Digiqole ad

Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

 Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Abaturage mu myigaragambyo i Burundi kuri uyu wa gatandatu

Bamwe mu baturage i Burundi basubiye mu mihanda kuri uyu wa gatandatu baririmba kandi bitwaje ibyapa biriho amagambo yo kwamagana Ubufaransa, u Rwanda, ubu noneho na Huma Rights Watch.

Ubutumwa bari gutanga
Ubutumwa bari gutanga

Kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa munani i Burundi  bahimbaza umunsi mukuru wahariwe amakomine aho na Perezida Nkurunziza yagejeje ihambo ku barundi, mu byo yababwiye harimo ko bagomba “kwiyama hamwe n’ukwiyamiriza abo bose bashaka gusubiza u Burundi mu bukoroni, hamwe n’ukutunyaga Abarundi intahe yo kwikukira batsindiye bitoroshe.”

Imyigaragambyo nk’iyi yateguwe mu gihugu hose nk’uko bitangazwa na AFP.

Abayigiyemo i Bujumbura bagaragaye bafite ibyapa biriho amagambo arimo n’avuga ko ‘biyamirije nanone u Rwanda’ ngo rugira uruhare mu gushyira bamwe mu mpunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu mitwe y’abarwanyi.

Ibi ni ibirego byahereye mu mwaka ushize, ariko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko nta shingiro bifiti.

Abari mu myigaragambyo kandi baririmbaga indirimbo zamagana u Bufaransa n’ibyapa bibwamagana bavuga ko ngo ari bwo nyirabayazana w’umwanzuro w’Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye wo kohereza abapolisi bo gucunga umutekano mu Burundi.

Bamaganye kandi Human Rights Watch ngo ikoreshwa n’abanga demokarasi muri Africa. Iyi ikaba mu minsi ishize yaratangaje ko mu Burundi hari ibikorwa by’ubwicanyi bikabije, umutekano mucye no guhonyora uburengazira bwa muntu.

Leta y’u Burundi kuva kuwa kane nijoro ikaba yarabujije imodoka zitwara abantu muri rusange kwambuka imipaka y’u Rwanda n’u Burundi, ngo kubera impamvu z’umutekano.

Igikorwa cyagize ingaruka ku rujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi.

Ngo biyamirije u Rwanda ubugira kandi
Ngo biyamirije u Rwanda ubugira kandi
Abaturage mu myigaragambyo i Burundi kuri uyu wa gatandatu
Abaturage mu myigaragambyo i Burundi kuri uyu wa gatandatu
Biganjemo abo muri rubanda rusanzwe
Biganjemo abo muri rubanda rusanzwe
Ahandi mu makomini naho bakoze bene izi ngendo mu mihanda
Ahandi mu makomini naho bakoze bene izi ngendo mu mihanda

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • aho bigeze muteye niseseme ahubwo niko mutanabimenya, kandi ngo umwana murizi ntakurwa urutozi . none se ko isi yose muyamaganye hasigaye nde onu ubufaransa urwanda , ese mugira ngo abo bantu bapfa umunsi kumunsi sibo babacira urubanza cg mutekereza ko mwemerewe kwikorera ibyo mushaka ngo nuko muri mugihugu cyanyu hanyuma mukiyicira nabo mushatse .

  • Inzara izabica sha!mukomeze mushukwe umunsi twabahagurukiye muzabura ayo mucira nayo mureka.

  • Ko mbona mutazi kwandika mwabwiye nkurunziza abyandika mukabijyana byanditse neza!!!!!!!!akabi nukubona mwirirwa mu mabarabara mutazi ico muriko mu rarondera.yewe cobooooooo n’akamaramaza.yewe akamaramaza karama impene yivyariye umugabo

    • @John, wenda bashobora kuba batazi kwandika ariko ntabwo bo bavugako baje kwamagana abadage kandi bari imbere yamabsade yubwongereza.Abarundi bari mu bibazo bya politiki ariko bo kugezubu nta jenoside yari yaba iwabo kuko bafite maturité politique iruta iyabanyarwanda cyane.Abaza kuvugako hari ubwicanyi,nihe hataba ubwicanyi ndengakamere muri Africa uretse ibihugu byimitse gusimburana kubutegetsi binyuze munzira ya demokarasi? Mutege ikizaba muri Uganda m7 yitabye iyatwese.

