Bujumbura kuri uyu wa 13 Nyakanga, ajyanwa kwa muganga arembye biranga arapfa. Police y’u Burundi niyo yemeje aya makuru. Mossi wari mu bantu ba hafi ba Perezida Nkurunziza yarashwe ahagana saa yine n’igice z’amanywa muri […]Irambuye

Intumwa ya UN yanenze uburyo Leta y’u Burundi irimo ifata

Inzobere mu by’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yagaragaje biteye inkeke uburyo Leta ya Pierre Nkurunziza ifata abanyeshuri bashinjwa kwandika mu mafoto ya Perezida bagamije kumusebya. Ibigo icyenda by’amashuri biri gukorerwaho iprereza, nyuma y’aho amafoto ya Perezida Pierre Nkurunziza yagiye yandikwamo mu bitabo. Ubu, abanyeshuri 80 bahagaritswe ku ishuri mu majyepfo y’igihugu. Mu yandi mashuri abanyeshuri […]Irambuye

Tanzania: Hafatiwe abantu bari bagiye gucuruza abakobwa 12 b’Abarundi

Abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania bavuze ko bafashe abantu bo mu bihugu bitandukanye bafite abana 12 b’Abarundi bari bajyanye kugurisha mu bihugu bya Abarabu nk’abacakara. Abantu bafashwe ngo ni batanu, bakekwaho gucuruza abagore n’abakobwa muri Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati (mu bihugu by’Abarabu). Abafashwe bakomoka muri Saudi Arabia (Arabia Saoudite), Maroc (Morocco), Kenya […]Irambuye

Umuti urambye ku mpunzi z’Abarundi ni ugutaha iwabo – Reynders

*Umubano w’u Burundi n’u Bubiligi ngo ntukwiye gushingira ku mateka y’ubukoloni gusa, *U Bubiligi buzakora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byo gufasha mu nkambi bigende neza, *UHCR mu Rwanda imaze kubona miliyoni 19,5$ mu gihe hakenewe miliyoni 105,5$ azafasha impunzi 160 000. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bubiligi, Didier Reynders wari mu Rwanda kuva ku gatatu […]Irambuye

Burundi: “Ndamutse nshaka guhirika ubutegetsi sinakoresha abana” – Mushikiwabo

Mu kiganiro na Televiziyo Al Jazeera y’i Doha muri Qatar, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo umunyamakuru Mehdi Hassan yamubajije kubya raporo z’impuguke za UN yashinje u Rwanda kwinjiza abana mu ngabo zo kurwanya u Burundi, Minisitiri Mushikiwabo amusubiza ko ari nka we ushaka kuvanaho ubutegetsi runaka atakoresha abana nk’uko iyo raporo ibishinja u […]Irambuye

en_USEnglish