Digiqole ad

Burundi: Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Mpimba n’umwungirije barafunzwe

 Burundi: Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Mpimba n’umwungirije barafunzwe

Gereza Nkuru ya Mpimba iri mu zifite ubucucike bw’abantu benshi cyane mu Burundi

*Yafashwe kubera umuntu watorotse gereza ashinjwa kwinjiza intwaro mu Burundi ngo azikuye mu Rwanda

Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Mpimba byatangiye kuvugwa ko yatawe muri yombi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, bamwe bemeza ko yafashwe ku wagatanu nijoro, abandi bakavuga ko yafashwe kuwa gatandatu mu gitondo.

Gereza Nkuru ya Mpimba iri mu zifite ubucucike bw'abantu benshi cyane mu Burundi
Gereza Nkuru ya Mpimba iri mu zifite ubucucike bw’abantu benshi cyane mu Burundi

Byavugwaga ko Gregoire Nimpagaritse yajyanywe mu buroko bw’inzego zishinzwe iperereza ku wa gatandatu tariki 6 Kanama 2016.

Nimpagaritse ngo yatawe muri yombi bitewe n’imfungwa yatorotse gereza ya Mpimba, uyu akaba yaratorotse ku wagatanu w’icyumweru gishize.

Ni imfungwa yafashwe ishinjwa kwinjiza mu Burundi intwaro ngo azikuye mu Rwanda. Iyi mfungwa ngo yatorotse ubwo yari yahawe uruhushya rwo kujya kwa muganga, kandi ngo yari asanzwe ajya kwigoroza imitsi hanze kuko muri Mpimba nta bikoresho bihari.

Abandi bakozi babiri ba Gereza ya Mpimba batawe muri yombi ku wa mbere bitewe n’itoroka ry’iyo mfungwa, barimo umuyobozi wungirije wa gereza n’umuyobozi w’ivuriro ry’iyo gereza Nkuru mu Burundi.

Umwe ni Sandrine Kanyamuneza, undi Angelbert Byamungu bombi ni abagore, ngo na bo bafunzwe n’inzego z’iperereza.

Gervais Hajayandi umuyobozi mukuru ushinzwe amagereza mu Burundi yatangarije Radio Ijwi rya Amerika ko abo bakozi bose ba Gereza ya Mpimba bafunzwe mu buryo bukurikije abamtegeko nubwo atavuze aho bafungiye.

Yavuze ko ngo hari gukorwa  iperereza kugira ngo hamenyekane neza ibirego abo bantu bashinjwa ariko yemeza ko bifitanye isano n’iyo mfungwa yatorotse gereza.

Mpimba ni gereza yubatswe mu 1958 itangira gufungirwamo abantu mu 1959, yari ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa  800 ariko ubu ngo ifungiwemo abasaga 3200.

VOA

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ni danger mu Burundi! Nzaba mbarirwa kazoza k’ici gihungu

  • Ese ibya babanyeshuri baba Nyarwanda bafashwe nyuma bakicwa bakabata muri cyayobo bajya bashyiramo abantu bishwe, byo iperereza rigeze he? Ese abanyarwanda bazajya bapfira mu Burundi bizajya bicecekwa bikaba peeee, ntankurikizi? Agaciro kumunyegihugu di… Karakenewe cyane.

    • ko numva icyo cyobo ukizi waba waragicukuyeho ibyo wabikuyehe ese watubwira amazina y’abo banyeshuri uvuga

  • Ntibyoroshye hagati ya uwayo na erwin. Mwihe umuti cg igisubizo.

Comments are closed.

en_USEnglish