  • Ariko ubundi ubu Burundi Loni ibushakaho iki? ubu nibwo burimo umutekano mucye kurusha Nigeria aho buri munsi haba hari abishwe, abatwikiwe n’abanyurujwe na Boko haram?Ko ntRumva Loni isaba ko hoherezwayo ingabo zo kurinda amahoro?! Ejobundi kandi mu bufaransa hishwe umupadiri atikuwe icyuma. hari haherutse kandi ubwicanyi ahantu hatandukanye. ibyo ntibyabaye mu bufaransa gusa kuko no mu budage abantu baratewe, muri USA ho ubwicanyi ku birabura kandi bukozwe na Police bwabaye karande kuburyo umuntu atabura kuvuga ko bukorwa na Leta ya Amerika! Ko ntarumva hari na hamwe hasabirwa ko hakoherezwa abacungera umutekano wa ba rubanda rwa giseseka b’abirabura ngo wenda hoherezweyo abapolisi b’abanyarwanda?! Ikindi giteye impungenge ni ukuntu u Rwanda rukunze gucumbikira abavugwaho kubangamira ubutegetsi bw’ibihugu bituranyi! Ingero n’uko rwacumbikiye Col.Jules MUTEBUTSI, Gen.Laurent NKUNDA, abahoze muri M23 ubu bikaba bivugwa ko rucumbikiye mw’ibanga HUSSEIN RADJABU, Gen. NIYOMBARE ndetse na Gen.Jean Bosco NTAGANDA yishyikirije amasade ya AMERIKA mu Rwanda bivuze ko yari mu Rwanda. Ushakira uburundi amahoro kimwe n’ibindi bihugu bituranyi byo mu karere k’ibiyaga bigari yanagombye gusaba u Rwanda kwimurira abo barwanyi bandi mu bindi bihugu urwicyekwe ku baturanyi rugacika. Nguko uko mbyumva

    • Mwavunaguye Mbabazi ubivuze neza.

    • Yego sha Kidwingira ndetse na Mbabazi!,nanjye ndunga mubyo muvuze, yaba u Rwanda, yaba ONU, yaba UBUFARANSA cyangwa Human rights watch,…barashaka iki ku Burundi? baretse abarundi bakimaranira ko wenda hasigaye umubare muto nk’ijana (100)nk’abo gushyira mu nzu ndanga muco ari byo byaba ari sawa!!yewe nta n’ibibazo twakongera kumva muri region………..sibyo rata Kidwingaira na Mbababazi????

  • ABYA BARUNDI NIBYA BARUNDI ….BURUNDI IS A SOVEREIGN STATE

  • Mereke abarundi birangirize ibibazo byabo kuko ubwicanyi bwo sinone bubaye mu Burundi ndetse nomuri africa hose.Gusa ba mpatsibihugu birinze kubagulisha ibigwanisho yaba arintambwe ikomeye.Babyemera se?

  • sha mugume mu mihanda tu nababwira iki ubwo muzi iby
    o ibyo muzasaruramo ubwo ntabwo mubo
    na ko murimo gukoreshwa umuntu araje
    ati ntimwongere kohereza ibicuruzwa
    mu Rwanda muti ndio bwana buretse inzara ize
    ibavunire umuheto twigaramiye.

  • Yewe ngo ntabwenge yaneye aho atema bukeye arayitarukiriza, none ngo mudufungiye ibiribwa nimwe mwabaye abambere mukuboroga ngo murabura ibyomwishyuza zabank zabahaye amadeni esubundi muturushiki? Ubujiji nabategetsi badakunda igihugu ubwicanyi nurwango sibyobyonyine muturusha? Biragahera iyo iwanyu mubigumane. abanyarwanda murabamaze mubica ahohose za bujumbura, abarundi bari murwanda ntibatuje ntibisanzuye ese uwashaka kugiranabi ntiyahera kurabo? Ariko urwanda sukorubaho urubamowese agomba gutuza akizanzura

  • ESE Ko Mwirukanyira gushyigikira abafransa Ngo bajye muburundi nkaho mutali abahamya yibyabaye 1994!! Ko Bali bahali byabujije abantu gupfa!!??

  • Bariya Barundi n’Ishyo ry’Imbwa ritazi ururimi zigiye kumokamo kuko ngo n’Igifaransa zakoreshaga zivugira ko zagiciye!Hahahaha!!

  • Fidele urambabaje koko ! ishyo ryimbwa! ariko uwabivuga kurwanda wabyakira ute? harya iyo tujya mumihanda kwamagana ibitadushimishije harya abarundi batwandikaho gutya!? harya uburengamzira bugirwa nabamwe gusa abandi ntibabugire ? dushyire mugaciro ejo abana bacu batazasigara batugaya

  • My God, If you see what is happening in Burundi help them to escape this scandal. Cut off and shut off all heavy weapons over innocent people. Burundi is our fellow neighbor. I wish nothing bad to Burundi Republic

Comments are closed.

en_USEnglish